Kugura ifatabuguzi rya Star Times byamuhesheje moto nshya

Ikigo cy’Abashinwa gicuruza ifatabuguzi ryo kureba televiziyo(Star Times), cyahaye uwitwa Nzigamasabo Saidi moto nshya yatsindiye muri poromosiyo yo muri izi mpera z’umwaka, yagenewe abagura televiziyo cyangwa ifatabuguzi rya buri kwezi.

Umukozi wa Star Times ashyikiriza Nzigamasabo moto yatomboye muri Poromosiyo ya "Nezerwa na Star Times"
Umukozi wa Star Times ashyikiriza Nzigamasabo moto yatomboye muri Poromosiyo ya "Nezerwa na Star Times"

Iyi poromosiyo yiswe "Nezerwa na Star Times" izamara amezi abiri kuva ku itariki 15 Ugushyingo 22 kugera kuri 15 Mutarama 2023.

Abakiriya ba Star Times barimo gutombora impano zo kureba amashene ya Star Times yose ku buntu mu gihe cy’iminsi 45, ku waguze televiziyo ya pouce 32 cyangwa 43 iri kumwe na dekoderi.

Umuntu atombora iyo mpano mu gihe agapapuro yajyananye n’ibyo aguze karimo imibare ihuye na nimero za dekoderi ye, agahita ahamagara kuri Star Times bakamuha shene zose ku buntu mu gihe kingana n’ukwezi n’igice.

Star Times ivuga ko uretse gutombora iminsi yo kureba shene zayo zose ku buntu, televiziyo na dekoderi irimo kugurisha muri iyi minsi na byo ngo byagabanyirijwe ibiciro.

Muri iki gihe kandi Star Times irimo kongerera iminsi 15 umuntu wese ugura abonema iyo ari yo yose, guhera ku igurwa amafaranga make yitwa ’Nova bouquet’ kugera ku igurwa menshi yitwa ’Unique bouquet’

By’umwihariko mu bantu bose barimo kugura abonema y’ukwezi muri iyi tombora ya Nezerwa na Star Times ikorwa buri cyumweru, hari abahita batombora impano zitandukanye zirimo televiziyo na moto.

Ni muri urwo rwego Nzigamasabo Saidi waguze abonema ya 9,500Frw mu byumweru bibiri bishize, yumvise bamuhamagaye bamubwira ko yatomboye moto.

Nzigamasabo avuga ko afite umugore n’abana umunani, atuye i Nyamirambo ku Mumena, akaba ngo atunzwe no kurangira abantu inzu n’ibindi bagura cyangwa bakodesha (ni umukomisiyoneri).

Nzigamasabo avuga ko amaze imyaka irenga itatu agura ifatabuguzi rya buri kwezi rya Star Times, aho ngo yatangiriye kuri abonema y’amafaranga 2,500Frw, nyuma arazamuka ajya kuri 3,500Frw, kugeza ubwo ageze kuri 9,500Frw.

Avuga ko Ubuzima bugiye guhinduka kuko iyo moto azayishyira mu muhanda ikajya itwara abagenzi, ikamwunganira mu byo yakoraga.

Ati "Nakubwiye ko turi umuryango w’abantu benshi kandi nta kazi mfite gafatika, ni bya biraka umuntu akubwira ngo ’kora gutya’ ukabona icyo gihumbi cyangwa bibiri, nakubwira ko ubuzima bugiye guhinduka."

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi mu kigo giteranyiriza moto mu Rwanda cyitwa ’Haojue Moto East Africa’, Ndamage Fabrice, avuga ko moto Star Times yaguriye Nzigamasabo, ifite agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe n’ibihumbi 800 (habariwemo n’ibyangombwa biyiranga).

Ikigo Haojue kivuga ko kizajya kimenera Nzigamasabo amavuta (cyoza moteri) ku buntu mu gihe cy’umwaka wose, kandi ko iyo moto ngo ishobora kuramba birenze imyaka 30 mu gihe yaba yitaweho.

Umukozi wa Star Times ushinzwe ibijyanye n’amakuru, Paluku Réné, avuga ko abagura abonema ya buri kwezi cyangwa televiziyo iri kumwe na dekoderi, bazakomeza gutombora impano zitandukanye kuzagera hagati mu kwezi gutaha.

Paluku agira ati "Uyu munsi kuva utunze dekoderi ya Star Times, menya ko uri umunyamahirwe yo kuba watsindira igihembo mu gihe buri kwezi ugura abonema ya Star Times iyo ari yo yose, ndavuga abonema y’ukwezi."

Mu buryo benshi bakoresha mu kugura abonema ya Star Times harimo ubwa Mobile Money, aho ukanda *182*3*1*1#, ugakurikiza amabwiriza, cyangwa ukaba wagura ukoresheje Application ya BK (BK App) ku bafite konti muri iyo Banki.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka