Kujenjeka kuri COVID-19 ni uguha icyuho urupfu - Meya wa Nyagatare

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, avuga ko kurwanya COVID-19 bitareba umuyobozi gusa ahubwo ari uruhare rwa buri muturage guha agaciro ubuzima bwe kuko kurangaraho gato ari uguha icyuho urupfu.

Mushabe David Claudian
Mushabe David Claudian

Yabitangaje mu gihe guhera ku wa 17 Nyakanga 2021, Akarere ka Nyagatare kimwe n’utundi turindwi n’umujyi wa Kigali twasubiye muri Guma mu Rugo kubera ubwiyongere bw’icyorezo cya COVID-19.

Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 15 Nyakanga 2021, ni yo yafashe umwanzuro ko guhera ku wa 17 Nyakanga 2021, Umujyi wa Kigali ndetse n’uturere umunani tugaragaramo ubwiyongere bw’icyorezo cya COVID-19 tujya muri gahunda ya Guma mu Rugo hagamijwe kugabanya ubwiyongere bw’indwara.

Ngendahayo Yohani, umuturage wo mu Mudugudu wa Mugali, Akagari ka Rutaraka, Umurenge wa Nyagatare, avuga ko gusubira muri Guma mu Rugo ntacyo bibatwaye kuko igikomeye ari ubuzima bwabo buri mu kaga.

We asanga iminsi icumi yatanzwe idahagije bitewe n’ubwiyongere bukabije yumva.

Agira ati “Oya ntabwo indwara irarangira ahubwo iturimo rwose, ya nyayo ahubwo ya hatari. Iminsi 10 ntihagije ahubwo hari hakwiye nka 15 byose bigashira.”

Ngendahayo Yohani avuga ko icyiza cya Guma mu Rugo ari uko abaturage badakomeza kugendagenda kuko ari byo bikwirakwiza indwara.

Avuga ko n’ubu imibare kuba igenda yiyongera byatewe no kudohoka kwabo.

Agira ati “Tuzicara hamwe no kujarajara bihagarare kandi ni byo bituma ubwandu bwiyongera.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, avuga ko kuba bahana imbibi n’igihugu cya Uganda bitaba urwitwazo rw’ubwiyongere bwa COVID-19 ahubwo ngo byatewe no kudohoka kw’abaturage.

Ibi ngo bigaragazwa n’uko abanduye benshi bagaragara mu mirenge yo hagati mu karere kurusha ihana imbibi n’umupaka wa Uganda keretse uwa Matimba gusa.

Avuga ko kurwanya COVID-19 atari iby’ubuyobozi ahubwo ari uruhare rwa buri muturage guha agaciro ubuzima bwe kuko kurangaraho gato ari uguha icyuho urupfu.

Ati “Turasaba ko abantu bahaguruka, kurwanya COVID-19 si ikibazo cy’umuyobozi. Ni ikibazo cy’Umunyarwanda wese wumva agaciro k’ubuzima, buri wese hano arirwanaho kugira ngo abe muzima, ni uruhare rwa buri wese.”

Akomeza agira ati “Turasaba ko abantu babyumva neza kuko intambara turimo ni iy’urwaye, ni iy’umuturanyi, umuvandimwe. Kurangaraho uko ari ko kose gushobora gutwara abantu mu rupfu kuko barapfa turabibona.”

Mushabe David Claudian avuga ko ingamba bamaze gufata ari uko kurwanya COVID-19 ari ugukoresha inzego guhera ku Isibo n’umudugudu, n’izindi nzego zikurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’izo ngamba.

Izi nzego ngo zizanafasha kumenya abarwaye bari mu ngo kugira ngo badasohoka bakanduza abandi ndetse n’abafite ibibazo byo kubona ibiribwa.

Avuga ko ngo ubu hamaze gukorwa urutonde rw’abashobora kugirwaho ingaruka na Guma mu Rugo ndetse n’abarwayi bafite bashobora kubura ibiribwa ariko ngo n’abaziyongeraho bazafashwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Meya se yisubiyeho ko Atazongera kuvugira ingabo ze zikubita Abaturage bagashyiraho na za Barrière z’ibiti nk’izi Murambi mu myaka ya za 1993/1994, Mbere yo kuvuga kuriya azajye mw’itangazamakuru zandika na Radio Asabe Abaturage imbabazi kumvugo yakoreshyeje Ku bakubise uriya munyamakuru uzira ko Avugishya ukuri kuri Radio Flach

Musemakweli yanditse ku itariki ya: 22-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka