Kuki mutuzanira abapfuye ntimuduhe abazima? - Mayor wa Nyagatare abwira Abanya-Uganda

Ubuyobozi bw’u Rwanda burasaba ubwa Uganda kujya bubagezaho Abanyarwanda bazima bafungiwe muri Uganda, aho kuzana imirambo y’Abanyarwanda.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare (iburyo) aganira n'abari bahagarariye Uganda muri icyo gikorwa cyo guhererekanya umurambo
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare (iburyo) aganira n’abari bahagarariye Uganda muri icyo gikorwa cyo guhererekanya umurambo

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa mbere tariki 27 Gicurasi 2019 ubwo Leta ya Uganda yashyikirizaga Leta y’u Rwanda ku mupaka wa Gatuna, umurambo w’Umunyarwanda warashwe nyuma yo kugerageza guhangana n’inzego z’umutekano zari zimuhagaritse zimukekaho kwinjiza mu Rwanda ibicuruzwa mu buryo butemewe.

Umudepite uhagarariye agace ka Rukiga muri Uganda witwa Kamusiime Caroline ni we wari kumwe n’abandi bayobozi bo muri Uganda baherekeje umurambo w’umunyarwanda wagombaga kugezwa mu gihugu cye.

Umurambo w'Umunyarwanda aha wari urimo ukurwa mu modoka yo muri Uganda yawuzanye
Umurambo w’Umunyarwanda aha wari urimo ukurwa mu modoka yo muri Uganda yawuzanye

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, David Claudien Mushabe (ari na we uyobora agace uyu Munyarwanda yarasiwemo mu Murenge wa Tabagwe ubwo yashakaga kwambutsa magendu ayizana mu Rwanda, ariko abo bari kumwe bakamuhungishiriza muri Uganda nyuma yo kuraswa) yibukije abayobozi ba Uganda ko u Rwanda rutakwemerera buri wese ushaka kugira icyo azana binyuranyije n’amategeko, kandi abibutsa ko hari n’abandi banyarwanda bakigirirwa nabi muri Uganda na bo bakeneye gutaha iwabo.

Mushabe yagize ati “Kuki mutuzanira abapfuye, ntimuduhe abazima bafunzwe mu gihugu cyanyu bakomeza gukorerwa iyicarubozo?”

Abahagarariye Polisi mu bihugu byombi na bo bagiranye ibiganiro
Abahagarariye Polisi mu bihugu byombi na bo bagiranye ibiganiro

Leta y’u Rwanda ikomeza kugaragaza ko hari Abanyarwanda benshi baba mu gihugu cya Uganda bakomeza guhohoterwa n’inzego z’ igisirikare cya Uganda zishinzwe iperereza.

Biteganyijwe ko umurambo w’uyu Munyarwanda ugomba gushyingurwa mu Karere ka Nyagatare. Impande zombi zemeranyije gukomeza iperereza ryimbitse kuri iki kibazo.

Depite Caroline Kamusiime wo muri Uganda aganira na Mayor Mushabe Claudien w'Akarere ka Nyagatare
Depite Caroline Kamusiime wo muri Uganda aganira na Mayor Mushabe Claudien w’Akarere ka Nyagatare
Abari bahagarariye Uganda barangajwe imbere na Depite Kamusiime Caroline, baje bari kumwe n'abahagarariye ibihugu byabyo n'imiryango mpuzamahanga muri Uganda
Abari bahagarariye Uganda barangajwe imbere na Depite Kamusiime Caroline, baje bari kumwe n’abahagarariye ibihugu byabyo n’imiryango mpuzamahanga muri Uganda

Amafoto: Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nubundi urwanda rusanzwe rutanga service nziza ibiciro byi ndege biri hasi thanks.

jaw yanditse ku itariki ya: 28-05-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka