Kugwingira kw’abana bigomba kuba amateka- Urubyiruko

Ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke, burashimira urubyiruko rw’abakorerabushake (Youth Volunteers) rushamikiye kuri Polisi y’u Rwanda, nyuma y’ibikorwa rumaze gukorera abatuye ako karere, birimo kurwanya ikibazo cy’igwingira n’imirire mibi cyari cyugarije ako karere.

Urwo rubyiruko rwubatse uturima tw'igikoni dusaga 4000
Urwo rubyiruko rwubatse uturima tw’igikoni dusaga 4000

Byavugiwe mu nteko rusange y’urwo rubyiruko yo ku itariki 14 Ugushyingo 2019, yitabirirwa n’abayobozi banyuranye mu karere ka Gakenke n’inzego zishinzwe umutekano muri ako karere.

Mu nshingano nyamukuru z’urwo rubyiruko harimo gukumira ibyaha bitaraba, no gufasha abaturage mu bikorwa binyuranye by’iterambere.

Nyuma y’umuganda urwo rubyiruko rwakoranye n’abaturage mu mirenge inyuranye igize ako karere, umuyobozi w’akarere ka Gakenke, Nzamwita Déogratias, yavuze ko ubu akarere ka Gakenke kari mu turere dutatu twa mbere mu gihugu mu kugira uturima tw’igikoni.

Avuga ko utwo turima turi mu bisubizo by’ibibazo bimaze iminsi bihangayikishije ako karere, aho kagaragaye ku mwanya wa munani mu kugira abana bagwingiye.

Kuri we asanga iyo gahunda iri mu bisubizo by’ibibazo by’igwingira n’imirire mibi, aho ahera ashimira urwo rubyiruko rwamaze kubaka uturima tw’igikoni 4,526 hirya no hino mu karere ka Gakenke.

Agira ati “Turashimira uru rubyiruko rw’abakorerabushake bakomeje gufasha ubuyobozi gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage. Ubu ku rwego rw’igihugu akarere kari mu myanya itatu ya mbere mu kugira uturima tw’igikoni, byose ni ku mbaraga z’uru rubyiruko”.

Urwo rubyiruko rwubakira abaturage uturima tw'igikoni
Urwo rubyiruko rwubakira abaturage uturima tw’igikoni

Akomeza agira ati “Mu minsi yashize muri aka karere, ikibazo cy’imirire mibi cyari gikomeye duhanganye na cyo, urubyiruko rwacu ruradufasha mu iterambere none icyo kibazo kiri mu nzira zo gukemuka, ni mwe rufunguzo rwo gukemura ibibazo biba biri mu baturage”.

Ubuyobozi bw’akarere kandi bukomeje gushimira urwo rubyiruko no mu zindi gahunda z’umutekano, aho ngo bakomeje gutangira amakuru ku gihe, bafasha inzego zishinzwe umutekano kureba ibintu byose byahungabanya umutekano w’igihugu.

Urwo ruhare rw’urubyiruko rw’abakoranabushake mu iterambere ry’akarere ka Gakenke, rwagarutsweho na Ndayisaba Piter, ushinzwe amategeko muri Rwanda Youth Volunteers, akaba akuriye urwo rubyiruko mu ntara y’Amajyaruguru.

Yemeza ko imikorere y’urubyiruko rw’abakoranabushake bo mu karere ka Gakenke iri hejuru agereranyije n’iyo abona mu tundi turere.

Yavuze ko ibanga ry’imikorere myiza riva ku myubakire myiza y’ubuyobozi bwabo, n’imikoranire y’inzego z’ubuyobozi bwa Leta.

Urubyiruko ruremeza ko rwiteguye gukora cyane ruteza imbere imibereho y'abaturage
Urubyiruko ruremeza ko rwiteguye gukora cyane ruteza imbere imibereho y’abaturage

Ati “Imikorere ya Youth Volunteers mu karere ka Gakenke usanga iri hejuru, ibikorwa byabo birafatika. Muri gahunda zose za Leta bafatanya n’ubuyobozi bw’akarere, yaba muri bino bibazo bibangamira imibereho myiza y’abaturage, uruhare rwabo rurafatika”.

Akomeza agira ati “Ibanga bakoresha rijyanye n’imikoranire y’inzego z’ubuyobozi, ubuyobozi bwabagezaho ibikenewe, urubyiruko na rwo rukazana imbaraga zarwo byose bigakoreka.

Ikindi, uru rubyiruko rufite inzego zubakitse neza, ni urwego rufite komite ihagaze neza kuva mu karere kumanuka ku midugudu”.

Muri iyo nteko rusange, yitabiriwe n’abahagarariye abandi kuva muri komite z’akarere no mu mirenge, abaganiriye na Kigali Today bavuze ko kwesa umuhigo wo kubakira abaturage imirima y’igikoni ari kimwe mu byabashimishije, aho abaturage bakomeje kuva mu bibazo by’imirire mibi byari bibugarije.

Iraturokoye Abdul ati “Muri aka karere duhanganye n’ikibazo cy’abana bagera kuri 46% bagwingiye. Dukomeje kurwanya icyo kibazo, aho twubaka imirima y’igikoni bishyira akarere kacu ku mwanya wa gatatu kavuye hejuru ya 20. Tukaba dukomeje no gutanga amatungo magufi ku baturage turwanya ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira mu bana”.

Akomeza avuga ko batubaka utwo rurima gusa ngo bigendere, ahubwo ko batanga n’inama zo gufata neza utwo turima no gutegura indyo inoze.

Mugenzi we Mukadisi Anne Marie ati “Icyo dukomeje gufasha akarere mu iterambere ni ugukemura ibibazo byugarije abaturage, ariko twibanda ku kibazo cyahoze kivugwa muri aka karere cy’abana bagwingiye. Turifuza ko kiba amateka, aho dukomeje kugeza imirire myiza y’imboga ku baturage tunabigisha kurwanya icyo kibazo”.

Uretse uturima tw’igikoni tumaze kubakwa n’urwo rubyiruko, hari na gahunda yo gukangurira abaturage kurya imbuto, aho bakomeje gutera ibiti by’imbuto bitangiza imyaka, nkuko bivugwa na Twizerane Parfait.

Agira ati “Mu murenge wa Cyabingo twakoze ubuhumbikiro bw’urubyiruko rw’abakoranabushake, tuvanamo ibiti by’imbuto zitangiza imirima duha imiryango itishoboye, muri rwa rugamba rwo kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana”.

Akomeza avuga ku ngamba zo kurwanya ikibazo cy’igwingira n’indwara ziterwa n’imirire mibi mu bana, aho avuga ko usibye imirima y’igikoni bubatse kugira ngo bahangane n’icyo kibazo hari n’izindi ngamba zo kubaka indi imirima y’icyitegererezo ku bikoni by’imidugudu kugira ngo bajye batekera abana imboga, ikibazo cy’igwingira kibe amateka”.

Mu zindi nshingano z’urwo rubyiruko rw’abakoranabushake basabwe gushyira imbaraga mu gucunga umutekano bahangana n’abagambanira igihugu, batanga amakuru ku gihe, uwo babonye ushaka guhungabanya umutekano bakamugaragaza icyaha kitaraba.

Urwo rubyiruko rwagaragaje imbogamizi rukomeje guhura na zo zijyanye n’umutekano warwo, aho ngo hari bamwe mu bayobozi bakomeje kwijundika urwo rubyiruko baruziza gutanga amakuru y’ibitagenda nkuko babitangarije muri iyo nama.

Mu bikorwa urwo rubyiruko rwagejeje ku baturage muri uyu mwaka wa 2019, kuva muri Kamena kugeza m’Ukwakira, harimo uturima tw’igikoni 4526, ubwiherero 50, inzu icyenda zubakiwe abatishoboye hanabumbwa amatafari 15,249, amatungo magufi 21 agizwe n’ihene ebyiri n’inkoko 19 yahawe abatishoboye, abanyeshuri mu bigo 54 bakangurirwa kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana n’inda ziterwa abangavu.

Mu karere ka Gakenke urubyiruko rw’abakorerabushake (Youth Volunteers), bagera ku bihumbi 7,412 bakorera mu mirenge 19 igize ako karere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Gakenke iri gutera imbere dufite ubuyobozi bwiza

Vuguzigire Bonaventure yanditse ku itariki ya: 16-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka