Kuki ingo zanyu muzirinda kuvogerwa ariko byagera ku midugudu muyoboye yo ikavogerwa? Guverineri Mufulukye

Guverineri w’intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred yasabye abayobozi mu nzego z’ibanze kwita ku baturage nk’uko bita ku ngo zabo.

Guverineri Mufulukye uyoboye intara y'Iburasirazuba.
Guverineri Mufulukye uyoboye intara y’Iburasirazuba.

Guverineri Mufulukye avuga ko bidakwiye abaturage banyura mu mugezi bakajya Uganda kuzana ibiyobyabwenge na magendu abayobozi barebera.

Avuga ko igihugu kitatera imbere mugihe abaturage bibera muri magendu abandi ari abasinzi.

Yibaza impamvu abayobozi batita ku baturage bashinzwe kuyobora nk’uko bita ku ngo zabo.

Ati “Kuki ingo zanyu muzirinda kuvogerwa ariko byagera ku midugudu muyoboye yo ikavogerwa?umuntu akaza akayikoreramo ibiyobyabwenge akanabicururizamo, izo za magendu zikanyuramo.

Ese imidugudu yanyu murayumva nk’uko mwumva ingo zanyu cyangwa imidugudu ni iy’abandi, mukaba muri abayobozi nyine, ibizajya bigezwa ku baturage n’ibyo ibitabagezeho ntakundi byagenda?”

Nyirahategekimana Theresie avuga ko abayobozi bose bahagurutse magendu n'ibiyobyabwenge byacika burundu
Nyirahategekimana Theresie avuga ko abayobozi bose bahagurutse magendu n’ibiyobyabwenge byacika burundu

Yasabye abayobozi kumenya abaturage bayobora abagikora ibinyuranije n’amategeko bakabicikaho kandi n’abaturuka ahandi bakanyuza magendu cyangwa ibiyobyabwenge aho bayobora bakabafata.

Yabibasabye kuri uyu wa 27 Kanama mu biganiro yagiranye n’abayobozi mu murenge wa Musheri guhera ku isibo kugera kuri njyanama y’umurenge hagamijwe kubashishikariza kurwanya magendu n’ibiyobyabwenge.

Rucamukibatsi David umuyobozi ushinzwe abinjira n’abasohoka ku rwego rw’intara y’iburasirazuba yasabye abayobozi kujya kuganiriza abaturage bayobora bagacika ku kunyura mu nzira zitemewe kuko bihanwa n’amategeko.

Agira ati “Umuntu iyo afashwe ntakintu yatwaye afungwa kuva ku mezi atandatu kugera ku myaka 2 n’amande kuva bihumbi 500 kugera kuri miliyoni 2, kubera kunyura mu nzira zitemewe, ni nde wakwishimira gufungwa icyo gihe ko muzi n’umunsi ugora?”

Bamwe mu bayobozi bavuga ko bagiye gukora ibishoboka bakegera abaturage bagacika kuri magendu n’ibiyobyabwenge.

Bahigiye imbere y’umuyobozi w’intara ko bagiye gushyiraho ingamba zikarishye barandure ibiyobyabwenge na magendu.

Nyirahategikimana Theresie avuga ko bose babigize ibyabo magendu n’ibiyobyabwenge bacika.

Ati “Rwose twese tubigize ibyacu ibi bintu mutubwira byacika uhereye uyu munsi, burya iyo ikintu gikorwa mu mudugudu haba hari abakekwa bagikora, ni ukumenya amazina y’ababirimo tugatanga amakuru ku bayobozi bakuru byacika.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka