Kuri uyu wa gatanu, Perezida Kagame azaganira n’abanyeshuri bo mu Rwanda no ku isi
Perezida wa Repubulika Paul Kagame azaganira n’abanyeshuri baturutse mu Rwanda no mu mahanga ku wa gatanu tariki 19/10/2012, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Kubaka umurage wo kwibeshaho (building a legacy of self relience)”.
Ubutumire buri ku rubuga mpuzambaga rwa Facebook bugira buti: “Ku banyeshuri bose mu Rwanda cyangwa mu mahanga: Ni mugire icyo mubaza bitarenze ku wa kane tariki 18 ukwakira, isaa kumi n’imwe z’umugoroba, kugira ngo Perezida Kagame azabasubize kuri uyu wa gatanu”.
Biteganijwe ko ibi biganiro bizabera kuri stade ntoya i Remera mu mujyi wa Kigali, bikazahuza Perezida Kagame n’abanyeshuri barenga 2000 baturutse muri za Kaminuza n’amashuri makuru byo mu Rwanda, bikaba ndetse bizanyura kuri radio na televiziyo by’u Rwanda, mu gihe bizaba birimo kuba.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
kwigerera aho bizabera i remera bisaba iki?
ni muduhe urwo rubuga rwose natwe tuzabaze pe kuko ni kintu kiza cyane mzhe kijana wacu atugaragariza ko asabana na Rubyiruko