Kurera umwana wenyine byatumye azinukwa igitsina gabo (Ubuhamya)

Mu mwaka ushize wa 2023, ni bwo Ufitese Assia wo mu Murenge wa Kigarama w’Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali yatewe inda, agisoza umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza.

Abana baragirwa inama yo kwirinda ibishuko byabakururira gutwara inda z'imburagihe
Abana baragirwa inama yo kwirinda ibishuko byabakururira gutwara inda z’imburagihe

Ufitese ubu umaze kugera mu myaka 20, ahetse umwana w’amezi ane. Ntiyashimye ko tugaragaza amafoto ye, ariko avuga ko yashutswe n’umusore wamubeshyaga ko bakundana, aza kumutera inda none ubu agorwa no kurera uwo mwana wenyine.

Mu buhamya yahaye Kigali Today, Ufitese yavuze ko yari afite inzozi zo kuzasoza amashuri yisumbuye ndetse na kaminuza, hanyuma akabona gushaka umugabo ndetse bakanabona kubyara.

Ibyo kubyara ngo byaramugwiririye, ndetse bimuvutsa amahirwe yo kugera ku nzozi yari afite kuva akiri muto.

Yongeraho ko kuba arera umwana wenyine uwo bamubyaranye atamufasha, ngo byamuteye kumva azinutswe abagabo, ariko akumva ari n’uburyo bwamufasha kwirinda kubyara undi mwana vuba.

Abana bahabwa ubutumwa bwo kwirinda inda zitateguwe binyuze no mu dukino
Abana bahabwa ubutumwa bwo kwirinda inda zitateguwe binyuze no mu dukino

Agira ati “Byarangwiririye, si byo nari narifuje! Nifuzaga kuzabyara umwana nararangije amashuri, mfite akazi keza mbese naramuteganyirije. Byampaye isomo ryo kugendera abagabo kure, kugira ngo nibura nimbasha kurera uyu mwana umwe, inzozi zanjye nzabashe kuzigeraho”.

Uyu mukobwa kimwe n’abandi babyaye imburagihe, bavuga ko impamvu nyinshi zituma abana b’abakobwa batwara inda imburagihe, harimo gushukishwa utuntu dutandukenye turimo za telefoni zigendanwa, amafaranga ndetse n’ibyo kurya.

Kuri Ufitese, akagira inama abanda bakobwa bakiri mu mashuri kwirinda kugwa muri ibyo bishuko, ariko ikiruta byose bakiga kunyurwa n’ibyo babona mu miryango yabo.

Ati “Ubundi icya mere ni ukunyurwa n’ibyo iwanyu baguhaye. Kabone n’ubwo mwaba mukennye, ukemera ukarya bike byo mu rugo. Kuko iyo umusore agushutse akagusohokana, akakugurira ibyo kurya no kunywa, ntutekereze ko birangirira aho. Byanze bikunze urabyishyura”.

Binyuze mu bukangurambaga butangirwa cyane cyane mu bigo by’amashuri, Umushinga USAID/Igire Wiyubake, ufasha abana b’abakobwa babyariye iwabo ndetse ukanakora ubukangurambaga cyane cyane mu bigo by’amashuri, bugamije kwigisha abana b’abakobwa kwirinda inda zitateguwe.

Umuyobozi wungirije w’uyu mushinga, Francis Nuwagabe, avuga ko urubyiruko ari rwo rukwiye gufata iya mbere mu rugamba rwo guhangana n’inda zitateguwe ziterwa abangavu.

Uyu muyobozi agaragaza ko bakomeza guha urubyiruko inyigisho zihoraho, bakarushaho gusobanukirwa ibishuko byinshi bikururira abana b’abakobwa ku gutwra inda.

Francis Nuwagabe, Umuyobozi wungirije w'Umushinga USAID/Igire Wiyubake
Francis Nuwagabe, Umuyobozi wungirije w’Umushinga USAID/Igire Wiyubake

Ati “Tubona urubyiruko ari rwo rw’ibanze rukwiriye kumenya amakuru ku bishuko byinshi abana b’abakobwa bashukishwa, bakabimenya kandi bagakangukira kubyirinda”.

Umukozi muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, ushinzwe Imenyekanishabikorwa n’Inozamubano, Christian Niyirora, avuga ko iyo umwana w’umukobwa atwaye inda imburagihe bihangayikisha umuryango akomokamo ariko bikaba binahangayikisha Igihugu muri rusange.

Yongeraho ko ubukangurambaga bwo gushishikariza abana b’abakobwa kwirinda inda zitateguwe buzakomeza gukorwa, kuko iki ari ikibazo gihangayikishije muri rusange.

Niyirora avuga ko hagendewe ku bushakashatsi bwakozwe mu bihe bitandukanye, byagaragaye ko hakanewe inyigisho mu byiciro bitandukanye.

Umukozi muri Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, ushinzwe Imenyekanishabikorwa n'Inozamubano, Christian Niyirora
Umukozi muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, ushinzwe Imenyekanishabikorwa n’Inozamubano, Christian Niyirora

Ati “Ahari umuzi w’ikibazo si ku bana gusa, ahubwo ni mu byiciro bitandukanye. Ni yo mpamvu ubukangurambaga bugomba gukorwa ku bantu bose, baba bana, ababyeyi, ku mashuri ndetse n’ahandi”.

Imibare yo mu mwaka ushize wa 2023, igaragaza ko mu bigo nderabuzima no mu bitaro byo hirya no hino mu Gihugu, habyariye abana b’abakobwa bari munsi y’imyaka 19 bagera ku 22,055.

Iyi mibare kandi yerekana komu Karere ka Kicukiro konyine, abakobwa bari munsi y’imyak 19 babyaye ari 627.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka