Kutarangiza imanza z’imitungo yangijwe muri Jenoside, imbogamizi ku Bumwe n’Ubwiyunge

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge Fidele Ndayisaba, avuga ko kutarangiza imanza z’imitungo yangijwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ari imwe mu mbogamizi yo kugera ku bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NURC, Fidele Ndayisaba, avuga ko kutarangiza imanza bidindiza Ubumwe n'Ubwiyunge
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NURC, Fidele Ndayisaba, avuga ko kutarangiza imanza bidindiza Ubumwe n’Ubwiyunge

Ibi abitangaje mu gihe muri Gicurasi 2019 Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka Ahishakiye Naftal yari yatangaje ko inkiko Gacaca zaburanishije imanza 1,320,000 z’imitungo yangijwe muri Jenoside, ariko hakaba hari hakiri imanza 149,209 zitararangizwa.

Ndayisaba avuga ko atakwemeza imibare y’imanza z’imitungo zitararangizwa kuko hari imibare igenda ihinduka.

Agira ati “Ku birebana n’imibare sinabivugaho kuko hari impamvu zituma ihindagurika, urugero hari abaturage batatanze amarangizarubanza, haba ubukangurambaga ukabona barazizanye ngo bafashwe kurangiza imanza. Ibyo bituma imibare ihindagurika”.

Akomeza avuga ko Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge ikomeza gukora ubuvugizi kandi ko hari ikiri gukorwa gituma izo manza zirangizwa.

Agira ati “Hari ibikorwa kugira ngo izo manza zirangire, haba ku bufatanye na Minisiteri zifite mu nshingano gukurikirana uko imanza zirangizwa, ndavuga Ministeri y’Ubutabera na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Intara.

Hari inama ngarukagihembwe, duhura n’ubuyobozi bw’uturere tugasuzuma uko iki kibazo cy’imanza kigenda gikemuka, imanza ku zindi, imirenge ku yindi, kandi hari ikigenda gikemuka, hari uturere twabishyize imbere, kandi bikaba mu buryo bwunga”.

Ndayisaba avuga ko kurangiza imanza bitubaka ubumwe n’ubwiyunge ahubwo ko bagerageza kuzirangiza mu buryo bwunga.

Agira ati “Kuzirangiza gusa umuntu agahatirwa kwishyura agasigarana ingingimira bikangiza imibanire si cyo dushyize imbere, nk’uko tudashyigikiye ko umuntu atishyura kuko kutishyura bibangamye. Icyo dushyira imbere ni ukurangiza imanza mu buryo bwunga ariko tutazijenjekeye. Ibi bigakorwa binyuze mu biganiro biciye mu kuri n’ubushake, iyo ababishinzwe bafashije abaturage birafasha cyane”.

Ndayisaba avuga ko guhuza impande zombi zikabiganiraho ari umuti, naho ibikiri imbogamizi mu kwishyura imitungo ngo ni byinshi birimo kuba hari abishyuzwa bataboneka.

Hari imanza zidafite amarangizarubanza yujuje ibisabwa zigatera impaka, uretse ko bitabuza abantu guhura ariko iyo zitujuje ibisabwa bitera impaka hakaba n’ababyitwaza mu kwishyura.

Indi mbogamizi ni uko hari abishyuzwa bashaje n’abapfuye baraga imitungo ku bo baraze, bigatuma abarazwe batabyumva, kwishyura imitungo batangije bigatuma bisaba imbaraga, kuko uwazunguye azungura imyenda n’imitungo, Ndayisaba akavuga ko “na byo byumvikane ko bagomba kwishyura iyo mitungo yangijwe”.

Izindi mbogamizi ni uko hari imanza zaciwe, amazina yariho mu gihe cyo kuburana harakoreshejwe amazina y’amahimbano, bigatuma gushaka amazina y’ukuri bigorana, hari ahatarashoboye kuboneka amakuru ahagije, hakishyuzwa agace aho kwishyuza umuntu.

Ndayisaba agira ati “Ibi bikaba byaratewe na ‘Ceceka’ aho abantu bangaga gutanga amakuru, inteko rusange igasaba ko Umudugudu wishyura”.

Akomeza agira ati “Nubwo tuvuga ko hari ingorane, ibyo bibazo byose bishobora kubonerwa ibisubizo abantu bashyize hamwe bakabiganiraho, ariko hari aho batabishyiramo imbaraga bigatuma bifata igihe”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka Ahishakiye Naftal ku birebana n’imanza zarangijwe, yatangarije Kigali Today ko imibare yagabanutse nubwo batarabona imibare mishya.

Agira ati “Ntabwo zirarangira, ariko zaragabanutse kuko biri munsi y’ibihumbi 100, dutegereje Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu irimo irakusanya imibare mishya”.

Ahishakiye Naftal avuga ko hari abantu bagize uruhare muri Jenoside baba ibyamamare, bangiza imitungo ariko wajya kureba ugasanga ntacyo batunze, ikindi ntashake gutera intambwe ngo asabe imbabazi uwo yangirije, ugasanga ziracyabarwa nk’imanza zigomba kurangizwa kandi bitari bushoboke.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, Ahishakiye Naftal
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, Ahishakiye Naftal

Ahishakiye avuga ko indi mbogamizi mu kurangiza imanza hari abantu bagize uruhare muri Jenoside, ariko bafata imitungo yabo bayandikaho abandi, wajya kurangiza imanza ugasanga yari yaratanze iminani, ugasanga birasaba kubanza kubiregera.

Hari aho abantu babuze ngo imanza zirangizwe, ariko hari n’ahaboneka intege nkeya mu nzego z’ibanze zigomba kurangiza imanza.

Agira ati “Iyo turebye imibare y’imanza zisigaye ziracyari hejuru kuko umunsi ku munsi hari abantu bakizana amarangizarubanza, hari ubwo umurenge urangiza imanza wajya kubona ukabona habonetse ayandi marangizarubanza nka mirongo itanu.”

Ati “Kuba imanza zitarangira ni imbogamizi ku bumwe n’ubwiyunge cyane cyane ku bantu bafite ubushobozi badashaka kwishyura, badashaka kwemera icyaha, badashaka ko imanza zirangira ku neza.”

“Bivuze ko uwo muntu atemera icyaha, aba ameze nk’unnyega uwo yakoreye icyaha, bituma barushaho gukomeza kwishishanya, kuko urumva ko abantu bafite ibyo bishyuzanya bimaze imyaka 10 biragoye ko hari icyo bahuriraho mu kwiteza imbere nka koperative”.

Uretse kuba hari abantu batangiye kwishyura kuko bishyujwe, Ahishakiye avuga ko mbere y’uko Inkiko Gacaca zitangira, hari imiryango yagiye yishyura ibyo yangije ku bushake ndetse igasaba imbabazi, bituma imiryango irushaho kongera kubana neza ndetse byubaka ubumwe n’ubwiyunge.

Ahamagarira abantu bafite imitungo batarishyura kugira ubushake bwo kwishyura no gutera intambwe bagasanga abo bangirije bagasaba imbabazi kugira ngo ubumwe n’ubwiyunge burusheho gutera imbere, mu gihe abadashaka kwishyura binangiye imitima babangamira ubumwe n’ubwiyunge.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka