Kuri iki Cyumweru amazi ntazaboneka muri Kigali, hari n’aho umuriro uzabura

Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), cyatangaje ko Uturere tugize Umujyi wa Kigali tutazabona amazi kuri iki Cyumweru tariki 24 Nyakanga 2022, bitewe n’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi ku ruganda rw’amazi rwa Nzove no mu bice bihakikije by’imirenge itandukanye.

Ab'i Kigali basabwe kurara bavomye kuko ejo batabona amazi
Ab’i Kigali basabwe kurara bavomye kuko ejo batabona amazi

Sosiyete ishinzwe Ingufu REG ni yo yabanje gutangaza ko bitewe n’imirimo yo kwagura imiyoboro y’Amashanyarazi ya ‘Abatoire’ na ‘Skol’, ibice byahabwaga amashanyarazi n’iyo miyoboro bitazayabona kuri iki cyumweru, kuva saa mbiri za mu gitondo (8h00) kugera saa kumi z’umugoroba (16h00).

REG ivuga ko uduce tutazabona amashanyarazi ari utw’imirenge ya Kigali na Kanyinya muri Nyarugenge, Gatsata muri Gasabo, Shyorongi muri Rulindo, Ruli muri Gakenke na Runda muri Kamonyi, Uruganda rutunganya amazi rwa Nzove, ndetse n’urukora ibinyobwa rwa Skol.

Bitewe n’uko Uruganda rwa Nzove rutazabona umuriro w’amashanyarazi akoreshwa mu kuzamura amazi mu bigega byo mu Mujyi wa Kigali, byatumye WASAC itangaza ko amazi atazaboneka kuri iki Cyumweru.

WASAC irasaba abafatabuguzi bayo batuye Umujyi wa Kigali kubika amazi bazakoresha muri icyo gihe.

REG isaba abantu bose kwitondera intsinga z’amashanyarazi kuko ngo umuriro ushobora kugaruka mbere y’uko saa kumi z’umugoroba zigera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Bariya bantu birirwa batunda ama,i ku magare ugirango nta robinets bagira mu ngo zabo?

mukirisitu yanditse ku itariki ya: 24-07-2022  →  Musubize

Ubundi se za Rwabutabura amazi arahaba?
Ngo kugirango aboneke WASAC hari aho ifungura.
Narumiwe

mukota yanditse ku itariki ya: 24-07-2022  →  Musubize

Harya si ho yahoze mère:
SOMETIMES AVAILABLE

Mparambo yanditse ku itariki ya: 23-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka