Kugira impamyabumenyi gusa ntibihagije ngo ubone akazi - MIFOTRA

Uwitwa Niyonkuru Nuuru w’imyaka 20 y’ubukure ubu afite impamyabumenyi ebyiri z’imyuga y’ubukanishi no gukora amazi, ariko akavuga ko zitabasha kumuha icyizere gihagije cy’uko azabona akazi mu buryo buhoraho.

Niyonkuru yakomereje muri Kaminuza aho yiga ibijyanye no gutegura ingendo z’indege, ndetse akaba ari n’umucuruzi w’inkweto mu Mujyi wa Kigali (mu nyubako ya Downtown).

Ibi byose abikora agendeye ku mugani ugira uti "Bagarira yose ntabwo wamenya irizakura", bisobanura gushakira ubumenyi hose kugira ngo amahirwe yo kubona akazi yiyongere.

Niyonkuru avuga ko aho ageze ubu, kubura akazi no kongera kuba umushomeri nk’uko byamubayeho ubwo yari afite impamyabumenyi y’Ubukanishi gusa, ngo byaba ari umwaku ukomeye.

Ati "Muri iyi minsi ku Isoko ry’umurimo ntabwo ureba ikintu kimwe ahubwo wiga ibyo ushobora byose, mu gitondo ndabyuka nkajya ku Ishuri muri Kaminuza kuva saa moya kugera saa tanu n’igice, navayo nkajya gucuruza mu Mujyi, saa kumi n’ebyiri nkajya kwiga iby’amazi kugera saa tatu z’ijoro."

Uwitwa Eric Dusabimana yarangije kwiga Indimi n’Ubuvanganzo muri 2020 ahita aba umushomeri mu gihe kingana n’imyaka ibiri, ariko yaje kubukurwamo n’uko na we yize umwuga wo gukora amazi mu gihe agitegereje kuzakomeza kwiga ibijyanye n’Itangazamakuru.

MIFOTRA na SOS Children's Village Rwanda batanze impamyabumenyi ku barangije kwiga imyuga n'ubumenyingiro nyuma yo kwiga uburezi rusange
MIFOTRA na SOS Children’s Village Rwanda batanze impamyabumenyi ku barangije kwiga imyuga n’ubumenyingiro nyuma yo kwiga uburezi rusange

Umuryango SOS Children’s Villages-Rwanda wita ku bana binyuze mu gufasha ingo kugira ubushobozi bwo kubarera, uvuga ko ufata urwo rubyiruko ruva mu miryango ikennye rwarangije amashuri asanzwe, ukarwigisha imyuga n’andi masomo y’igihe gito, bitewe n’uko ngo impamyabumenyi zonyine zitakibafasha kubona akazi.

Ku wa Gatanu tariki 16 Ukuboza 2022, SOS Children’s Village yahaye impamyabumenyi abagera ku 151 muri gahunda izarangirana n’imyaka itanu iri imbere, hamaze gufashwa Urubyiruko 12,500 kubona ubushobozi bwo kwibeshaho.

Umuyobozi wa SOS Children’s Village mu Rwanda, Jean Bosco Kwizera, avuga ko urwo rubyiruko rurangiza kwiga uburezi rusange rugakomereza ku myuga, rugahabwa ibikoresho birufasha gukora ibijyanye n’ibyo rwize, ndetse bamwe bagahuzwa n’ibigo by’imari kugira ngo babone igishoro cyo kwikorera.

Kwizera ati "Kuba mu Rwanda dufite urubyiruko rusaga 22.8% rutagira imirimo, ni icyuho gikomeye cyane. Hari n’ibigo bitandukanye bivuga ko ubumenyi bukenewe muri byo usanga budahuye n’ubwo urubyiruko ruza rufite, ni yo mpamvu haje iyi porogaramu ikomeje ariko ikaba imaze imyaka itatu."

Mu gikorwa cyateguwe n’Umujyi wa Kigali ku itariki 08 Ukuboza 2022 cyo guhuza abashaka akazi n’abagatanga, ibigo bishakira ibindi abakozi byavugaga ko muri iki gihe nta mukozi ujya ubasha gukora ahantu atabanje kugira ubundi bumenyi yiyungura.

Umuyobozi muri MIFOTRA, Faustin Mwambari
Umuyobozi muri MIFOTRA, Faustin Mwambari

Umuyobozi ushinzwe Umurimo muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo(MIFOTRA), Faustin Mwambari, avuga ko muri iki gihe bidahagije kuba umuntu afite impamyabumenyi gusa, ndetse ko ubumenyi buri wese afite akwiye guhora abuvugurura.

Ati "Ni cyo dushishikariza urubyiruko ko kuba ufite impamyabumenyi (diplome) bidahagije, ushobora kongeraho ibindi, ndetse n’iyo wize ibintu ugasanga bitagikenewe ku isoko ry’umurimo biroroshye guhindura ukajya mu bindi bikenewe cyane."

Mwambari avuga ko mu myaka umunani iri imbere, hafi 80% y’ibyo abantu barimo gukora ubu bizaba byahindutse, bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo ikorabuhanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka