Kugirwa Umwepisikopi byantunguye Sinabitekerezaga – Musenyeri Twagirayezu

Padiri Jean-Marie Vianney Twagirayezu avuga ko yatunguwe n’icyemezo Papa Francis umushumba wa Kiriziya Gatolika ku isi yafashe cyo kumugira Umwepisikopi wa Doyosezi ya Kibungo.

Mu kiganiro yagiranye na KigaliToday kuri uyu wa 20 Gashyantare ubwo hatangazwaga ko ari we wabaye Umwepisikopi wa Kibungo, Padiri Twagirayezu yavuze ko yarasanzwe afite izindi nshingano zo kuyobora Caritas Rwanda atatekerezaga ko bamuhindurira izindi nshingano.

Ati “Iyi nkuru nziza yantunguye ariko nyakirana ukwemera ibyishimo n’icyubahiro. Birumvikana ni ibyishimo kubera ko ari ibya kiriziya yacu twese ndashimira Nyirubutungane Papa Francis wangiriye icyizere akampa izindi nshingano, ndetse ngashimira Abihayimana n’Abepisikopi bacu n’abandi bose dufatanya mu mirimo ya Kiriziya”.

Padiri Twagirayezu avuga ko mwisezerano bakora igihe biyegurira Imana basezerana kuba hafi kugirango aho bamutuma hose kujya kwigisha ijambo ry’Imana ajyeyo.
Ati “Izi mpinduka rero nazakiranye ukwemera kandi niryo sezerano ryacu twese Abihaye Imana”.

Padiri Twagirayezu avuga ko azakorana neza nabo asanze muri Diyosezi ya Kibungo ariko agashimira byimazeyo Antoine Cardinal Kambanda wari umaze imyaka 4 ayibereye umushumba abifatanya n’izindi nshingano.

Ati “Muri Kiriziya tugira umurongo tugenderaho bikadufasha kuzuza inshingano duhawe neza, ibyo rero bizamfasha gukorana neza n’abo nsanze kandi tuzafata igihe cyo kumenyana”.

Mu nshingano ze yararimo zo kuba umuyobozi wa Caritas Rwanda avuga ko nta cyuho kizabamo kuko uzamusimbura azakomereza aho yari agejeje.

Abajijwe niba ari buhite ajya mu nshingano yahawe zo kuba Umwepisikopi wa Kibungo Padiri twagirayezu yasubije ko agiye kureba abamukuriye bakamubwira ibigiye gukurikiraho nyuma yo guhabwa inshingano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka