Kuva mu 2016 umubare w’abangavu baterwa inda nturajya munsi y’ibihumbi 17 ku mwaka

Uko imyaka ishira abana b’abakobwa babyara batarageza imyaka y’ubukure bararushaho kwiyongera, ku buryo batarajya munsi y’ibihumbi 17 buri mwaka kuva muri 2016.

Kigali today yaganiriye n’umukozi wa Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) kuri iki kibazo, asubiza ko hari ingaruka ziremereye kuri aba bana, ku miryango yabo no ku gihugu muri rusange.

Umukozi wa MIGEPROF ushinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Mme Goretti Kayitesi avuga ko bitewe n’uko kumenya uwateye inda umwana w’umukobwa bigoranye, umwana uvutse kuri uwo mukobwa yandikwa kuri nyina gusa mu bitabo by’irangamimerere.

Agira ati “Ntabwo igihe utazi se w’umwana, abana bagomba kuvutswa uburenganzira bwo kwandikwa mu bitabo by’irangamimerere, bene uyu mwana rero yandikwa kuri nyina”.

Umwangavu uzashukwa agaterwa inda agomba kumenya ko mu gihe atavuze uwamuteye inda, umwana azabyara agomba kurerwa, kwigishwa, kwandikwa mu mazina ya nyina gusa ndetse akazaragwa iby’iwabo wa nyina gusa.

Icyo umwana wavutse ku babyeyi bombi (bashyingiranywe) amurusha, ni uko we arerwa n’abo babyeyi bombi hakoreshejwe umutungo bafatanije gushaka, uwo nyina yakuye iwabo ndetse n’uwo se yakuye iwabo.

Mme Kayitesi avuga ko umwangavu uzahohoterwa akihutira kwitabaza inzego zibishinzwe (Ubugenzacyaha, ikigo nderabuzima cyangwa ubuyobozi bumwegereye,…),bamufasha kwirinda gutwita bakanashakisha uwamuhohoteye.

Akomeza asobanura ko mu gihe izo nzego zisanze umwana w’umukobwa yamaze gutwita, ngo zimufasha kuzabyara neza, kwandikisha umwana mu bitabo by’irangamimerere, kongera gusubira mu ishuri ndetse no kumwandika muri gahunda ziteza imbere abaturage.

Ministeri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ivuga ko ifatanije n’izindi nzego muri uyu mwaka wa 2019, izakorera ubukangurambaga amashuri arenga 1,500, ndetse ikanakomeza gushakisha no gufata abakekwaho ibyaha byo gusambanya abana.

Nubwo amategeko ateganya ibihano bikarishye ku basambanya abangavu kugera ku myaka 25 y’igifungo, inzego zibishinzwe kugeza ubu ntabwo zifuza gushyira ahagaragara abakurikiranyweho ibi byaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Byose biterwa nuko abantu banga kumvira amategeko y’Imana.Niyo mpamvu isi yose ifite ibibazo:Intambara,ubwicanyi,abakobwa babyara abakuramo inda,abashakanye batandukana,abicana,akarengane,ruswa,etc...Ikibabaje nuko bikorwa n’abantu bitwa abakristu.Umukristu nyakuri bisobanura umuntu ugerageza kumvira ibyo Kristu yadusabye.Abantu basambana ku isi yose,ni millions and millions.Igihano nyamukuru Imana izabaha,ni ukubima ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Gukora icyaha ushaka kwishimisha akanya gato,nukubabaza Imana no kudatekereza neza.Kuko bituma uzabura ubuzima bw’iteka.Kumvira ibyo Bible ivuga,nicyo cyonyine cyakuraho Abangavu babyara.Leta ntabwo yabishobora,kubera ko bamwe mu bantu batera inda bariya bakobwa,ni abakozi ba Leta.Niba dushaka paradizo,dushake Imana,tuyumvire.

gatare yanditse ku itariki ya: 21-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka