Kurwanya inzara bikubiye mu gucunga umutekano w’abaturage- Lt Col Mutembe Frank

Nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu no kugarura amahoro mu Banyarwanda, ingabo z’u Rwanda zatangiye ibikorwa byo kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Lt Col Frank Mutembe agabira inka abaturage batishoboye
Lt Col Frank Mutembe agabira inka abaturage batishoboye

Bimwe muri ibyo bikorwa harimo kubaka imihanda, amashuri, ibitaro no kugira uruhare mu buvuzi bw’abaturage babagurira ubwisungane mu buvuzi, ndetse no kubaremera kugira ngo imibereho yabo irusheho kuba myiza.

Ni muri urwo rwego ku wa 26 Nzeli 2017, ingabo z’u Rwanda zaremeye bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo, ziha imiryango 450 amakarita y’ubwisungane mu kwivuza(mutuelle de sante), inka 10 n’ihene 14, bifite agaciro k’amafaranga asaga Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dr Alivera Mukabaramba yashimiye cyane ingabo kuri icyo gikorwa, cyo gukomeza guharanira imibereho myiza y’abaturage.

Ati"Urundi rugamba ingabo z’u Rwanda zirimo kurwana ni urw’ubukene n’inzara by’umwihariko".

Mu bikorwa ngarukamwaka bya RDF byiswe "Army week", Ingabo z’u Rwanda zatanze amatungo ku baturage bakennye, zibubakira inzu zo kubamo,ndetse zinabaha umubyizi wo kubahingira.

Zatanze kandi umusanzu wazo mu bikorwa byo kuvura ’indwara ziba zikomereye benshi mu baturage ku buntu, ndetse zinatanga amaraso ku ndembe ziyakeneye.

Dr Mukabaramba aganira n'abaturage b'i Rutunga
Dr Mukabaramba aganira n’abaturage b’i Rutunga

Mu gutanga inkunga ku baturage b’i Rutunga, Lt Col Frank Mutembe uhagarariye ingabo mu Mujyi wa Kigali, avuga ko badashobora kuvuga ngo abaturage bafite umutekano nyamara bashonje.

Lt Col Mutembe agira ati” Turareba noneho niba ducunga umutekano urambye, tureba uko abaturage babayeho”.

Umwe mu bahawe inka witwa Nyirarudodo Valerie yishimira ko agiye guhinga akeza ngo kuko yahawe inka akaba agiye kubona ifumbire. Ngo nta mutekano yari afite bitewe n’imibereho mibi.

Uwitwa Karegeya Fabrice wahawe ihene we yemeza ko ubukene n’inzara ari isoko y’umutekano muke mu gihugu. Ati:”Igikorwa ingabo zirimo ni icy’urukundo, kandi iyo abantu bashonje bakurizamo kwiba”.

Ingabo z’u Rwanda zatanze amatungo magufi ku baturage b’i Rutunga mu rwego rwo kubashumbusha ayariwe n’igisimba cyitwa imbwebwe, ngo cyayasangaga ku gasozi cyangwa mu biraro mu gihe cya nijoro.

Inzego z’ibanze z’i Rutunga zivuga ko icyo gisimba cyamaze kwicwa.Ingabo z’igihugu kandi zitangaza ko zirinze umutekano w’i Rutunga mu buryo buhagije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka