Kuri Asomusiyo hongeye kwibutswa ubutumwa bw’amabonekerwa ya Bikira Mariya i Kibeho

Kuri uyu wa 15 Kamena Kiliziya Gatolika yongeye kwizihiza umunsi mukuru wa Asomusiyo ndetse hanaturwa igitambo cya Misa ku Isi hose.

Ni umunsi ukomeye kandi udasanzwe kuko wizihizwa ku Isi hose hakazirikanwa ubutumwa Bikira Mariya yagiye atanga hirya no hino ku Isi ubwo yagendaga abonekera abantu batandukanye.

Kiliziya Gatolika yizera ko Bikira Mariya (nyina wa Yezu) yajyanywe mu ijuru wese, umubiri we na Roho ye. Uyu munsi mukuru wizihizwa tariki 15 Kanama buri mwaka, wagizwe ihame ku isi yose by’umwihariko muri Kiliziya Gatolika ku itariki ya 1 Ugushyingo 1950 bikozwe na Papa Piyo XII.

Padiri François Harelimana, Umuyobozi w’Ingoro ya Bikira Mariya y’i Kibeho kuri iyi nshuro hizihizwa uyu munsi mukuru niwe watanze ubutumwa bw’amabonekerwa ya Bikira Mariya i Kibeho.

Yasobanuriye abagiye kwizihiriza Asomusiyo i Kibeho ko kuwa 28 Ugushyingo 1981, ari umunsi w’amateka ku bakirisitu Gatolika by’umwihariko mu Rwanda kuko ari bwo Bikira Mariya yatangiye kubonekera abakobwa batatu bigaga mu Ishuri ryisumbuye ry’abakobwa rya Kibeho, ku musozi wa Nyarushishi mu Karere ka Nyaruguru.

Muri abo bakobwa harimo Anathalie Mukamazimpaka uba i Kibeho kugeza na nubu mu rwego rwo gusohoza isezerano yagiranye na Bikira Mariya, Mumureke Alphonsine umubikira uba mu Butaliyani na Marie Claire Mukangango wishwe muri Jenoside yakorewe. Aba bose batangiye kubonekerwa kuwa 28 Ugushyingo 1981 kugeza 28 Ugushyingo 1989.

Mumureke wari mu kigero cy’imyaka 16 niwe wabonekewe bwa mbere na Bikira Mariya. Ni umunsi udasanzwe kuko ubwo hari mu ma saha ya nyuma ya saa sita abana barangije gufungura, ariko bakiri hamwe mu cyumba cy’amafunguro, yumvise ijwi ryoroheje rimuhamagara mu kinyarwanda rigira riti “Mwana wanjye” nk’uko amateka y’amabonekerwa ya Kibeho abivuga.

Yahagurutse bwangu arikurikira, abona umugore ufite ubwiza buhebuje amuhagaze imbere, amubazanya igihunga agira ati “Uri nde?” Uwo mugore amusubiza bwangu avuga ati “Ndi Nyina wa Jambo”.

Alphonsine ngo yahagaze yemye nk’ufashwe n’amashanyarazi, aguma kwitegereza uwo mugore ariko akanibaza uburyo “Nyina wa Jambo” yaje mu kirongozi cy’ishuri ryabo.

Bikira Mariya yongera kumubaza ati “Ni nde ukunda cyane?” Alphonsine wavukaga mu muryango w’abakirisitu kandi nawe agerageza kuyoboka iyo nzira, asubiza adatindiganyije ati “Nkunda Imana na Bikira Mariya wabyaye Yezu”.

Bikira Mariya yumvise icyo gisubizo asagwa n’ibyishimo, maze aramubwira ati “Nazanywe no kugukomeza, kuko numvise amasengesho yawe”.
Yongeraho ati “Ndifuza ko incuti zawe zikomera mu kwemera, kuko zitemera bihagije”.

Yatangiye kuvuga amasengesho yoroheje, naho “Nyina wa Jambo” azamuka ajya ejuru, umwana we aguma kwitegereza uko uwo mubyeyi utagira uko asa arembera.

Ibyo byamaze nk’iminota cumi n’itanu. Abageragezaga kumuvugisha cyangwa se kumunyeganyeza ntibagira icyo bageraho, kuko yari ameze nk’umuntu wafashwe n’ubugeni bukomeye cyane.

Padiri Harelimana yabwiye abakirisitu ko nta muntu n’umwe wemeye iby’ibonekerwa rye, ahubwo bamwe batangiye gukeka ko yarwaye indwara idasanzwe dore ko avuka i Kibungo aho abenshi bavugaga ko haba amarozi yihariye.

Bukeye umubyeyi Bikira Mariya yongeye kumubonekera ari mu cyumba abanyeshuri bararagamo. Ngo Bikira Mariya yamubonekeye atari umuzungu nk’uko bakunze kumubona ku mashusho, ahubwo ntiyashoboraga kumenya ibara ry’uruhu rwe.

Hafi buri wa Gatandatu, Alphonsine yagumaga kubonekerwa, bamwe bakabifata nk’ukuri, abandi bakavuga ko uwo mwana yasaze, kandi nibwo yari agitangira amashuri yisumbuye.

Mukamazimpaka Anathalie nawe wabonekewe na Bikira Mariya, asobanura ko bagowe no kwemera ko Bikira Mariya yabonekeye Mumureke kuko ntibabonaga ahantu yaciye aza cyangwa agenda.

Ati “Byaraturenze ndavuga nti ‘bishoboka ko ari ugusenga agatwarwa.”
Kiliziya yemeje ko Bikira Mariya yabonekeye abakobwa batatu gusa.

Mukamazimpaka we yabonekewe hagati ya 12 Mutarama 1982, kugeza mu Ukuboza 1983 amusezeraho. Bikira Mariya yamuhamagaye agira ati “Nataliya mwana wanjye !” Undi nawe asubiza adatinze ati “Karame !”
Nk’uko abyivugira, Bikira Mariya yakomeje ikiganiro amubwira ati “Nimusenge, nimusenge cyane kuko isi ari mbi. Mukunde cyane ibyo mu ijuru kurusha ibyo mu nsi, kuko biyoyoka vuba cyane. Mu buzima bwawe, uzagomba guhangana n’imibabaro myinshi kandi ikomeye. Nimukanguke kandi muve hasi. Mwitonde. Mugomba guha umwanya uhagije isengesho.

Murasabwa kandi kugarukira imigenzo myiza y’urukundo, kwitanga no kwiyoroshya. Nimugarukire Imana, yo soko y’amazi y’ubuzima”.

Uwa gatatu wabonye Bikira Mariya, ni Marie Claire Mukangango. Yatangiye kubonekerwa na Bikira Mariya taliki ya 2 Mata 1982 ubwo yari afite imyaka 21. Ni umwe mu bageragezaga Alphonsine Mumureke, atemera na gato amabonekerwa.

Yarabonekewe arahinduka kuko yanahawe ubutumwa bwo kwamamaza ishapule y’ububabare bwa Bikira Mariya.

Mu mabonekerwa cumi n’atanu yagiriwe kugeza mu Ukuboza 1982, Mukangango yabwirwaga ko isi igenda nabi cyane, ko u Rwanda rugeze ahakomeye, bityo abantu bakaba bagomba gusenga cyane no guhinduka.

Kubera ayo mabonekerwa Kibeho ibihumbi n’ibihumbi by’abakirisitu bisigaye bihakorera ubukerarugendo nyobokamana.

Uko amabonekerwa y’i Kibeho yemejwe

Muri Werurwe 1982, hashyizweho komisiyo yari igizwe n’abaganga, yakoze igenzura kugeza ubwo hafashwe icyemezo cyemeza burundu iby’amabonekerwa ya Kibeho.

Muri Gicurasi uwo mwaka, hashyizweho abahanga mu bya Tewolojiya, nabo bakora ubugenzuzi kugeza tariki 29 Kamena 2001, ubwo hatangazwaga icyemezo gikemura burundu ibirebana n’amabonekerwa ya Kibeho.

Habanje gukorwa ubucukumbuzi bushyikirizwa Abepiskopi bo mu Rwanda, bwoherezwa i Roma, aba ariho hafatirwa umwanzuro wa nyuma noneho ‘Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro atangaza amabonekerwa ya Kibeho.
Guhera icyo gihe, abantu baturutse hirya no hino ku Isi, batangiye kujya baza gusura aha hantu nyuma haza no kwitwa ku butaka ‘Butagatifu.’

Ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya ryabaye nk’ikimenyetso cyo kubaha uwo mubyeyi, nyuma yo gusoza ubutumwa bwe hano ku isi. Nk’uko umubyeyi n’umwana badatandukana ni nako Yezu wari ugiye mu ijuru atari busige umubyei we ku isi yuzuye ibyaha kandi yari umuziranenge utagira icyasha, bityo yari akwiriye kujyanwa mu ijuru ahagenewe abatagira icyaha. Niba rero twifuza kujya mu ijuru, twige kubaho nka Bikira Mariya”.

Ikindi kandi ngo ni uko ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya ari ubutoneshwe yagiriwe nyuma y’urupfu rwe, atabikesheje kamere ye ahubwo abikesheje umwana we.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka