Kuki ibinyobwa bisembuye bidakwiye gupfunyikwa mu icupa rya purasitike?

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiti n’ibiribwa Rwanda FDA kivuga ko impamvu abakora ibinyobwa batemerewe kubipakira mu macupa ya Pulasitike ari uko bigira ingaruka ku buzima bw’umuntu.

Inzoga zigomba gushyirwa mu macupa atari Purasitike
Inzoga zigomba gushyirwa mu macupa atari Purasitike

Ntirenganya Lazare umuyobozi w’ishamiri rishinzwe gukurikirana ingaruka z’imiti n’ibiribwa mu kigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda Rwanda FDA avuga ko impamvu hafashwe ingamba zo kubuza abantu bafite inganda gushyira ibinyobwa mu macupa ya Pulasitike ari ukubera ko bigira ingaruka ku buzima bwa muntu.

Ntirenganya avuga ko bimwe mu bibazo bajya bahura nabyo mu bugenzuzi bakorera inganda ari uburyo zikora ibinyobwa bisembuye ariko bakabipfunyika mu buryo budakwiye.
Ati “Rwanda FDA yakomeje kujya yibutsa ko ibinyobwa bisembuye bidapfunyikwa mu macupa ya Pulasitike ndetse ndibuka ko hanatanzwe amatangazo ndetse n’ubutumwa inshuro nyinshi bisobanura ibyago biba biherekeje kuba umuntu yafata ibinyobwa bisembuye kandi gipfunyitse mu icupa rya Palasitike”.

Ntirenganya avuga ko mu bushakashatsi bwakozwe mu buryo bwa gihanga ‘sciences’ bwagaragaje ko cya kinyobwa gisembuye kirimo Alukoro iyo kigize ubushyuhe bwinshi usanga hari ibishobora gukomoka kuri ya Pulasitike gipfunyitsemo bikaba byajya mu kinyobwa.

Ati “Nubwo bidashobora kuboneshwa amaso, ariko mu buryo bwa Laboratwari bishobora kugaragara, ko ibyavuye muri rya cupa rya Pulasitike bikajya mu kinyobwa umuntu akakinywa bigaragara ko nyuma y’igihe runaka bigira ingaruka mbi ku mubiri ndetse ko bishobora no gutera indwara ziremereye zirimo na Kanseri”.

Ntirenganya avuga ko inganda zimwe bagiye babona zipfunyika inzoga zisembuye mu macupa ya Pulasitike bagiye bazisaba kubikosora bagashyira inzoga zabo mu macupa ameneka cyangwa se y’ibirahure no muri za Kane ‘Cane’ kugira ngo hakomeze kubungwabungwa icyo kinyobwa ndetse hanirindwe ingaruka amacupa ya Pulasitike agira ku buzima bw’umuntu.

Ntirenganya avuga ko Rwanda FDA igira inama abantu bafite inganda ko bakwiye kujya bandikisha ibiribwa bakora kugira ngo bigenzurwe ibipimo by’ubuziranenge bifite mbere yo kujya ku isoko ndetse hanarebwe niba gifunze mu bikoresho bitangiza ubuzima bw’abantu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka