Kugera mu mpera z’uku kwezi hateganyijwe imvura nyinshi

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje ko muri iki gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Werurwe 2022 (kuva tariki ya 21 kugera 31), mu Rwanda hateganyijwe imvura nyinshi kurusha iyaguye mu gice cya kabiri cy’uku kwezi (kuva 10-20 Werurwe 2022).

Imvura iteganyijwe
Imvura iteganyijwe

Meteo ivuga ko imvura iri hagati ya milimetero 20 na 140 ari yo iteganyijwe mu Gihugu, ikazaba iri hejuru gato y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu gihugu hose muri iki gihe (ubusanzwe iba iri hagati ya milimetero 20 na 100).

Mu bice byinshi by’Uturere twa Rusizi, Nyamasheke na Rubavu, igice cy’iburengerazuba bw’Uturere twa Nyaruguru, Nyamagabe na Rutsiro no mu bice by’amajyaruguru y’Uturere twa Nyabihu, Musanze na Burera ni ho hateganyijwe imvura iruta izagwa ahandi (ikazaba iri hagati ya milimetero 120 na 140).

Imvura nke ugereranyije n’ahandi (iri hagati ya milimetero 20 na 40) iteganyijwe mu majyaruguru y’Akarere ka Nyagatare.

Muri rusange hateganyijwe imvura nyinshi iri hagati ya milimetero 100 na 140 mu Ntara y’Iburengerazuba niy’Amajyaruguru ukuyemo iburasirazuba bw’Akarere ka Gicumbi, ikaba iteganyijwe kandi mu turere twa Nyaruguru, Nyamagabe, Huye no mu burengerazuba by’Uturere twa Nyanza, Ruhango na Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo.

Imvura iri hagati ya milimetero 60 na 100 iteganyijwe mu Mujyi wa Kigali, mu turere twa Gisagara, Kamonyi, Bugesera, Ngoma na Rwamagana, mu burengerazuba bw’Uturere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Kirehe no mu bice bisigaye by’Uturere twa Nyanza, Ruhango na Muhanga.

Imvura iri hagati ya milimetero 20 na 60 iteganyijwe mu bice bisigaye by’Intara y’Iburasirazuba.

Iminsi iyi mvura izagwamo izaba iri hagati y’ine (4) n’umunani (8) kuva taliki ya 21 kugeza taliki ya 23 no kuva taliki ya 26 kugeza mu mpera z’uku kwezi.

Imvura iteganyijwe izaba irimo inkuba n’umuyaga mwinshi ikazaterwa n’isangano ry’imiyaga rituruka mu gice cy’epfo cy’Isi ryerekeza mu gice cya ruguru, rizongerera imbaraga imvura ituruka ku miterere ya buri hantu.

Umuyaga uteganyijwe na wo ni mwinshi

Umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 8 na 10 ku isegonda uteganyijwe mu bice bimwe by’Uturere twa Gatsibo, Gicumbi, Kayonza, Rwamagana, Bugesera, Nyanza, Gisagara, Huye, Rusizi, Nyaruguru na Nyamasheke.

Umuyaga ushyira kuba mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 6 na 8 ku isegonda uteganyijwe mu bice byinshi bisigaye mu gihugu. Amajyaruguru y’Akarere ka Gakenke n’amajyepfo y’Akarere ka Musanze hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 6 ku isegonda.

Meteo Rwanda ikaba itanga ku baturage muri rusange n’inzego zibishinzwe by’umwihariko gukomeza ingamba zo gukumira ibiza.

Hateganyijwe n’ubushyuhe bwinshi ariko bwo burasanzwe

Mu gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Werurwe 2022, hateganyijwe ubushyuhe bwinshi buri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 30 mu Rwanda.

Mu burasirazuba bw’Intara y’Amajyepfo, Umujyi wa Kigali, mu kibaya cya Bugarama no mu Ntara y’Iburasirazuba ukuyemo mu burengerazuba bw’Uturere twa Nyagatare na Gatsibo ni ho hateganyijwe ubushyuhe bwinshi ku gipimo kiri hagati ya dogere Selisiyusi 27 na 30.

Mu majyaruguru y’intara y’Amajyaruguru, mu majyaruguru y’iburengerazuba mu Ntara y’Iburengerazuba no muri Parike y’Igihugu ya Nyungwe ni ho hateganyijwe ubushyuhe buke buri ku gipimo kiri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 24.

Ubushyuhe buteganyijwe buri ku kigero cy’impuzandengo y’ubushyuhe busanzwe bw’ukwezi kwa Werurwe igice cya gatatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka