Kutiga ntibyamubujije gukora urugomero ruha amashanyarazi imiryango 60

Bizimungu Claver utuye mu Murenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga, yakoze urugomero rw’amashanyarazi, akaba amaze gucanira imiryango igera kuri 60 yo mu mudugudu we no mu yo baturanye.

Bizimungu yakoze urugomero rw'amashanyarazi acana iwe akanacanira abaturanyi
Bizimungu yakoze urugomero rw’amashanyarazi acana iwe akanacanira abaturanyi

Uwo mugabo w’imyaka 47 akaba se w’abana babiri, ntabwo yagize amahirwe yo kugera mu ishuli, ntazi gusoma no kwandika, avuga ko kuba yarubatse urugomero yabyigiye ku rugendo yakoreye mu Karere ka Ngororero, akitegereza uburyo impuguke zakoze urugomero rutanga amashanyarazi, nk’uko yabitangarije ikinyamakuru The New Times.

Bizimungu avuga ko mu gace atuyemo mu kibaya cy’Umurenge wa Rongi bagiye basezeranywa guhabwa amashanyarazi kenshi ariko ntibayabone. Nyuma yo kuva mu Karere ka Ngorero yagarutse ashaka kugerageza ibyo yari yabonye bikorwa n’impuguke, ahera ku rugo rwe, bigenze neza aha amashanyarazi abaturanyi be.

Nyuma yo kubona ibikoresho byaturutse i Kigali, yakoze isumo rito ku mugezi uri mu gace avukamo, akora icyo bita ‘hydraulic turbine’ ihindura ingufu z’amazi mu mashanyarazi hifashijijwe moteri bigatanga amashanyarazi.

Uretse agace atuyemo yahaye amashanyarazi, imidugudu baturanye ya Gifurwe na Nyagasozi yo mu Kagari ka Karambo. Uwo mushinga utanga Kilowatt 12 ku isaha, wahinduye ubuzima bw’abagezweho n’ayo mashanyarazi.

Ibikoresho Bizimungu yifashisha mu gukora amashanyarazi
Ibikoresho Bizimungu yifashisha mu gukora amashanyarazi

Buri rugo rwishyura amafaranga 1,000 ku kwezi, Bizimana avuga ko yashyizeho igiciro gito mu rwego rwo gufasha abaturanyi be, amafaranga bamwishyura yamufashije kubaka inzu, kugura isambu kandi yateje imbere ibikorwa bye by’ubuhinzi.

Mbere ya Covid19 yari amaze kugeza amashanyarazi ku miryango 60, akavuga ko yongerewe ubushobozi yifuza kugeza amashanyarazi ku miryango 300 mu gihe gito. Bizimungu avuga ko ahura n’imbogamizi nko kuba afite ubumenyi budahagije ku byo akora, ibikoresho bitujuje ubuziranenge n’ikibazo cy’imvura n’inkuba byangiza insinga aba yakoresheje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Uyu yagakwiye gufashwa ariko muri Africa ntitwita kuri iyi mushinga ya ba kavukire Nyamara ari nk’umuzungu yabungabungwa kakahava,uyu afashwe ahabwe insinga n’imirindankuba

murwa yanditse ku itariki ya: 16-02-2021  →  Musubize

I KIGALI,abantu badukorera Installations z’amazi n’amashanyarazi,abenshi ni abantu baba barize Primary gusa cyangwa batazi gusoma.Ntabwo se tubahemba ibihumbi amagana?
Mu gihe Mwarimu wa primary ahembwa 42 000 Frw???Byose ni mu mutwe wa mugani.

mayira yanditse ku itariki ya: 16-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka