Kuvuga ‘Oya’ byahagarika umuvuduko wo gutera abana inda - Ubusesenguzi

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIJEPFOF) n’abafatanyabikorwa bayo, bagiye gutangiza ubukangurambaga bw’igihe kirekire bwo kwigisha abangavu kuvuga ‘Oya’, mu rwego rwo kurwanya no gukumira kubasambanya.

Kwigisha abangavu kuvuga 'OYA' bizahagarika umuvuduko wo kubasambanya (Ifoto: Internet)
Kwigisha abangavu kuvuga ’OYA’ bizahagarika umuvuduko wo kubasambanya (Ifoto: Internet)

Isesengura ku kuvuga ijambo ‘Oya’ rigiye gutozwa abakobwa rigaragaza ko ibishuko bibakomereye biterwa ahanini n’ubukene bw’imiryango bakomokamo, amakuru make ku buzima bw’imyororokere, n’amategeko ataragera ku rwego rwo kubarengera koko, n’umuco ubafata nk’abanyantege nke.

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango itangaza ko kuva mu mwaka wa 2016, abana basaga ibihumbi 70 basambanyijwe, bamwe bakabyara abandi bagata amashuri.

Mu gihe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rugaragaza ko rwakiriye amadosiye asaga ibihumbi 10 by’abakobwa bari munsi y’imyaka 18 basambanyijwe, bikaba bikomeje guteza inkeke ku cyakorwa ngo abo bana bakomeze barindwe kandi n’abagerageje guhohotera umwana bakurikiranwe mu mategeko.

Ni muri urwo rwego hagiye gutangizwa ubukangurambaga buvuga ‘Oya’ ku mwana w’umukobwa, akabyiga akabitozwa kandi akabikora kugira ngo yirinde ibishuko bimushora mu busambanyi bimuviramo kwangiza ejo heza he.

Insanganyamatsiko izakoreshwa muri ubu bukangurambaga iragira iti “Ijwi ryanjye, ahazaza habereye bose mvuga ‘Oya’.

Amategeko ntaragera ku rwego rwo gukemura ikibazo cyo gusambanya abangavu

Umuryango wita ku buringanire bw’abagabo n’abagore RWAMREC, ugaragaza ko hari byinshi bimaze gukorwa ngo uburenganzira bw’umugore n’umukobwa bwubahirizwe birimo uburezi, guhabwa imyanya mu buyobozi, n’uburenganzira ku mitungo, ariko hakiri ikibazo cyo kuba ibiteganywa n’amategeko bitaragera neza ku ntego ngo umukobwa atekane nk’uko biteganyijwe.

Silas Ngayaboshya ukorera RWAMREC, avuga ko hari amategeko atagaragara aba mu mitima y’Abanyarwanda ashingiye ku muco agena uko umukobwa afatwa ugereranyije n’umuhungu, ugasanga ayo mategeko atagaragara aheza hasi umukobwa kandi agaha urwaho abagamije kumusambanya.

Avuga ko Abanyarwanda bafite uko bafata umukobwa ntahabwe ingufu nk’iz’umuhungu, ari naho ababasambanya bahera kuko umukobwa na we yamaze kwemera ko ari ko bimeze, ku buryo bipfukirana ya mategeko agaragara kumutabara.

Agira ati “Umukobwa hari ukuntu afatwa mu muryango, n’iyo agenda n’iyo atambuka hari uko afatwa bigamije kumuhohotera, na we ubwe hari uko azi afatwa bimutandukanya n’umuhungu, hari aho usanga iyo umuhungu akoze imibonano mpuzabitsina bwa mbere abishimirwa akitwa umugabo, ariko byakabaye byitwa icyaha ubwo umukobwa we wakoze iyo mibanonano aba yakoze ishyano”.

Arakomeza ati “Ibyo biha icyuho ba bandi bumva ko gusambanya abakobwa bibazamura mu ntera mu gihe umukobwa wabikorewe aba igicibwa, mu gihe ubundi ibyakozwe byakabaye icyaha kinagira ingaruka kuri wa muhugu wasambanyije umukobwa”.

RWAMREC itangaza ko hakwiye uburyo bwo gutoza ababyeyi kureba kure ku burere bw’umwana w’umukobwa, kuko usanga hari n’abakita amazina yerekeza umukobwa ku kuzabaho kubera umuhungu.

Uyu muryango kandi ugaragaza ko kuvuga ‘Oya’ bidakwiye kwigishwa abana bo mu miryango iciririte gusa kuko n’abishoboye basambanywa, kubera kubashukisha ibintu yenda binahenze kandi iwabo bitabuze.

Ubukene, amakuru make no gufatwa nk’abanyantege nke bibashora mu busambanyi

Umuryango wita ku burenganzi bw’abagore (YWCA) ugaragaza ko mu muryango Nyarwanda byagizwe umuco ko umukobwa ari umunyantege nke, ku buryo ibyo akeneye byose abibona ari uko abikuye ku bandi.

Umukozi wa (YWCA) Uwineza Pacifique, avuga ko ari yo mpamvu ubukangurambaga bw’igihe kirekire bwo kuvuga ‘Oya’ buzagira icyo buhindura igihe umukobwa azahakana ibyo umuryango wamwubatsemo bimugiraho ingaruka zo gusambanywa.

Agira ati “Turashaka gushyira ingufu twigisha abana b’abakobwa kumenya kuvuga ‘Oya’, ayivuge igihe umuhungu amukoze mu musatsi, ayivuge amukoze ku matwi kugeza igihe umuhungu ananiriwe, gusa birasaba ko na ya mategeko amuba hafi akayasobanukirwa, ku buryo abivuga azi ko nibamuhohotera nibura anamenya aho atabariza byarushaho kumufasha”.

Akomeza agira ati “Ibyo iyo byiyongereye ku makuru make afite ku buzima bw’imyororokere, wawundi umushuka abona aho amuhera ko kubikora rimwe natcyo bitwaye, undi na we akemera azi ko rimwe gusa ntacyo ritwaye koko”.

Uwineza avuga ko ubukene na bwo bugira ingaruka mu gutuma abangavu bishora mu busambanyi, ariko ikibabaje akaba ari uko banashukishwa ibintu bitanafite agaciro aho usanga abakobwa babagurira amandazi, amayinite ya telefone n’utundi duhendabana.

Ntibikwiye ko umwana w’umuhungu ashimirwa ko yakoze imibonano mpuzabitsina

MIJEPFOF isaba ababyeyi kugaruka ku nshingano zo kurera neza abana babatoza kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina bakiri bato kuko bigira ingaruka ku bakobwa n’abahungu, kabone n’ubwo ingaruka zihuse zihita zigaragara ku bakobwa.

“Umubyeyi uboneye ntakwiye gushimira umuhungu we ko yakoze imibonano mpuzabitsina, kuko niba yabikoranye n’abakobwa benshi nakomeza kuyikora kandi ayikorana n’abo atazi uko bahagaze no ku muhungu bizashyira bimushyire mu bibazo”.

“Uyu ni umunsi wo kureba ahari icyuho tugahangana na cyo duhereye ku burere, amategeko, tureba impamvu ingamba zishyirwaho zidatanga igisubizo ariko tugatoza abana mbere, ko na bo bafite uruhare mu kwirinda ku bakobwa no kwirinda ku bahungu, kandi bakagira uruhare no kurinda bashiki babo ibyo bikadusaba kureba ibipimo duhamo abana bacu uburere”.

Abasambanya abana na bo bakwiye kuvuga ‘Oya’

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango n’abafatanyabikorwa, bagaragaza ko abatera abana inda bakwiye kwisubiraho bataragongana n’amategeko kandi ko ubukangurambaga bugiye gutangira na bo bubareba.

Umuyobozi Mukuru muri MIJEPFOF Mireille Batamuriza, avuga ko guhugura umuryango nyarwanda ku burenganzira bw’umwana w’umukobwa bireba n’abagabo babatera inda bitwaje ko abo bashuka babyemeye, kandi n’ababyeyi bagashyiraho ingamba zo kuganiriza abana kuko uburere bw’uyu munsi butandukanye n’ubwa kera.

Agira ati “N’iyo umwana w’umukobwa yaza yambaye ubusa ntukwiye kumusambanya ngo ni uko yabyemeye kuko umukobwa wese uri munsi y’imyak 18 aba ari umwana itegeko rizabikubaza, naho ku babyeyi bakwiye guha umwanya abana bakabasobanurira iby’ubuzima bw’imyororokere ntibyitwe kubabwira ibishitani nk’uko bamwe babifata, kuko ubu ikoranabuhanga rifite uko ribyigisha abana bagafata amakuru atari yo”.

Abana nabo kandi ngo bafite uruhare rukomeye mu guhakanira ababashuka bagamije kubangiriza ubuzima, kandi bakarushaho kwegera ababyeyi babo ngo babasabe amakuru y’ibyo batumva.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka