Kuvuga ubutumwa si amagambo gusa, ushobora no gukorera umuntu igikorwa cyiza - Pastor Willy Rumenera

Pastor Willy Rumenera uyobora umuryango witwa Comfort My People Ministry, avuga ko uwo muryango ukomeje intego yawo yo gufasha abantu no kubahumuriza, no kubabwira ko Imana ibakunda. Ni Umuryango wibanda ku bafite ibibazo bitandukanye nk’ababaswe n’ibiyobyabwenge, abafite ibibazo by’ubukene, abarwayi, n’abandi batandukanye bahura n’ibibazo bikabatera kwiheba.

Mu bishyuriwe amafaranga yo kwa muganga harimo umugore (uhagaze ku ruhande iburyo) wabyaye abana batatu b'impanga
Mu bishyuriwe amafaranga yo kwa muganga harimo umugore (uhagaze ku ruhande iburyo) wabyaye abana batatu b’impanga

Uyu muryango ufatanyije n’abafatanyabikorwa bawo ari bo Pastor Walt Roberson n’umufasha we Britt Roberson, baherutse guhugura Abapasiteri 200 bo mu matorero atandukanye, harimo abahuguriwe i Nyamata mu Bugesera, i Gicumbi, i Muhanga n’i Cyanika mu Karere ka Burera.

Usibye amahugurwa bahaye Abapasiteri kugira ngo na bo bafashe amatorero bakoreramo umunsi ku munsi, Comfort My People Ministry yanahaye ubufasha butandukanye abiganjemo abatishoboye.

I Nyamata basuye ibitaro bya ADEPR Nyamata, bishyurira abantu 16 bari barabuze ubwishyu mu bitaro, harimo ababyeyi bane bari babyariye mu bitaro ariko badafite ubushobozi bwo kwishyura, dore ko harimo n’abadafite mituweli, umwe muri abo babyeyi akaba yari amaze ukwezi mu bitaro yarabyaye abana batatu b’impanga.

Muri Cyanika baguriye matela 30 abantu batishoboye bararaga ahantu hatameze neza, bishyurira abantu 16 amafaranga y’ubuvuzi mu kigo nderabuzima cya Cyanika.

Abaturage 30 b'i Burera muri Cyanika, bahawe matela
Abaturage 30 b’i Burera muri Cyanika, bahawe matela

Pastor Willy Rumenera uyobora umuryango witwa Comfort My People Ministry, akaba ayoboye n’undi muryango witwa Teen Challenge mu Rwanda no mu Karere u Rwanda ruherereyemo, aganira na Kigali Today, yasobanuye impamvu nyamukuru y’ibi bikorwa.

Yagize ati “Twebwe ntabwo turi itorero, tuba dushaka gufasha mu buryo bwo mu mwuka no mu buryo bw’umubiri. Dushaka guhindura umuntu mu buryo bwose, tugakora n’ibindi bikorwa byafasha kuvuga ubutumwa kuko kuvuga ubutumwa si amagambo gusa. Ushobora gukorera umuntu igikorwa cyiza akakubaza ati kubera iki wagikoze, ukamusubiza uti ni ukubera ko nkijijwe. Icyo gihe na we ahita yumva ashaka gukizwa, akumva ko gukizwa ari ibintu byiza. Ni byiza ko tuvuga ariko ni na byiza ko tunakora. Ibikorwa ni na byo bizana abantu ku Mana vuba kurusha amagambo.”

Abafashijwe bagiye bashima Imana cyane kuko batunguwe no kubona bishyurirwa, bahabwa n’ubundi bufasha butandukanye nyamara batari babyiteze.

Bamwe muri bo bagize bati “ni ibintu bigutungura, ukumva birakurenze bikagushimisha.”

Umuryango Comfort My People Ministry watanze ubwo bufasha uvuga ko ibyo bakora ari urugero bafatira ku byo Yesu yakoze.

Pastor Willy Rumenera ati “Ibyo dukora si ukwiyamamaza ahubwo turashaka kwamamaza Yesu, turashaka kwamamaza urukundo rw’Imana, kuko Yesu yaradupfiriye, ntitwari dukwiriye kubaho, twagombaga kuba ibicibwa, ariko yaradutunguye araza aradupfira, yikorera ibyaha byacu byose.”

Pastor Willy Rumenera uyobora umuryango Comfort My People Ministry
Pastor Willy Rumenera uyobora umuryango Comfort My People Ministry

Pastor Willy Rumenera atanga ubutumwa bw’uko abantu bakwiye kumenya ko Imana ibakunda cyane, kandi ko ibinyuza mu nzira nyinshi. Ati “Yesu ntituzongera kumubona agendagenda hano mu Isi akiza abarwayi, ahubwo ashobora gukorera muri jye nawe.”

Impano umuryango Comfort My People wahaye ikigo nderabuzima cya Cyanika
Impano umuryango Comfort My People wahaye ikigo nderabuzima cya Cyanika
Abapasiteri bahuguwe, bishimira ubumenyi bahawe
Abapasiteri bahuguwe, bishimira ubumenyi bahawe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka