Kujya ku rusengero no mu misa bigiye kujya bisaba ko umuntu aba yarakingiwe Covid-19
Bamwe mu Baminisitiri hamwe n’Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, batanze ikiganiro basaba abantu bose gufata urukingo rwa Covid-19, kuko ngo ari bwo buryo burambye bwo guhagarika ikwirakwira ry’ubwoko bushya bwa Covid-19 bwiswe Omicron.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi wari kumwe na bagenzi be mu kiganiro cyanyuze kuri RBA kuri uyu wa 15 Ukuboza 2021, yavuze ko hari abandi bantu bazabuzwa kugira aho bajya batarikingiza, nyuma yo kubuza abakozi ba Leta kwinjira mu biro.
Minisitiri Gatabazi yavuze ko ibyumweru bibiri bari bahaye abakozi ba Leta kugira ngo bose babe barangije gufata urukingo rwa Covid-19 byarangiye, ikigiye gukurikiraho akaba ari uguhagarika abantu bose bajya ahahurira abantu benshi kugira ngo batabanduza (abatarikingiza batanduza abakingiwe).
Yagize ati "Mu minsi iri imbere turavuga ngo ’umuntu kuza mu rusengero, mu misa agombe kuba akingiwe kubera ko wa muntu udakingiwe uje gusenga, uje mu bukwe, mu kazi, mu biro n’ahandi, ashobora kwanduza wa wundi ukingiye kandi urukingo rutabuze".
Minisitiri Gatabazi avuga ko hari inkingo zigera kuri miliyoni eshanu zitegereje abagomba kuzihabwa mbere y’uko uyu mwaka wa 2021 urangira, haba ku bigo nderabuzima n’ahandi Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze buzajya buteganya.
Minisitiri Gatabazi hamwe na mugenzi we w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, bavuga ko hari ubufatanye bw’inzego zishinzwe umutekano (Ingabo na Polisi) muri iyi gahunda yo gukingira mu buryo bwa rusange.
Abantu bari mu turere tw’icyaro, cyane cyane i Burengerazuba, byavuzwe ko batabonetse neza barasabwa kwitabira cyane iyi gahunda kugira ngo batazabuzwa kugira aho bajya ari bo babyiteye.
Minisitiri w’Ubuzima yakomeje agira ati "Kwitabira gukingirwa ni bwo buryo bwaduha amahirwe yo guhagarika ikwirakwira ry’iki cyorezo cyihinduranyije, ayo mahirwe ntihagire uyavutswa".
Kuri uyu wa Kabiri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko virusi nshya ya Covid-19 yitwa Omicron yageze mu Rwanda, ikaba yabonetse mu bantu batandatu baje baturutse mu mahanga.
Minisitiri w’Ubuzima akaba avuga ko iyo virusi ishobora kuba yarageze no mu bandi bantu (mu baturage) bari hanze ya hoteli zacumbikiye abantu baje baturutse mu mahanga.
Abaminisitiri baganiriye n’Itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu bavuga ko Leta itifuza gusubiza abantu mu rugo, ahubwo abatarikingiza bakaba bagomba kubishishikarizwa mu buryo bw’umwihariko.
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Perezida Museveni wa Uganda bamusanzemo COVID-19
- Bangladesh: Habonetse abantu 68 banduye COVID-19 mu masaha 24
- #COVID19: Abantu 32 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 11,440
- #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528
- #COVID19: Abantu 28 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,555
- #COVID19: Abantu 23 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 8,951
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,212
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,215
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,290
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,131
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,224
- #COVID19: Abantu batanu banduye babonetse mu bipimo 1,515
- #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 974
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,828
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,071
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,500
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,467
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,207
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,328
- #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye ni 2,195
Ohereza igitekerezo
|
Kwikingiza ni ngombwa nk,uko tubisabwa n,inzego zidukuriye erega tujye tumenyako ubuyobozi dufite twabuhawe n, Imana kandi niyo yahumekeye mubana bayo bakora inkingo ntampamvu rero yo kudafata urukingo.
Imana yaremye ijuru nisi nibiriho niyo izaturengera jye ndayizeye kd ishoborabyose naho covd yo niyo kutwicisha inzara gusa lMANA izayidukiza nimvura yo kubwa Nowa yarahise ntaho twayihungira nukwikingiza tukareba ko ntayindi virusi irongera kuboneka
Ariko rwose bantu ba Nyagasani muve mubyo mirimo twicyingize Dore turugarijwe nicyorezo.kuko gucyingirwa mwabonyeko byagiye bica indwara nyinshi zibyorezo byari byaramaze abantu.Inyinshi muri izo ndwara Kandi zikomoka kuri Virus.Urugero:
Iseru, Mugiga (Menengite)ishobora kwandura abantu benshi icyarimwe ikica benshi.
Mwiriwe neza?nge ndashimira ubuyobozi bwigihugu cyacu kuko budutekerereza,naho ibyo kujya impaka mubyihorere mukurikize amabwiriza,turwanye icyorezo burundu
Mwiriwe neza?nge ndashimira ubuyobozi bwigihugu cyacu kuko budutekerereza,naho ibyo kujya impaka mubyihorere mukurikize amabwiriza,turwanye icyorezo burundu
Abaturage nibatajya gusenga ; abandi ntibajye mu ndege ; abandi ntibajye mu kazi ngo bahinge borore ibihugu bizakena na company zifunge imiryango ahubwo vuga ko imiti irimo gukorwa ivura COVID ariko icyabonetse kuri ubu ari urukingo naho Virus zo zirenze ibihumbi nanjye mbonye isoko ringana gutya ku isi nakora indi gusa baraturiye baratumaze sha umusoro wo uraza gutumbagira n’uwo umubiri uraza gutangira ; azavahe?????
Ariko droit socials za rubanda zigomba gukurikizwa hakingirwe ubishaka ariko igitugu hoya rwose pe umuntu agira umubiri we kandi afite uburenganzira bwe niba umunyamerika ashinja umushinwa ko ariwe wayikoze ;ubundi se duhereye kuri antivirus za computer ntizikorwa kubera Virus ziba zakozwe nyuma bakakugurisha computer na Antivirus gusa ubutaha n’ubutaka turabutanga tubumare; ingagi ntizizasigara ;yewe inkingo ni nyinshi ku isoko bazikwigishije umubiri wawe ntiwazasaza turwanye inzara muri rubanda naho Covid yo ni Monopole kuri G7 inshuti zo ntazo twifitiye ni Zahabu yacu n’andi mabuye kubera kutagira inganda iwacu ariko nabo nyuma y’inganda za RUTURA bakangiza ibirere byabo imyuzure nayo ntizaborohera mutekerezako bazaza gutura he se ; Africa ;mwohereze abize Virology nabo batange umuti naho ubundi ????
Abadakingirwa ntihagire Aho bajya bagume murugo
Abadakingirwa ntihagire Aho bajya bagume murugo
« udakingiye ashobora kwanduza ukingiye… » none Ubwo urwo ni urukingo???
Hhhhh, Nanjye mbyibaze
Mbega weeeeeeeeeeeeeee 😳😳😳, Ariko Minister ko Nyakubahwa President wa Repubulika Paul Kagame yivugiye ko Nta Muntu uzimwa service, cg uzahatirwa Kwikingiza. None ngo bazirukanwa mu Kazi 😳😭. Oya byaba bigaragara ko uru rukingo ruhishemo ikindi kintu cyo kwitondera .
Ariko njye ndumva urukingo ari ntakibazo ruteye rwose kumyizerere,kuko uretse na COVID hari nizindi ndwara nyishi dukingirwa guhera no mu bwana bwacu.
Nimureke twe gufata icyi cyorezo ngo tukigereranye nikimenyetso cyinyamaswa yo mubuhanuzi bwa Bibiliya
Ariko se nyakubahwa minister itegeko nshinga riguha ubwo bubasha bwuko umuntu utikingije atemerewe kujya ahantu ashaka? Ndumva bamwe bavugako ibibintu byurukingo ari ububasha bwa satani batabeshya pe! Niba bavugako ikimenyetso cya satani utazemererwa kugura cyangwa kugurisha udafite icyo kimenyetso, none muti ntahusenga ntakujya mwisoko ntagutega imodoka,uti murirukanywa mukazi ubwose mwumva ibyo bavuga atari ukuri
UMVA MBESE! SATANI SE UMUZANYE UTE MU NKINGO? VA MU BUYOBE @MUKARUGINA WE
Yewe uru rikingo maze kubona nanjye rwose ko ari ikibazo gikomeye kabs abize neza nibiliya nimugenzure birakaze