Kurwanya COVID-19 ni urundi rugamba tugomba gutsinda - Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko kurwanya icyorezo cya Covid-19 ari urugamba rundi Abanyarwanda bagomba kurwana kandi bakarutsinda.

Ibi ni ibyo yagarutseho mu ijambo rye rijyanye n’uyu munsi ngarukamwaka wo kwizihiza ku nshuro ya 26 isabukuru yo Kwibora, umunsi wizihirijwe mu Karere ka Nyagatare ku rwego rw’igihugu.

Perezida Kagame yavuze ko kwizihiza uyu munsi bibaye mu bihe bigoye kubera Covid-19, bityo akibutsa abantu ko ari ngombwa gukomeza guhangana na yo.

Ati “Turizihiza uyu munsi mu bihe bikomeye, duhanganye n’icyorezo cya Covid-19. Iki cyorezo ni ikigeragezo, uko tukirwanya bigaragaza uburyo twiteguye guhangana n’ibindi byose byagerageza guhungabanya ubuzima bwacu n’ibyo tumaze kugeraho. Nk’uko rero twiteguye kwirinda no kurinda iby’abaturarwanda bose, ni nako tugomba kurwanya Covid-19 kandi tukayitsinda”.

Ati “Isi yose yahuye n’iki cyorezo, abazacyivanamo neza ni abazaba bafite ingamba n’ibikorwa bihamye, n’abenegihugu barangwa n’imiterere n’imico yubaka. Uru ni urundi rugamba na rwo tugomba gutsinda, bityo tugakomeza mu nzira nziza twahisemo”.

Perezida Kagame yagarutse kandi ku bikorwa by’iterambere byatashywe hirya no hino mu gihugu n’icyo bimariye Abanyarwanda.

Ati “Uyu munsi twatashye ibikorwa by’amajyambere hirya no hino mu gihugu, bigeza serivisi ku Banyarwanda aho batuye, bigamije kandi kuzamura imibereho ya buri wese no guha agaciro buri muturarwanda”.

Ati “Nyuma y’imyaka myinshi ya politiki mbi, y’ubusambo, y’urwango, tumaze kongera kubaka igihugu cyacu twese, kitari icya bamwe gusa. Ni igihugu aho buri wese yita ku wundi, ubu Abanyarwanda dufite ubwigenge n’ubushobozi bwo gukora no kugera ku byo twifuza nta nkomyi”.

Yavuze kandi ko kwibohora ari urugendo rugikomeje ndetse ko binareba n’umugabane wa Afurika muri rusange.

Ati “Kwibohora ni urugendo rugikomeza kandi dusangiye n’abandi Banyafurika, ibikenewe byose kugira ngo tuzarusoze tugeze Afurika aho twifuza birahari. U Rwanda rero ruzakomeza gutanga umusanzu warwo mu kwibohora kuri uyu mugabane wacu wa Afurika”.

Ati “Twishimiye ko tumaze kubaka igihugu gishya, cyiza, kandi kibereye Abanyarwanda bose. Dukomeze muri iyo nzira, twese hamwe abagore n’abagabo, abakuze n’abakiri bato, ariko cyane cyane urubyiruko rufite ejo hazaza hacu mu maboko yarwo”.

Yakomeje avuga ko Guverinoma ikora ibishoboka byose kugira ngo ibyo bigerweho, ko icya ngombwa ari uko amategeko akurikizwa, umutungo w’igihugu ntukoreshwe nabi cyangwa mu nyungu z’abantu bwite.

Inkuru zijyanye na: kwibohora26

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka