Kutaba mu miryango kwa bamwe mu bana n’abasaza bigaragaza ko mu Rwanda bateshutse ku ndangagaciro
Inteko Ishingamategeko, umutwe w’Abadepite irasaba Abanyarwanda kutihunza inshingano zo kwita ku bana ndetse n’abasheshe akanguhe, kuko kutabitaho bigaragara nko guta indangaciro ku muryango nyarwanda.
Abadepite bavuga ko benshi mu Banyarwanda banga kurera abana no gufasha abasheshe akanguhe, bagahitamo kujya kubareresha mu bigo bitandukanye; nk’uko babitangarije abaminisitiri bafite kwita ku byiciro by’abantu bakeneye gufashwa mu nshingano zabo mu nama nyunguranabitekerezo bagiranye tariki 31/05/2012.
Prezida w’Inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite, Rose Mukantabana, yatangarije Inyumba Aloysie, Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, ndetse n’umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Dr.Alivera Mukabaramba; ko anenga abayobozi n’imiryango badakemura ibibazo by’abanyantege nke.
Depite Rose Mukantabana ati: “Hari ‘ndinda mama’ na ‘ndinda mwana wanjye’. Izi mpande zombi abana n’abasheshe akanguhe ni abantu bakeneye gufashwa.”
Inteko ishingamategeko irasaba ko ibigo birera impfubyi, ibirimo abana b’inzererezi, abamugaye n’abasheshe akanguhe byafungwa (nk’uko Guvernema isanzwe yarabiteganyije), hanyuma Abanyarwanda bagafata inshingano zo kurera cyangwa kwita kuri abo bantu.
Imijyi usanga ituwe n’abantu bafite imirimo ibaha amafaranga menshi, ariko ngo ntibibuka abakecuru n’abakambwe bari mu giturage. Inteko ivuga ko kabone n’ubwo umuntu ukiri muto, uwamugaye cyangwa ashaje yaba nta muryango afite, abantu bose basabwa kwiha inshingano zo kumenya ko abo bantu babaho kandi bakeneye gufashwa.
Ubushakashatsi bwakozwe na Komisiyo ishinzwe imibereho myiza mu Nteko mu mwaka ushize wa 2011, bugaragaza ko abana b’imfubyi, ab’inzererezi, abamugaye n’abasheshe akanguhe bajya kurererwa mu bigo babayeho nabi cyane; nyamara ngo bagenerwa amafaranga menshi cyane n’abagiraneza, ku buryo amafaranga agenda kuri muri mwana mu kigo cy’impfubyi ngo agera ku 3000 Frw ku munsi.
Hiyongeraho n’uko kurererwa muri ibyo bigo ngo nta murimo umuntu abasha kwikorera, ahubwo agenda adindira mu mitekerereze.
Ibibazo ubuyobozi mu nzego z’ibanze bugiye guhangana nabyo mu gukumira ko habaho kutaba mu miryango birimo kurwanya ubukene, gukemura amakimbirane yo mu miryango ndetse no gushaka abagiraneza bo kwakira abatagira imiryango yabo bwite.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|