Kuki tudakora ubucuruzi hagati yacu nk’Abanyafurika? - Perezida Kagame
Perezida Kagame atangaza ko Afurika ifite byinshi biyidindiza mu iterambere ariko bimwe ari Abanyafurika bagiramo uruhare, abishingiye ku buhahirane hagati y’ibihugu bukiri bucye.
Perezida kagame yibaza impamvu ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika budatera imbere kandi nta kibabuza kubukora, nk’uko yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’isozwa ry’Inama ya Wordld Economic Forum kuri uyu wa gatanu tariki 13 Gicurasi 2016.
- Perezida Kagame yibaza impamvu ibihugu bya Afurika bitagirana ubuhahirane.
Yagize ati “Ese hari uwambwira impamvu muri Afurka tutagira ubuhahiranire mu by’ubucuruzi hagati y’ibihugu byacu? Usanga akenshi dutegereza ko abaduhahira batubwira ko batagikeneye ibyo tubaha ugasanga dutangiye guhangayika.”
Perezida Kagame atangaza ko Abanyafurika badaha agaciro ibyo bakora, ugasanga bashaka ibyo badakora nyamara bakanga ibyo bakora.
Yavuze ko ibyo mu gihe bizakomeza Afurika izakomeza kwitwa umugabane ukize, ariko ikomeze igaragare nk’umugabane ukennye kuruta indi ku isi.
Ibi ni bimwe mu bimaze iminsi biganirwaho muri iyi nama ya WEF imaze iminsi itatu iteraniye i Kigali, aho impuguke zitandukanye zaganiragaho zireba uburyo bwakoreshwa kugira ngo Afurika itere imbere.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
nibyo tugomba guha agaciro ibyo ndukora tureke gutegereza kubyabandi nduharanire kwikorera ahubwo ndutagire kwegera abatungirinama uburyo twatagira kwikorera nitunabona amahirwe yo kujya hanze tujy