Kutagira imbaraga n’amikoro bituma abageze mu zabukuru bagorwa no kwita ku bo batunze

Impuzamiryango yita ku mibereho myiza y’abaturage n’imirimo ihesha agaciro umukozi, Inspir Zamuka, ivuga ko Abanyarwanda bakabakaba ibihumbi 500 bageze mu zabukuru, bafite imibereho mibi iterwa no kwita ku bana n’abuzukuru nyamara nta mbaraga n’amikoro bafite.

Bahamya ko abageze mu zabukuru bagorwa no kwita ku bo batunze
Bahamya ko abageze mu zabukuru bagorwa no kwita ku bo batunze

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Inspir Zamuka, Seraphin Gasore agira ati “Ni ikibazo kiremereye kuko abageze mu zaburu ubundi bitabwaho n’abakiri bato, ariko hari aho usanga ahubwo ari bo bafite umuzigo wo kwita ku bo babyaye, bitewe n’uko na bo batamerewe neza.”

Gasore avuga ko hari abageze mu zabukuru yasanze barera abana n’abuzukuru kuko hari ababyariye mu ngo iwabo, nyamara ‘umusaza cyangwa umukecuru yagombye kuba ari we uri kwitabwaho n’abo yabyaye cyangwa abuzukuru be.’

Yongeraho ko imibereho y’abageze mu zabukuru kuba itifashe neza kuri benshi, ngo biterwa n’uko batashoboye kwiteganyiriza mu gihe bari bagifite imbaraga zo gukora.

Avuga ko hari n’abakuze bafite byinshi bazi byagirira akamaro abagifite imbaraga, ndetse ko hari n’abafite amafaranga n’indi mitungo ishobora kubyazwa umusaruro.

munyamabanga Nshingwabikorwa wa Inspir Zamuka, Serap
munyamabanga Nshingwabikorwa wa Inspir Zamuka, Serap

Gasore avuga ko abantu bose bakiri mu kazi n’abakiri bato bataragatangira, bagombye gutozwa kwizigamira muri gahunda ya Leta yiswe Ejo Heza, mu rwego rwo kwirinda kugira ikibazo nk’icyo abageze mu zabukuru barimo kugira muri iki gihe.

Umuyobozi w’Umuryango nyarwanda w’Abageze mu zabukuru, Dorothée Uwimana, avuga ko abarenga 50% mu bafata pansiyo (barenga ibihumbi 38), nta cyo ayo mafaranga arimo kubamarira kigaragara kuko imishahara bahembwaga yari mike igihe bari bakiri abakozi ba Leta.

Uwimana avuga ko abadafata pansiyo ari na bo benshi mu Gihugu, ngo babayeho nabi kurushaho n’ubwo muri bo hari abagenerwa inkunga y’ingoboka muri VUP.

Uwimana akomeza agira ati “Abageze mu zabukuru babonye ubushobozi bakora bagafatanya n’abandi kuzamura Igihugu. Turabafite mu buhinzi n’ubworozi ariko ushaka ubushobozi ukabubura, (turagira ngo) bahe n’akazi abana batagize amahirwe yo gukomeza amashuri”.

Yvonne Mujawabega ukorera RSSB
Yvonne Mujawabega ukorera RSSB

Umuyobozi muri RSSB ushinzwe ibijyanye na Pansiyo, ibyago bikomoka ku kazi ndetse n’ibigenerwa abagore bari mu kiruhuko cyo kubyara, Yvonne Mujawabega, ashimangira ko guhabwa amafaranga make ya pansiyo biterwa n’umushahara muto buri muntu yahabwaga akiri umukozi, cyangwa kuba yarakoze igihe gito.

Igisubizo gitangwa n’abagize Impuzamiryango Inspir Zamuka, ni uko abantu bose bari mu mirimo kuri ubu bagombye gutegurwa hakiri kare kuzajya mu zabukuru, bagatangira kwizigamira, kabone n’ubwo baba bahembwa amafaranga make.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ryiswe AMI (Association Modeste et Innocent), Ntezimana Laurent w’imyaka 67, avuga ko abakiri bato bakwiye no kwiga gucunga imibiri yabo, harimo ibijyanye no gufungura neza ndetse n’imyitozo ngororamubiri.

Impuzamiryango Inspir Zamuka yatangije ubukangurambaga bw’imyaka itanu bwo kuzakora ubuvugizi bufasha abakozi, urubyiruko n’abageze mu zabukuru kwita ku mibereho yabo, kugira ngo bibarinde gusazira mu bibazo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka