Kuki ntaba Minisitiri? - Master Fire

Master Fire ni izina ry’ubuhanzi, ubusanzwe yitwa Hakizimana Innocent, ari mu byishimo nyuma y’uko ageze ku ntego ye aho ageze ku musozo w’amasomo ya Kaminuza, nyuma y’igihe kirekire aharanira kuyarangiza.

Uwo mugabo wavutse mu 1983, hafi ½ cy’ubuzima bwe akimaze muri Kaminuza, aho abenshi bemeza ko ariwe muntu uciye agahigo ko kwiga muri Kaminuza igihe kirekire, dore ko yatangiye amasomo ya Kaminuza afite imyaka 22, akaba ageze ku musozo wayo afite imyaka 40.

Uwo mugabo wamuritse igitabo cyubushakashatsi busoza amasomo ya Kaminuza, aho yigaga muri Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubugeni ya Byumba (UTAB), mu kiganiro yagiranye na KigaliToday, yavuze ko yishimiye ko ageze ku ntego yaharaniye nyuma y’ibibazo binyuranye yanyuzemo.

Yavuze ko hari abenshi bacika intege iyo babona ko ibyo baharanira bitinda kugerwaho, ariko we akaba yishimira ko n’ubwo yize igihe kirekire, atacitse intege aharanira kugera ku ntego ye, none akaba amwenyura kuko ageze ku musozo w’amasomo ye, aho yigereranya n’Inkotanyi zabohoye igihugu zirwanye urugamba rukomeye.

Ati “Ndi inkotanyi mu zindi, nazo zarwanye igihe kirekire nk’uko nize, ntizacika intege zigera ku ntego, hashimwe Nyagasani yo imfashije kugera ku ntego yanjye, nkaba nasobanuye igitabo nanditse, kandi mbona amanota menshi, ndishimye cyane ndashimira Uwiteka, si ku bwanjye si no ku bw’umuryango wanjye, ahubwo ni ku bw’Imana”.

Avuga ko kugeza ubu ataramenya amanota yahawe ku gitabo cye yasobanuye kuri uyu wa kabiri, aho bamubwiye ko amanota ayareba kuri internet, akaba atarabona ubushobozi bwo kuyareba.

Ati “Nyuma yo gusobanura (Defence) igitabo cyanjye, nababajije amanota ngize, bambwira ko amanota yanjye ari meza ariko ko nzayasanga muri system, nta bushobozi mfite bwo kujya kuri internet kuri iyi saha ariko nziko natwitse”.
Master Fire afite icyizere cy’uko azaba umuntu ukomeye muri iki gihugu, byanashoboka akagera ku rwego rwa Minisitiri.

Ati “Kuki se ntaba Minister, pourquoi pas, ni ibintu byoroshye cyane, utwo ni utuntu dutoya, ubu ndakomeza ndetse nige nshake na Masters, kuko mfite agatwe kanjye karimo ubwenge bwinshi”.

Mumbwirire abari Iwawa ko nasoje amasomo ya Kaminuza

Master Fire, avuga ko Iwawa ari ahantu yanyuze kandi hamugirira akamaro, avuga ko abigayo bamuhora ku mutima, kandi adakwiye kubirengagiza nyuma y’uko ageze ku ntera ihanitse.

Ati “Iwawa nagiyeyo rimwe gusa, rwose niba udafite nimero yabo umbwire nziguhe, ndashaka ko muntumikira mukabambwirira muti, Master Fire arangije Kaminuza, namwe abari Iwawa ntimucike intege, Imana iriho”.

Bamwe mu baturage bazi Master Fire, bamushimiye, bemeza ko ari urugero rwiza rwo kudacika intege, no guharanira kugera kucyo umuntu yiyemeje.
Nzungize Arafat ati “Uyu mugabo ampaye isomo rikomeye ko iyo ushaka ikintu ukagumana inzozi kandi ukagiharanira ukigeraho, Congratulations Master Fare! Imana iguhe umugisha!”.

Gatsinzi ati “Woow!! icyo bita kwiyemeza kabisa kandi icyo wagambiriye ukakigeraho.Tumusabiye imirimo myiza rwose barebe aho bamutereka, ariko akore akazi atuze”.

Undi ati “Master Fire mwise don’t give up, (Ntucike intege)”.
Master Fire asoje amasomo muri UTAB, aho yari amaze imyaka irindwi yiga mu ishami rijyanye n’ingufu zisubira, nyuma y’uko yirukanwe by’agateganyo muri Kaminuza y’u Rwanda, nyuma asezererwa burundu.

Master Fire uvuga ko avuka mu Butansinda bwa Kigoma (Ruhango), yinjiye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR) muri 2006 nyuma y’uko yari amaze kubona Buruse akuye mu Rwunge rw’amashuri Indangaburezi ryo mu Ruhango.

Kwiga muri Kaminuza ntabwo byamworoheye kubera imyitwarire idahwitse yakunze ku muranga bakomeje kumushinja, aho ngo atatinyaga no gucokoza abashyitsi bakuru barimo n’abo ku rwego rwa Minisitiri ubwo babaga basuye Kaminuza, ibyo bikamuviramo ibihano byo guhagarikirwa amasomo mu buryo bw’agateganyo.

Uwo muhanzi wari ukunzwe cyane n’abanyeshuri muri Kaminuza bitewe n’imiririmbire ye yo mu njyana ya Hip Hop, ntabwo yabashije gukomeza amasomo ye muri UNR, aho yayakomereje muri UTAB muri 2017, aho arangije mu gashami k’ingufu zisubira (Renewable Energy), akaba yemeza ko yiteguye kubyaza umusaruro ibyo yize.

Ati “Intego ya Perezida Paul Kagame, n’uko umunyarwanda wese agomba gucana amashanyarazi muri 2024, bampaye kujya gukora ubushakashatsi mu misozi ahantu badacana, igitabo cyanjye naracyanditse kandi ubumenyi nabonye niteguye kububyaza umusaruro bugafasha abaturage, inama nagira abana burwanda, nababwira nti ntimukibe Isaha Imana yateganyije, byose birasohora”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Uyu mugabo ni mwihanganyi pe. Gusa ingeso mbi yari afite ni zo zari zamubereye intambamyi yo kugera ku ntego ze, nyuma yo kwitekerezaho urabona ko abaye umuntu w’umugabo! Nage mbere abyaze umusaruro ubumenyi akuye muri kamunuza mu kubaka u Rwanda rw’ejo hazaza.

Jean NSHIMIYIMANA yanditse ku itariki ya: 31-07-2023  →  Musubize

Congz Master fire, the greater Janjawide. Uzakira Nzakena. Nakundaga ko yasuraga cyane office ya CEM/UNR akibariza utubazo dutandukanye.

Ibyo ursngijemo biracyenewe cyane.

Issa yanditse ku itariki ya: 31-07-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka