Kuva mu manegeka byabegereje ibikorwa remezo

Abakuwe mu manegeka bakimurirwa mu mudugudu wo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, bavuga ko byabagereje ibikorwa remezo.

Bamwe mu baturage batuye Mudugudu wa Birambo, Akagari ka Karama, batangaza ko bataratuzwa ku midugudu bari babayeho nabi, ariko ubu ubuzima bwabo ngo bwarahindutse kuko babonye amazi meza hafi n’amashanyarazi.

Abaturage bavuga ko kuva bagera mu mudugudu, begerejwe amazi n'amashanyarazi.
Abaturage bavuga ko kuva bagera mu mudugudu, begerejwe amazi n’amashanyarazi.

Jacqueline Uwimbabazi, umubyeyi w’abana babiri, avuga ko mbere kubona amazi, kujya ku isoko cyangwa se no mu gihe abana bajya kwishuri byabaga bigoranye bagituye mu manegeka.

Agira ati “Kuba dutuye hano ku mudugudu byaradufashije cyane kuko byatumye tubona umuriro bitatugoye, amazi aratwegereye nta mbogamizi nk’ubu tuvoma hano haruguru y’urugo. Mbere twavomaga epfiriya mu kabande, guhaha twajyaga mu Miko ariko hano hari abacuruzi.”

Gutura ku mudugudu byatumye imibereho y'abaturage irushaho kuba myiza.
Gutura ku mudugudu byatumye imibereho y’abaturage irushaho kuba myiza.

Gutura ku mudugudu ngo byafashije kandi abakecuru bahatuye b’incike za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko bavuye mu icuraburindi bakegerezwa amashanyarazi bakabona n’amazi hafi.

Daphrose Kandera, umwe muri bo, atangaza ko nk’abageze mu zabukuru bavunikaga cyane kuko nta n’akana ko gutuma baba bafite.

Ati “Ubu se uruzi amazi tutayabonera hafi di! Byaradufashije cyane nkanjye w’umukecuru urabona narigushoka hariya mu kabande nkazabishobora.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanika, Chrisostome Ndolimana, avuga ko muri rusange hasigaye imiryango 20 ikiri mu manegeka itishoboye.

Imwe ngo izubakirwa indi ihabwe ibikoresho byo kubaka n’umusanzu biciye mu muganda rusange bitarenze Kamena 2016.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka