Kugurana abashoferi ku mupaka w’u Rwanda na Tanzaniya byakuweho

Ibiganiro byahuje Guverinoma y’u Rwanda n’iya Tanzaniya ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 15 Gicurasi 2020, byafatiwemo imyanzuro irimo gukuraho kugurana abashoferi batwara amakamyo ku mupaka wa Rusumo uhuza ibihugu byombi.

Uko kugurana abashoferi byari byashyizweho mu rwego rwo gukemura ibibazo byagiye biba ku bashoferi batwara imizigo bikadindiza ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagati y’ibihugu byombi.

Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda rigenewe abanyamakuru, riravuga ko ibyo biganiro byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, byahuje intumwa za Repubulika y’u Rwanda n’iza Repubulika yunze ubumwe ya Tanzaniya, byari bigamije kwigira hamwe uburyo urujya n’uruza rw’ibicuruzwa rwakomeza koroshywa ku mupaka wa Rusumo, nyuma y’aho kunyuza ibicuruzwa kuri uwo mupaka byari byarahagaze.

Muri iyo nama hemejwe ko kugurana abashoferi ku mupaka wa Rusumo bihita bihagararara. Hemejwe kandi ko ibicuruzwa byinjira mu Rwanda bizajya bipakururirwa ku mupaka, uretse gusa ibishobora kwangirika cyangwa se ibikomoka kuri peteroli.

Ibyo bicuruzwa bizajya biherekezwa nta kiguzi kiyongereyeho, kugera aho biteganyijwe gupakururirwa kuva saa kumi n’ebyiri za mu gitondo kugera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Hemejwe kandi ko abashoferi bazajya barara ahantu hateganyijwe, ariko ikiguzi cyabyo kikareba abo bakorera.

Mu rwego rwo kurwanya icyorezo cya Coronavirus, iyo nama yemeje ko abashoferi bazajya bapimirwa aho batangiriye urugendo, ibi bikazashyirwa mu bikorwa na Leta ya Tanzaniya. Kubera uburebure bw’urugendo Rusumo- Dar es Salaam, abashoferi bazajya banapimirwa ahateganyijwe kuri uwo muhanda.

Hemejwe ko Leta y’u Rwanda izatanga uburyo bwo gupima buri mushoferi winjije ibicuruzwa bishobora kwangirika cyangwa ibikomoka kuri peteroli, ndetse n’abanyura mu Rwanda bajyanye ibicuruzwa mu bindi bihugu.

Impande zombi ziyemeje kujya ziganira igihe hafashwe ibyemezo kuri buri ruhande, hagamijwe gukomeza gukurikiza amabwiriza ajyanye no kurwanya Covid-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndumukozi wa ADEPR ndifuza guhuzwa n’umunyamakuru nkamugezaho akarengane twagiriwe n’umukoresha wacu. Turabantu barindwi

Jules NGABO yanditse ku itariki ya: 16-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka