Kuroba mu Kivu byasubukuwe nyuma y’amezi abiri: Isambaza zirahenze

Abakunzi b’isambaza n’abacuruzi bazo bavuga ko bishimiye gufungurwa k’uburobyi mu kiyaga cya Kivu ariko bakavuga ko babangamiwe n’uburyo igiciro cyazo gikomeje kuzamuka.

Barasabwa guhagarika kuroba abana b'isambaza
Barasabwa guhagarika kuroba abana b’isambaza

Amezi abiri arashize uburobyi mu kiyaga cya Kivu bufunze kugira ngo isambaza zishobore kororoka. Ubwo hafungurwaga uburobyi mu kiyaga cya Kivu tariki ya 5 Ukwakira 2020 abaguzi batunguwe no kuba igiciro cyo kurangura cyari amafaranga 2,500 ku kilo.

Gakuru Jean Baptiste ukuriye ihuriro ry’abarobyi mu Karere ka Rubavu avuga ko bishimiye gufungura uburobyi ariko ko umusaruro wagabanutse, bagakeka ko byatewe n’ikirere n’ubwinshi bw’abazishaka.

Ubwo abarobyi bari mu mazi, abakunzi b’isambaza n’abacuruzi bazo bari buzuye ku nkombe babategereje kugira ngo bagure.

Gakuru avuga ko kuba umusaruro wabonetse ari mukeya bituma n’igiciro kizamuka kubera ubwinshi bw’abantu, icyakora atangaza ko hari icyizere ko zishobora kuboneka mu minsi izakurikiraho.

Agira ati ; « Twabonye zagabanutse kurenza umwaka ushize aho twari twabonye ibiro 639, icyakora turizera ko zishobora kuboneka mu minsi izakurikiraho kuko kuzamuka kw’igiciro biterwa n’uburyo abantu bari bazikumbuye ari benshi bakaza kuzishaka. »

Indi mpamvu Gakuru atanga ishobora kuba yatuma umusaruro ugabanuka ni abakora ubushimusi bw’isambaza mu kiyaga cya Kivu bigatuma zidakura neza uko bikwiye.

Ati « Ubu umusaruro uraboneka ko ari mukeya bitewe na ba rushimusi baboneka mu kiyaga cya Kivu aho bakora bihishe, bagakora badakoresha urumuri abarinzi ntibababone kandi abarinzi ntibashobora kugera mu kiyaga hose. »

Gakuru asobanura ko ubusanzwe ikilo cy’isambaza iyo zabonetse kigura amafaranga 1800 ariko bitewe n’itangira isambaza zabonetse zihenze kuko ikilo kigura 2500.

Ni byo yasobanuye ati « Zahenze kuko 2500 ku itangira ni amafaranga menshi, ubusanzwe iyo zabonetse ikilo kigura 1800 naho iyo zabaye nyinshi ikilo kigura 1500, urumva kuba urangura azigura 2500 umuguzi mu isoko arazigura angahe ?»

Ubwato bwari bumaze igihe bubitse bwasubiye mu bikorwa byo kuroba
Ubwato bwari bumaze igihe bubitse bwasubiye mu bikorwa byo kuroba

Mu Karere ka Rubavu habarizwa amakoperative 6 y’uburobyi. Mu myaka yashize babonaga ubwinshi bw’isambaza bubarirwa mu matoni, cyakora ubu ku munsi haboneka umusaruro ubarirwa mu biro kubera umusaruro wagiye ugabanuka, iba n’imwe mu mpamvu ituma Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ishyiraho umwanya wo kuruhuka kuroba.

Buri mwaka hagati hafatwa amezi abiri yo gufunga uburobyi mu kiyaga cya Kivu

Igikorwa cyo gufunga uburobyi mu kiyaga cya Kivu kiba buri mwaka kuva mu kwezi kwa Kanama kugera mu Kwakira, Mukasekuru Mathilde umuyobozi ushinzwe ubworozi bw’amafi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi avuga ko bifasha isambaza kororoka no kwiyongera.

Agira ati ; « igihe cyose isambaza ziba zihishahisha abarobyi bazihiga zikabura umwanya wo gutera amagi no kororoka, twasanze zikeneye uwo umwanya kandi ukwezi kwa munani kugera mu kwa cumi ni igihe kiza ku sambaza mu gutera amagi duhitamo ko hajya hatangwa ikiruhuko kugira ngo umusaruro w’isambaza wiyongere. »

Bamwe mubaguzi baganiriye na Kigali Today bavuga ko baje gushaka isambaza kuko bataziheruka, abandi bakavuga ko isambaza zitanga akazi n’imirire ku miryango ifite ubushobozi buciriritse.

« Twaje gushaka isambaza, zigira intungamubiri kandi ziroroshye kuzihaha kuko n’ufite amafaranga 200 arazibona, ikindi buriya ziduha akazi kuko uzigura ibihumbi bitanu hano ukazizengurutsa kubataje hano ukabona ayo kugutunga, gusa ubu zirahenze. »

Semajeri Mussa ni umunyamabanga nshingwabikorwa wa Koperative COOPILAC imaze imyaka myinshi ikora uburobyi mu kiyaga cya Kivu, avuga ko basubukuye uburobyi bakabona ibiro 300 umusaruro babona ko atari mucye ku munsi wambere bafunguye uburobyi mu kiyaga cya Kivu.

Kuba umusaruro mukeya, Semajeri abijyanisha n’ubushimuzi bukorwa mu kiyaga cya Kivu mu gihe uburobyi buba bwarahagaritswe, ariko hakaboneka abantu bajya kuroba bitemewe kandi bagakoresha imitego itemewe bikagira ingaruka ku musaruro w’uburobyi.

Mukasekuru Mathilde avuga ko uturere twose dukora ku kiyaga cya Kivu twafunguye uburobyi ariko hataramenyekana umusaruro babonye, asaba abarobyi kwirinda gukora ibikorwa by’ubushimusi kuko bibagiraho ingaruka mu gihe bangize isambaza zirimo kororoka bituma umusaruro ugabanuka, abahamagarira gukoresha imitego y’icyerekezo yagaragajwe n’ubushakashatsi mu kutangiza isambaza kuko arari nimero 9 na 10.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Twishimiyeko ubwato bwaribwarahagaze mukiyaga cya kivu bwomheye gukora

Munyaneza jeanclaude yanditse ku itariki ya: 7-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka