Kutamenya ururimi rw’amarenga byatumye ananirwa kwigisha abashaka gusezerana

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushonyi mu Karere ka Rutsiro, Mwenedata Jean Pierre, avuga ko abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bahura n’ibibazo byinshi birimo kudahabwa serivisi uko bayifuza kubera ikibazo cyo kutamenya ururimi rw’amarenga, akemeza ko na we yayaniwe gusezeranya abafite ubwo bumuga yitabaza uturutse i Kigali.

Mwenedata Jean Pierre, Gitifu w'Umurenge wa Mushonyi
Mwenedata Jean Pierre, Gitifu w’Umurenge wa Mushonyi

Izo ni imbogamizi zishobora kuba zarageze ku muyobozi uwo ariwe wese ukora mu nzego zitandukanye wahuye n’umuntu ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga akabura uko amuha serivisi amushakaho, bitewe no kudahuza ururimi kereka abasobanukiwe n’ururimi rw’amarenga akoreshwa n’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Mwenedata atanga ubuhamya bw’ibyamubayeho bigaragaza imbogamizi abayobozi batandukanye bahura nazo bigatuma bagorwa no gutanga serivisi bakeneweho kandi bifuzaga kuyitanga ariko ntibikunde, nk’uko na we byamubayeho.

Agira ati “Urugero rumwe rwambayeho, ni uwaje gusaba serivisi yo gushyingirwa nk’undi Munyarwanda uyemerewe, nk’uko itegeko ribigena abanza kwigishwa, nyuma y’icyumweru tukamusezeranya twabanje kumuranga. Mu gihe cyo kwigisha byabaye ikibazo, biza kurangira mbona abandi bumva ibyo bigishwa ariko we ibyo yakabaye yigishwa ntakintu yamenyemo, nagize amahirwe kuba nari nzi umuntu uzi abantu bazi indimi z’amarenga baradufasha, tuza kumuha igihe cyo kumwigisha, tumugenera umunsi wo kumusezeranya ariko byafashe igihe kuko uwasemuraga yaturukaga i Kigali”.

Akomeza agira ati “Byaba byiza uru rurimi rwigishijwe hirya no hino, twese tukarwiga kuko si serivisi akenera gusa kuko ajya mu isoko kandi naho ntibaruzi, akenshi bifashisha abo mu muryango we ariko nabo ntibamuvugira amarangamutima ye, kwigisha ururimi rw’amarenga birakenewe cyane”.

Mwenedata agaragaza ko abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bagomba kugira amategeko abaranga by’umwihariko, agatanga urugero mu gusezerana mu murenge imbere y’amategeko ku bagiye kubana ko mu gihe urahira asabwa gufata ku idarapo ry’igihugu, hari uburyo bafasha abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga nko kumwambika idarapo hanyuma hagashakwa umufasha umubwira indahiro nawe agakoresha amarenga, gusa ikigoye nuko abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga amarenga ahuriweho benshi batayazi.

Mu karere ka Rutsiro habarirwa abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga 120 ariko ubu ababarirwa mu mirenge ine ya Gihango, Ruhango, Gishonyi na Musasa bamaze kwishyira hamwe bishingira Koperative ibafasha kwiteza imbere.

Zimwe mu mbogamizi iyi koperative yahuye nazo ni uburyo bwo guhura bakaba bakumvikana ku myanzuro bitewe nuko batazi ururimi rw’amarenga bakoresha bose bakaba bakumva ibintu kimwe.

Biyambaje umuryango RNUD ‘Rwanda National Union of the Deaf’ ubashakira ababigisha ururimi rw’amarenga mu gihe cy’amezi atatu bikazabafasha guhuza ibitekerezo ndetse no gushobora kuzajya basaba servisi bijyanye n’ururimi rw’amarenga.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa RNUD, Munanira Samuel, avuga ko batazafasha gusa abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ahubwo n’abayoozi n’abandi bashaka kwiga urwo rurimi rw’amarenga bazigishwa.

Ati “Kwigishwa ururimi rw’amarenga bizakuraho imbogamizi bari bafite mu gusaba servisi no gutanga amakuru aberekeye, ibi bizatuma n’abashaka kubafasha bashobora kumvikana kuko ubusanzwe kutamenya ururimi rw’amarenga byababeraga imbogamizi ku gufata imyanzuro no gutanga amakuru”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emmerance, avuga ko yishimiye kuba abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bagiye kwigishwa ururmi rw’amarenga, akavuga ko bizafasha n’abayoozi kurwiga kugira ngo bashobore kujya bavugana n’abafite ubumuga mu gihe babasanze babasaba serivisi.

Munanira Samuel aganira n'umusemuzi we
Munanira Samuel aganira n’umusemuzi we

Mu Rwanda abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga babarirwa mu bihumbi 50, cyakora ubuyobozi bwa RNUD buvuga ko abagaragara ari ibihumbi bibarirwa muri 30, mu gihe abandi bagihishwa mu rwego rwo guhezwa.

Munana agira ati “Mu gihugu abafite ubwo bumuga barenga ibihumbi 50, ariko ababoneka bagera ku bihumbi 30, abandi baba barahishwe barahejwe kuko batazi ururimi ngo bigaragaze. Naho imbogamizi dufite ni ukumenya kuvugana n’abandi, guhabwa servisi, kuko abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ntibahabwa servisi kubera ikibazo cy’ururimi rw’amarenga, haba mu nzego z’umutekano, ubugenzacyaha, inkiko, ubuvuzi, uburezi no mu nzego z’ibanze”.

Munanira avuga ko hakenewe ubuvugizi kugera no ku babyeyi kuko babona abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga nk’abantu badafite agaciro kandi bafashijwe bashobora kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Munanira avuga ko abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga nubwo hari abagira amahirwe yo kwiga ngo baracyakorerwa ihohoterwa ryo kudahabwa imirimo, kuko abakoresha batumva uko babakoresha ndetse ntibizere ko bashoboye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Inkuru ibabaje cyane.Ariko mu isi nshya dusoma henshi mu ijambo ry’imana,uburema bwose buzavaho nkuko Yesaya igice cya 35 imirongo ya 5-6 havuga.Ndetse n’ibindi bibazo byose bizavaho burundu.Gusa iyo paradizo abazayibamo ni abantu bumvira imana gusa,kubera ko abakora ibyo imana itubuza izabakura mu isi ku munsi w’imperuka.

mazina yanditse ku itariki ya: 30-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka