Kutemera gukora ngo bibonere ibyo bakenera biri mu bishora bamwe mu bakobwa mu buraya

Muri iki gihe kwiga umwuga bigenda birushaho kumvikana neza kurusha mu myaka yashize, ubwo umuntu wigaga imyuga ari uwabaga yananiwe kwiga ibindi, bityo akajya mu myuga nko kubura uko agira.

Uwimana avuga ko ari byiza ko umuntu akora akabona icyo yifuza cyose
Uwimana avuga ko ari byiza ko umuntu akora akabona icyo yifuza cyose

Ubu kwiga umwuga ni amahitamo kandi bigaragara ko kwiga umwuga bifite akamaro cyane kurusha uko byafatwaga hambere.

Uwimana Jacqueline, ni umubyeyi ufite imyaka 32 y’amavuko, atuye mu Mudugudu wa Gahinga, Akagari ka Kibirizi, Umurenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera. Arubatse afite n’abana batatu, akaba akora umwuga wo kudoda imyenda guhera mu 2013.

Uwimana avuga ko kudoda ari ibintu yumva yakundaga kuva akiri umwana muto, ngo akajya afata udutambaro cyangwa udupapuro abonye akadukata.

Atangiye kumenya ubwenge yakomeje gukunda uwo mwuga wo kudoda biza no kuba ngombwa ko areka gukomeza kwiga amashuri asanzwe ajya kwiga kudoda.

Agira ati “Nakunze kudoda kuva nkiri umwana muto, nyuma no kwiga biza kunanira ngeze mu mashuri abanza mpita nsaba mama ngo anyishyurire nige imashini idoda kuko numvaga mbikunda, nkumva nanabishobora.

Ni uko byagenze arabyemera aranyishyurira ndiga, mu mezi atatu nari ntangiye kumenya kudoda imyenda yoroheje ntangira no kurya ku mafaranga nakoreye, noneho mbikunda kurushaho”.

Uwo mubyeyi avuga ko ntawakunda umwuga utamugaburira, ubu ngo akunda umwuga we kuko nta munsi wakwira atabonye nibura amafaranga yo guhaha mu rugo.

Iyo abaze nko ku kwezi asanga muri rusange yinjiza amafaranga ibihumbi mirongo irindwi ku kwezi (70,000Frw). Gusa ngo ashobora no kuyarenza bitewe n’uko akazi kabonetse.

Muri ayo 70,000Frw, ngo ashobora gukoreshamo nka 40,000Frw agahaha mu rugo cyangwa akagura n’ibindi byaba bikenewe, ariko ngo akunda no kuzigama cyane kuko ari byo byagiye bimuzamura mu iterambere rye n’iry’urugo rwe.

Ati “Kuzigama byagiye bimfasha muri byinshi. Natangiye kudoda nkodesha imashini ubu mfite iyanjye, kandi imashini nk’iyi nkoresha igura amafaranga 120,000Frw. Mbere twarakodeshaga ariko ubu tuba mu nzu yacu kandi nabigizemo uruhare ku mafanga mvana muri uyu mwuga, kandi n’ibindi byo mu rugo nko kwishyurira abana amashuri turafatanya, kubambika no kubitaho muri rusange, usanga dufatanya nkamwunganira”.

Uwimana avuga ko akunda umwuga we, ku buryo yanawigishije umwana we mukuru ubu ufite imyaka 17, kandi ko amaze kuwumenya ndetse akaba yaranatangiye kujya adodera abantu imyenda itagoye.

Intego Uwimana afite ubu, ngo ni ukugura imashini isirifira bitarenze Ugushyingo 2020, nyuma akazashinga ‘atelier’ nubwo yatangirana ubushobozi buke.

Agira ati “Uyu ni umwuga mwiza cyane, wigurira icyo ushaka, ntawagusuzugura kuko uba ukora. Burya n’umugabo ntiyagusuzugura kuko ntumusaba umunyu, igitenge gishaje urabimenya ukigurira ikindi, kandi ntaba anakurera nk’umwana, ahubwo murafatanya mugatunga urugo mwembi.

Nk’umukobwa wanga gukora, ntabe yaza ngo yige umwuga nk’uyu nyamara ugasanga arifuza ibintu runaka, ibyo bishobora kumushora mu buraya ngo abone ibyo yifuza kandi atavunitse. Ibyiza bahaguruke bakore bigurire ibyo bifuza. Ni byo bitanga agaciro ku muntu”.

Uwimana avuga ko umuntu udakunda kuba yakwiga umwuga agahitamo kwicara mu rugo aba ari injiji, kuko gusaba buri kintu kandi ari umuntu muzima ufite icyo yashobora ngo bisa n’ubujiji.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka