Kunyara ku muhanda, imwe mu ngeso mbi nyinshi zacitse burundu mu Banyarwanda
Abanyarwanda bishimira byinshi bagezeho birimo iterambere ariko hari n’utundi tugeso twacitse, ku buryo iki gihe utugaruye byagutera ipfunwe mu bandi.

Iyo wumvise umunyamahanga atangarira isuku n’uburyo ibintu byose mu Rwanda biri ku murongo, ushobora kugira ngo ni amakabyankuru. Ariko abageze mu bihugu by’abaturanyi bahita bumva neza icyo bisobanuye.
Muri iyi nkuru turibanda cyane mu Mujyi wa Kigali, kuko ari wo uhurirwamo n’urujya n’uruza rw’abaturage n’abanyamahanga baturutse hirya no hino.
Raporo zitandukanye zikomeza kugenda zishyira Kigali ku mwanya wa mbere w’imijyi ifite isuku muri Afurika. Ariko ibyo birenze isuku kuko bigera no ku myitwarire y’abawutuye, uko bitwara n’ingufu bagerageza gushyira mu gutuma Umujyi wa Kigali urushaho gusa neza.

Twabahitiyemo bimwe mu byo twise ingeso zabagaho kera, ariko ubu zikaba zaracitse kubera ingufu leta yashyize mu kwigisha abantu kugira isuku no kuyigirira aho batuye.
Hari ibyo uri busange bitarashize ijana ku ijana, ariko niba warabaye muri Kigali mu myaka ya za 1999 na 2000 urahita umenya intambwe yatewe kugira ngo Kigali ibe igeze aho igeze ubu.
*Gucira cyangwa kunyara ku karubanda bisigaye bitera ikimwaro

Ninde wibuka igihe wabaga ugenda mu muhanda ukabona umuntu aciriye ari mu madoka, bikaba bikuguyeho kubera umuyaga?
Ninde wibuka igiti cyari imbere y’umuhanda ugana CHUK cyari cyarabaye umweru kubera kukihagarikaho?
Izo ni zimwe mu ngero nyinshi zagaragazaga isuku nke yabaga muri Kigali, aha wasangaga ahanditse icyapa kigira kiti “Birabujijwe kwihagarika aha” ahubwo ukagira ngo aho niho hemewe kwihagarika!

Mu myaka 17 gusa,byinshi byarahindutse kugeza aho ubu uretse no gucira umuntu asigaye agira isoni zo guta agacupa k’amazi cyangwa agashishwa ka shikarete aho abonye hose.
Ibyo ntibyizanye byasabye imbaraga z’ubuyobozi, kuko byatangiye bamwe babyinuba.
Ubu uciriye mu ruhame cyangwa ukihagarika aho ubonye n’ubwo ntawakubwira nabi ariko nawe uba wigaya mu mutima.
*Kutambara inkweto ufatwa nk’umuntu utuzuye mu mutwe

N’umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe asigaye yambara inkweto kuri iki gihe. Kwambara inkweto ntibigifatwa nk’umurimbo cyangwa nk’ibidasanzwe, ahubwo byinjiye mu Banyarwanda kuko bitoroshye kubona umuntu wambaye ibirenge muri Kigali.

Mu giturage naho uyu muco wagiye ubacengera, kuko mu minsi mikuru n’abagiye kurema isoko usanga bakarabye bakambara inkweto.

Mu myaka yashize abazwi nk’abakarasi cyangwa bamwe bikorera imizigo wasanganga batambara inkweto. Bamwe ntibanabikore kuko batabikunda ahubwo bazambara bakavuga ko zibabangamira kuko batari babimenyereye.
*Kutambara kasike kuri moto cyangwa umukandara mu modoka, ni nde wabitinyuka!?

Hari kera ubwo umuntu yashoboraga kuba ahagaze kuri Yamaha (Ugana Nyabugogo) ashaka kujya mu mujyi rwagati yakererewe gahunda, agahagarika moto yarangiza akibuka kwambara kasike.
Byabaga impaka ndende kwibutsa umugenzi kwambara umukandara muri tagisi (iyo nawe yabaga yabyibutse) bikarangira rimwe na rimwe atanawambaye.
Impanuka icyo gihe zahitanaga benshi, dore ko n’ingamba mu kurinda umutekano wo mu muhanda zari zitarakazwa nk’iki gihe.

*Gutendeka muri taxi, ntiwakira urusaku rw’abagenzi
Ntitwava ku mutekano wo mu muhanda no gutwara abagenzi tutavuze ku kintu cyo “gutendeka”. Abatabizi ni kwa kundi imodoka itwara umubare w’abagenzi iba yaragenewe,ariko “Convoyeur” akiyongereramo umuntu kuri buri ntebe.
Hari n’uwongeragaho abarenze babiri ku ntebe yagenewe gutwara abantu bane.

Icyo gihe byari nko mu burenganzira bwa shoferi n’umufasha we (Convoyeur), kuko abagenzi ntacyo bashoboraga kubikoraho, usibye kwimyoza gusa.
Nk’uko twabivuze haruguru, icyo gihe nta ngamba zikarishye zariho zirengera uburenganzira bw’abagenzi,ugasanga n’abagenzi ubwabo ntibitabira guharanira uburenganzira bwabo nabo ubwabo.
*Kuririmbira ibendera, ubikoze abantu bagira ngo nibwo ugihunguka

Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 na nyuma y’aho gato, iyo saa mbiri zageraga abantu n’ibinyabiziga byarahagararaga, hakabaho umwanya wo kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu hazamurwa ibendera.
Ibyo byakorwaga ahantu aho ariho hose hari ibendera ry’igihugu, haba ku bigo by’amashuri, ibigo bya leta, ku mavuriro n’ahandi hantu hose hashinze ibendera ry’igihugu.
Uwarengaga ku mabwiriza akaba yakomeza kugenda cyangwa agakomeza kugendesha ikinyabiziga byashoboraga kumuviramo igihano kigera no ku gifungo.
Kuri ubu byarashize, ibendera ry’igihugu rihora rizamuye uretse mu gihe cy’icyunamo. Hari n’abatibukaga ko ibyo byabayeho. Gusa kuri iki gihe iyo usubije amaso inyuma wibaza icyo uwo muhango wari umaze n’inyungu zawo!
*Itabi ry’igikamba mu bukwe iyo ryaburaga ntibwatahaga

Bamwe mu bakuze bazi iby’Umuco wa Kinyarwanda bavuga ko itabi ry’igikamba mu Rwanda rwa kera ryari rifite akamaro kanini, kuburyo ryashoboraga gutuma umuntu abura umugeni.
Iyo ababyeyi bajyaga gusabira umusore ngo bagombaga kuryitwaza rikaza guhabwa sebukwe. Iyo barimusabaga akaribura nta mugeni bamuhaga nk’uko umukecuru witwa Mukansanga yabisobanuye.
kubera iterambere ry’igihugu rijyana n’iterambere ry’Umuco ubu mu bukwe bw’ubu itabi ntibakiryikoza, wagira ngo nta n’iryigeze mu misango y’ubukwe bwa Kinyarwanda.
*Nyakatsi, abenshi ntibanayibuka

Nyakatsi n’ubwo yacitse mu Rwanda ariko ntizigera yibagirana mu mitwe y’Abanyarwanda ku buryo bworoshye.
Amateka ya Nyakatsi mu Rwanda ni maremare kuko kugira ngo icike habayemo ingufu z’ubuyobozi.
Ku batazi Nyakatsi,zari inzu zisakaje ibyatsi bizwi nka Nyakatsi. Kubakisha nyakatsi byafatwaga nko kuba uri umukene wa nyuma udashobora kwibonera ibindi wasakaza(amabati cyangwa amategura).

Gahunda izwi nka “Bye Bye Nyakatsi” ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), yagize uruhare rukomeye mu gukangurira Abanyarwanda guhuriza hamwe bagaca “Nyakatsi”.
Hakozwe imiganda, hatangwa inkuga byose bigamije kubakira abatishoboye, birangira gahunda itanze umusaruro.
*Ibimoteri kuri kaburimbo

Ibimoteri ku nkengero z’imihanda, amazi y’ibiziba mu mpande z’umujyi, amashashi n’ibipapuro hirya no hino, mayibobo zirirwaga zitoragura imyanda muri ibyo bimoteri, iyo niyo yari isura wasanganizwaga iyo winjiraga mu Mujyi wa Kigali mu myaka itageze kuri 20 ishize.
Itandukaniro Umujyi wa Kigali ugaragaza muri iki gihe ni umusaruro w’ingufu nyinshi zashyizwe mu guca umwanda mu Mujyi wa Kigali. Kuri ubu twishimira aho tugeze mu isuku ariko biroroshye kwibagirwa aho twavuye mu myaka 15 ishize.

Kuri ubu Kigali iracyeye ku buryo uretse abanyamahanga bayitangarira, abandi bakayivuga ibigwi,nawe bigutera isoni guta agapapuro cyangwa agacupa k’amazi aho ubonye hose.
Bamwe mu banyamahanga batamenyereye mu Rwanda bavuga ko iyo bagenda muri Kigali baba bumva hari ijiho ribareba, nta kindi uretse umuco wamaze kugera mu Banyarwanda wo kutihanganira uwakwangiza ibyo bagezeho.
Muri make uko wifashe niko abandi bagufata. Nta waza mu nzu yawe ngo asange isa neza nawe atangire ayanduze. Ahubwo akora nk’ibyo ahasanze. Iryo ni ryo tandukaniro mu Rwanda bagaragaje.
*Kuragira ku gasozi, amatungo ntiwayatahana

Mu bihe bishize iyo wageraga ku dusozi dutandukanye two mu byaro ndetse na hamwe na hamwe mu Mujyi wa Kigali, wasangaga benshi mu borozi baragirira inka mu nzuri ndetse no mu dusozi dutandukanye.
Hari n’aho ubwatsi bwabaga bwabuze mu gace kamwe, abashumba bagashorera inka bakajya kuzishakira ubwatsi aho bukiri, bakabyita kugishisha inka.

Ubu kubera impamvu z’ubuzima no kwirinda guhererekanya indwara mu nka, kuragira kugasozi byaraciwe, inka zororerwa mu biraro, zikahirirwa ndetse zikanaherwa amazi mu biraro.
Ikindi kandi Inka ntizigikoreshwa ingendo ndende zishorewe, kuko hagennwe uburyo zitwarwa mu madodoka zikurwa mu gace kamwe zijyanwa mu kandi.
*Gusangirira ku muheha umwe cyangwa mu kibindi kimwe

Imyaka igiye kuba 13 Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iciye kumugaragaro ikoreshwa ry’umuheha umwe mu gihe abantu basangira, cyangwa kunywera mu kibindi kimwe abantu bagahurizamo imiheha myinshi.
MINISANTE yasabye ko ahubwo abantu bajya bahabwa ibikombe buri wese, cyangwa umuntu agahabwa agacuma ke. Ntibyari byoroshye guca uwo muco ku bantu cyane cyane ko ari ibintu byakorwaga mu izina ry’umuco kandi byarakozwe kuva mu myaka ya kera.

MINISANTE yabikoze mu rwego rwo guca indwara zandurira mu macandwe nk’igitunu, kuko hari igihe indwara z’ibituntu zari zarabaye nyinshi. Nubwo gusangira ku muheha byakundwaga na benshi ndetse bikaba nk’ikimenyetso cyo gusabana ariko kubica byagabanyije imibare minini y’abanduraga indwara zandurira mu macandwe n’ubuhumekero.
Ibitekerezo ( 10 )
Ohereza igitekerezo
|
raise birashimishije Ariko za Banki nizitegekwe kubaka ubwiherero nibambeshye muzajye murine Kigali amenshi murine za banki ntabwiherwro zigira
Kagame yasirimuye abanyarwanda mu gihe gito, nicyo gituma bimwe mu bihugu duturanye usanga bimugirira ishyari. muravuga ibya kera byari bibangamiye ubuzima bwacu, reka mbibutse nibya vuba aha, muribuka itabi rya Shisha icyo ryari ridukoreye, abana bacu baducitse neza neza ariko muri congres ya RPF mu mwaka ushize nabyo byashyizweho iherezo. Uru Rwanda rufite abantu barutekerereza ku rwego rwo hejuru
Impinduka mugihe gito zigaragari twese.
Musabe Ikicaro Gikuru cya Bank of Kigali, bubake ubwiherero rusange.
ibintu bigomba guhinduka iryo ni ihame ridakuka. kuko na kigali iyo muvuga uko yari imeze muri 1994 bitandukanye nuko yari imeze nko muri 1958. yemwe nawe uko warumeze mumayaka icumi ishize ubu hari byinshi byahindutse muri wowe. gusa harinabemezako hashyizwe imbaraga nyinshi mu isuku yo mumijyi ariko iterambere ryicyaro riribagirana knd arihohari abaturage benshi. iyo ugeze mu cyaro ugenda uhasanga amatongo yudusantere twinshi twagiye dusenyuka knd cyera twari dushyushye cyane, ugasanga mucyaro hari abaturage bagenda batera intambwe igaragara bakigurira nkimodoka, amapikipiki....kuburyo namwalimu yashoboraga kuba yakwigurira pikipiki ndetse nimodoka ariko ubungubu ningorofani ntibyamworohera kuyibona. iri terambere dufite ntabwo ari bien équilibré
nibyo peeeee
Mushyireho nabaribwa n ingona bagiye kuvoma nyabarongo
Turashima imana yahinduye amateka tunabikesha Ubuyobozi bwiza !
Kabisa intambwe tumaze gutera mu iterambere ry ’Imibereho Myiza mu Rwanda zirashimishije.
Dukomeze dufatanye ibyiza byinshi biracyaza kuko IMVUGO NIYO NGIRO.
byose ni ukubera muzee kijyana Paul KAGAME. tukomeze gusyigikira ibyagezweho!!!!!!!! NIWE NTAWUNDI
Ahubwo mwibagiwe ko ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba nabwo bururutsaga ibendera ry’igihugu, kandi nabwo imigenzo yo guhagarara aho ryururutswa ikubahirizwa. Ukaba wakwibaza niba tuzi ko ibendera ari ikirango cy’igihugu, U Rwanda rwagombaga kugira ikirango ku manywa gusa?