Kurwanya ihohoterwa n’amakimbirane bikwiye gushingira ku muryango

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza, Mukamana Marceline, avuga ko kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’amakimbirane mu miryango, bikwiye gushingira ku miryango kuko ariho hari umuzi w’ikibazo.

Kurwanya ihohoterwa n'amakimbirane bikwiye gushingira ku muryango
Kurwanya ihohoterwa n’amakimbirane bikwiye gushingira ku muryango

Akarere ka Gatsibo n’aka Nyagatare nitwo duhora imbere mu mibare y’abana basambanywa. Iri hohoterwa ry’abana ahanini ngo rituruka ku makimbirane mu miryango, abana ntibahabwe uburere bukwiye.

Mukamana avuga ko ubukangurambaga bwose bugamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ndetse n’amakimbirane mu miryango ariho bukwiye gukorerwa.

Agira ati “Hakenewe kwegera imiryango, ubukangurambaga bwose bukorwa akaba ariwo bushingiraho, kuko dusanga ariho umuzi w’ikibazo uri.”

Avuga ko bifuza guhuriza hamwe abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere, bafite muri gahunda zabo kwita ku muryango, kurengera abagore n’abana kugira ngo bahuze imbaraga kandi bose bakwire mu Karere kose, imiryango yigishwe ive mu makimbirane.

Atanga urugero ku Muryango Nyarwanda uharanira iterambere ry’umugore n’umwana w’umukobwa, Empower Rwanda, ngo yaje isubiza mu buzima busanzwe abana batewe inda bakabyara ariko ikibazo kiri mu miryango.

Visi Meya Mukamana Marceline
Visi Meya Mukamana Marceline

Avuga ko aba bafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere, bafatanyije n’amadini n’amatorero, byinshi mu bibazo byakemuka mu miryango.

Ati “Buriya ibyo Meya, visi meya cyangwa Gitifu bavuze, uwagiye mu rusengero wese abisanzemo byadufasha mu bukangurambaga. Tukumva rero gukorana n’amadini n’amatorero byadufasha cyane muri uru rugamba rwo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina, ndetse n’amakimbirane yo mu ngo".

Umuyobozi wa Empower Rwanda, Kabatesi Olivia, avuga ko mu myaka ibiri bamaze bakorera mu Karere ka Gatsibo, abana bafasha 150 basambanyijwe bagaterwa inda ntawari wongera kuyitwara.

Avuga ko mu biganiro bagirana n’aba bana ngo basanze guhohoterwa kwabo, byarakomotse ku bwumvikane bucye bw’ababyeyi babo, bityo ko bagiye gukorana n’Akarere bamenye imiryango ibana mu makimbirane.

Agira ati “Ubundi twajyaga twibanda ku bana basambanyijwe bagaterwa inda, ndetse n’ababyeyi babo, ariko ntiturebe imiryango ishoboka kubonekamo abandi bana nk’abo dufite, urumva dufasha abahohotewe ariko tukibagirwa ya yindi ishobora guturukamo abandi bana ejo, ubwo rero niho tugiye gushyira imbaraga cyane.”

Kabatesi Olivia
Kabatesi Olivia

Avuga ko ku Mirenge ibiri bakoreragamo bagiye gushaka uko babona amikoro bongereho indi, ariko noneho bibanda ku miryango ibanye mu makimbirane kugira ngo bakumire ko abana bayivukamo bahohoterwa.

Ikindi ngo bazigisha n’abana b’abakobwa batarahohoterwa, uburyo bakwirinda kugira ngo nabo bigishe bagenzi babo.

Naho kuba ubuyobozi bw’Akarere bwifuza ko abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere, bafite gahunda zo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina bahuza ibikorwa, na we avuga ko byafasha cyane kurusha uko buri wese yakoraga ku giti cye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka