Kutaba mu myanya y’ubuyobozi biri mu bidindiza abagore

Abayoboye Inama y’Igihugu y’Abagore mu Murenge wa Ruhango, Akarere ka Ruhango, baratunga agatoki bagenzi babo gutinya kuyobora bikabatera kudatera imbere.

Murekaratwe Brigitte, uhagarariye iyi nama mu Murenge wa Ruhango, avuga ko hakiri umubare munini w’abagore, batinya kwiyamamariza ubuyobozi. Ibi ngo bibagiraho ingaruka zo kutamenya amakuru, bityo bigatuma badatera imbere.

Abagore barasabwa kutitinya
Abagore barasabwa kutitinya

Atanga urugero rw’uko akenshi hari nk’amafaranga aza agenewe guteza imbere abagore, ugasanga asubijweyo kuko abo yagenewe batigeze bamenya ayo makuru, kuko kenshi baba batari mu nzego z’ubuyobozi.

Ikindi ngo hari abagore bakora imishinga yabo bakeneye amafaranga, bakayitwara mu mabanki, imishimga yabo ikemezwa, ariko ntibakurikirane, kenshi bitewe no kutamenya amakuru, bigahera iyo.

Uyu muyobozi avuga ko ubu barimo gukora ubukangurambaga butandukanye, kugira ngo abagore batinyuke kwiyamamariza imyanya y’ubuyobozi, bityo na bo bajye babasha kumenya amakuru, bayageze muri bagenzi babo, batinyuke batere imbere.

Abagore ngo badindizwa no kutaba mu myanya y'ubuyobozi
Abagore ngo badindizwa no kutaba mu myanya y’ubuyobozi

Mukamugema, umugore utuye mu Kagari ka Nyamagana, Umurenge wa Ruhango, we avuga ko atari ugutinya kwiyamamariza iyi myanya ahubwo ngo benshi baba bitinya kuko batazi gusoma no kwandika.

Ati “Ubu se waba utazi gusoma no kwandika, wayobora abantu, ukabamarira iki koko?"

Uyu mugore, akifuzako abize, ari bo bajya bajya muri iyi myanya, ubundi bakajya bamanuka bakegera abatirize bakabasobanurira byinshi byabateza imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka