Kutagira ibipimo byabugenewe by’ubuso bw’imirima byica igenemigambi

Abashinzwe ubuhinzi mu mirenge igize Akarere ka Karongi bavuga ko kuba bakoresha kugereranya mu gupima ubuso bw’imirima y’abaturage byica igenamigambi.

Uwimana Berancille, ushinzwe ubuhinzi mu Murenge wa Murambi, avuga ko amaso y’umuntu adashobora guhuza n’ukuri mu gupima ubuso runaka mu gihe nyamara ari bwo buryo bakoresha muri gahunda zitandukanye.

Bavuga ko habonetse uburyo bwizewe bwo gupima ubuso mu mirima y'abaturage byafasha mu igenamigambi
Bavuga ko habonetse uburyo bwizewe bwo gupima ubuso mu mirima y’abaturage byafasha mu igenamigambi

Ati"Ikibazo ni uko uburyo dupima ubuso mu mirima y’abaturage ni igereranya (Estimation) nta kindi gikoresho dukoresha, ubundi iyo bamaze guhinga dushobora kugena ubuso dukurikije imbuto yahawe abaturage bahinze".

Mugenzi we Azarie Bazambanza, ushinzwe ubuhinzi mu Murenge wa Mutuntu, ati "Keretse habonetse ubushobozi bwo kubona ibyuma byafasha gupima (GPS) kuko byajya biduha imibare nyayo, byafasha mu igenamigambi (Planning)".

Safari Fabien, Umukozi w’Akarere ka Karongi ushinzwe Ubuhinzi, avuga ko mu gihe hataraboneka ubushobozi ku bundi buryo, abantu bagerageza gushyiramo ubushishozi kandi bakanifashisha ingero z’ahagiye habasha gupimwa n’ibyuma byabugenewe.

Abashinzwe ubuhinzi mu mirenge basaba ko hashakishwa ubundi buryo bwizewe bw'imipimire kugira ngo imibare itangwa ibe ari nyayo
Abashinzwe ubuhinzi mu mirenge basaba ko hashakishwa ubundi buryo bwizewe bw’imipimire kugira ngo imibare itangwa ibe ari nyayo

Ati "Bisaba ubushake n’ubushishozi mbere na mbere, kandi hari ubuso bw’ahantu hatandukanye bwagiye bupimwa hifashishijwe ikoranabuhanga, aho na ho bahagenderaho bakabasha kumenya ubuso bw’ahandi nyuma yo kuhagereranya.”

Kuba nta buryo bufatika bwo kubanza kumenya ubuso ku mirima y’abaturage bukenerwa muri gahunda zitandukanye zijyanye n’ubuhinzi, nko gutegura imbuto n’ifumbire, guteganya umusaruro uzaboneka mu gihembwe n’ibindi, ngo ukaba usanga ari imbogamizi ikomeye ku kunoza izo gahunda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ntibyumvikana uburyo bavuga ko ntabipimo byimirima mugihe kuheza ubu ubutaka bwose bwo murwanda bwarabaruwe. Buri muturage afite icyangombwa cy’ubutaka kiriho ubuso bw’ubutaka bwe. Icyingeyeho ubu ikoranabuhanga ryaraje mushobora gukoresha google earth mufatanije nabakozi bibiro byubutaka agronome akereka ushinzwe GIS agace bashaka guhuza ubutaka cyangwa se bifuza gukoraho irindi genamiganbi. Akora igishushanyo atiriwe ajya kuri terrain yarangiza akagishyira kubibanza biri muri ako gace. Uwo mwanya agronome ashobora guhita amenya ngo ninde ufite ubutaka aho ngaho, bungana iki bukoreshwa iki, ese ntamakimbirane bufite, ese ntibwaba buri muri bank nibindi. hanyuma rya gena migambi rigashingira kubipimo byizewe. Iyo niyo nama natangaga kandi uturere tumwe natumwr twamaze kuyoboka iyo nzira

Mujyanama yanditse ku itariki ya: 25-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka