Kumva batasubiza abakiriya inyuma bituma abacuruzi barenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19
Bamwe mu bacururiza mu Mujyi wa Kigali baravuga ko zimwe mu mbogamizi zituma batubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya covid-19 harimo no kuba rimwe na rimwe bagira intege nke zo gusubiza inyuma abakiriya mu gihe babaye benshi, bityo bigatuma akenshi bisanga baguye mu mutego wo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Ibyo ngo akenshi babiterwa n’uko kuva kino cyorezo cyatangira kwibasira isi abakiriya babaye imbonekarimwe, bityo ugize amahirwe akababona aba yumva adashobora kubitesha n’ubwo bose ntawe uyobewe neza ko covid-19 ihari kandi yandura ikanica muburyo bwihuse.
Kuva ku ya 01 Nyakanga 2021, ubwo ingamba nshya zo kwirinda covid-19 zatangiraga gushyirwa mu bikorwa hagiye hagaragara abacuruzi batandukanye bagaragayeho gukerensa amabwiriza yo kuyirinda ndetse bamwe binabaviramo gufungirwa ibikorwa byabo by’ubucuruzi.
Nshyimiyimana Olivier, ni umwe mu bacuruzi b’ibikoresho by’ikoranabuhanga, avuga ko basanganirwa n’abantu benshi kandi bitaborohera gusubiza inyuma uje abagana.
Ati “Twebwe abacuruzi dusanganirwa n’abantu benshi ugasanga tugize nk’abantu batanu cyangwa batandatu kuri buri kameza ugasanga n’ibibazo, kandi twe tuba twavuye mu rugo twaje gushaka amafaranga, ntabwo wakwirukana umukiriya nawe birumvikana”.
Tuyishimire Dorcas na we n’umucuruzi, ucururiza mu mujyi rwagati, avuga ko zimwe mu mbogamizi bahura na zo akenshi zigatuma bateshuka ku kubahiriza amabwiriza yo kwirinda covid-19, harimo kutihangana kw’abakiriya bigatuma n’abacuruzi batemera kubahara.
Ati “Urabona nk’ubu abakiriya bashobora kuza ari nka batatu, ukababwira uti muhane intera, iyo ubabwiye uti muhane intera, urabanza ukakira umwe ugakurikiza undi, natwe rero tuba ducuruza ibintu ubanza ugasobanurira umuntu ukamubwira uti bimeze gutya na gutya. Hari igihe wawundi ahita yivumbura akagenda ugasanga uramuhombye kandi iyo uhombye umukiriya uba uhombye amafaranga”.
Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC), Dr. Sabin Nsanzimana, asaba abantu kurushaho gukaza ingamba ndetse no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kuko irimo kwiyongera cyane.
Ati “Ubutumwa dutanga n’ugushishikariza abantu aho bahuriye barenze umwe, babiri, hafunganye hatari umwuka, kwirinda kuhatinda no guhana intera aho abantu bari, bikaba byiza iyo abacuruzi bafungura amadirishya n’inzugi ku buryo ababagana batirunda mu cyumba gito aho usanga abantu bacuranwa umwuka ndetse ugasanga n’uwambaye agapfukamunwa yahandurira”.
Kuri ubu ngo icyorezo cya Covid-19 kirimo gukwirakwira kururusha mu bihe byahise ari na ho inzego zishinzwe ubuzima zihera zisaba abantu kurushaho kuba maso bakirinda, birinda kwanduza abandi kuko hari n’abarimo kurwara ntibagire ibimenyetso bagashobora kwanduza abandi bakaba aribo baremba.
Ngo nta cyiciro na kimwe kino cyorezo cyasize n’ubwo muri iyi minsi imibare myinshi irimo igaragara hagati y’abafite imyaka 20 na 40.
Kuva mbere gato yo ku ya 01 Nyakanga 2021, ubwo hatangiraga kubahirizwa amabwiriza mashya y’ubwirinzi bwa Covid-19, imibare y’abandura icyo cyorezo ku munsi yakomeje kwiyongera ku buryo itarongera kujya munsi ya 800.
Ohereza igitekerezo
|