Kurwanya Interahamwe akiri muto byamugize Umurinzi w’Igihango
Habumugisha Aron Umurinzi w’Igihango wo mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke avuga ko n’ubwo yari muto mu gihe cya Jenoside bitamubujije guhangana n’ibitera by’Interahamwe byazaga guhiga Abatutsi muri Serire yayoboraga.

Habumugisha wari ufite imyaka 18 muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko yari umwe muri batanu bayoboraga Serire Kibirizi yari atuyemo, ari naho yakoresherezaga inama abaturage abashishikariza kutijandika muri Jenoside.
Avuga ko ibitero byaturukaga hakurya y’Umugezi wa Base ahitwa mu Baseso no mu nkengero za Kibirizi bije guhiga Abatutsi barindwi bari bahihishe ariko kubera gukorana neza n’abaturage, Habumugisha yashyiragaho amarondo yo hirya no hino yo gukumira ko abo Batutsi bakwicwa.
Avuga ko yabikoraga kubera ko yumvaga kuba umuyobozi wica unagambanira abaturage ntaho byageza igihugu kandi yaragiye ku buyobozi abishaka kandi abikunze.
Agira ati, “Nagiye ku buyobozi mbikunze kandi mbishaka, najyaga kera ndeba ukuntu Data yakira abaturage baje kumugezaho ibibazo nkamufasha kubakira kandi akabacira imanza zitabera nkumva nanjye nimba umuyobozi ariko nzabigenza”.

“Icyamfashije cyane ngo hatagira Umututsi upfa muri Serire nayoboraga ni ugukorana neza n’abaturage kandi urubyiruko rugenzi rwanjye rukankundira, bikantera imbaraga zo kutagira ubwoba ko hari uwaza kunyica kuko abaturage bose nari narabigaruriye imitima”.
Ndayambaje Felicien wacitse ku icumu rya Jenoside mu Murenge wa Ruri avuga ko iyo Habumugisha atahaba icyo gihe we na bagenzi be batandatu bari bihishe mu bihuru batari kurokoka.
Agira ati, “Umutima yakoranaga icyo gihe yawukuye ku babyeyi be, n’ubundi kuva mu 1973 Habyarimana afata Ubutegetsi se wa Habumugisha yari Konseye, akajya arwanya ko Abatutsi bahohoterwa”.
“Umutima wo kuturwanaho ni Imana yawumwihereye, yaradusuraga aho twihishe mu bihuru, akatuzanira ibyokurya, amazi yo kunywa, yewe n’ushaka agatabi akakamuzanira ni uko twarokotse”.

Uyu munsi Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge yifuza ko ibikorwa by’Abarinzi b’igihango bikomeza kugira uruhare mu kubaka ubunyarwanda, no gushimangira ihame ry’ubumwe n’Ubwiyunge.
Ni muri urwo rwego ubu abarinzi b’igihango mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke barangajwe imbere na Habumugisha bashinze ishyirahamwe ryitwa “Igicumbi cy’Ubumwe” rihuriwemo n’inzego zitandukanye ndetse n’Abagize uruhare muri Jenoside n’abayirokotse.
Habumugisha avuga ko iri shyirahamwe ribafasha noneho gukemura amakimbirane mu miryango ku buryo mu miryango 85ibanye nabi muri uyu mwaka 64 yamaze kuganirizwa kandi igakira.
Agira ati, “Umudari nambitswe na Perezida wa Repuburika sinawupusha ubusa, ubu mfasha gutanga ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda, ndetse no kwigisha abagiye gushinga ingo kugira ngo bazabashe kwirinda amakimbirane”.
Abaturage bo mu Murenge wa Ruri bavuga ko Habumugisha bamwigiraho kandi akomeje kubera indorerwamo urubyiruko ku buryo nta gushidikanya ko ruzamwigiraho kugira imiryango myiza ibereye u Rwanda mu minsi iri imbere.

Ohereza igitekerezo
|