Kumenya indimi nyinshi bifasha abantu kwibona mu isi iri kuba nk’umudugudu -Rwamfizi
Uko isi igenda iba nk’umudugudu, ni ngombwa ko n’abantu biga indimi nyinshi zikoreshwa cyane ku isi kugira ngo babashe kwibona no kwisanga aho ari ho hose ku isi bajya gushakira amaramuko.
Ibi byatangajwe na Rwampfizi Faustin Nyangezi wigisha Igifaransa muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’Uburezi, mu muhango wo kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w’ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa, wizihizwa buri mwaka ku itariki ya 20 Werurwe.

Rwamfizi yatangaje ko nubwo u Rwanda rwahinduye ururimi rw’imyigishirize rukagirwa icyongereza, byaba byiza ko ururimi rw’igifaransa rwongera rukitabwaho cyane, ndetse byakunda kigasubizwa mu mashuri abanza kandi kikongerewa amasaha kigishwamo cyane cyane mu mashuri abanza.
Yagize ati “Uko isi igenda iba umudugudu, ni ngombwa ko abana b’Abanyarwanda bamenya indimi nyinshi kurushaho, bityo bikazabaha amahirwe yo kwishakira imirimo aho baba bari hose muri Afurika cyangwa ahandi hose ku Isi”.

Rwampfizi yemeza ko kuba u Rwanda rwarahisemo gukoresha Icyongereza nk’ururimi rwo kwigiramo mu mashuri yose kandi rugahabwa umwanya wa mbere bifite ishingiro, kuko uko isi igenda itera imbere icyongereza ari ururimi rufite ubwiganze ku isi hose mu bucuruzi, mu bukerarugendo, mu bumenyi n’ikoranabuhanga, mu buhanzi n’ibindi.
Muri uyu muhango kandi harimo n’abanyeshuri baturutse mu bigo bitandukanye by’amashuri yisumbuye nka Green Hills Academy, Lycée de Kigali, Groupe Scolaire de Kibagabaga, Ecole Belge n’ibindi.
Abanyeshuri babyigaho bari bamaze iminsi bahatanira ibihembo mu kuvuga imivugo no kwandika ibihangano bijyanye n’Igifaransa, abitwaye neza bakaba barabihembewe.




Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Rwamfizi Tumushimiye Uburyo Akomeje Guteza French Lge Imbere.
Ibyo uvuga nibyo rwose.
Uwavanyeho igifransa yarakosheje, kuko iyo uzi icyongereza n’igifransa, nta gihugu na cyimwe utabona akazi, muri ONG no muri afurika hose, haba muri business , mu mutekano no mu kwigisha.