Kugendera mu kigare cya FDLR byatumye batinda mu mashyamba ya Congo
Abasirikare batatu barimo Sergent Major Ruhumuriza Joseph na mugenzi we Sergent Major Nzeyimana batahutse mu Rwanda bavuye muri Congo kuko ngo aho bari bari batari bamerewe neza bitewe n’imibereho mibi bari barimo.
Sergent Ruhumuriza Joseph atangaza ko ikigare cya FDLR cyo kubabeshya ngo bazafata u Rwanda bagifataga nk’ukuri ariko ngo barasanga barataye igihe kuko ibyo gufata u Rwanda bose bamaze kubona ko bitaba bikibashobokeye.

Ikindi cyabujije aba basirikare gutahuka ngo ni ukubura amakuru y’impamo ku Rwanda kuko ababwibwa ko nta mutekano uri mu Rwanda.
Kugeza ubu ngo ntawe uri muri FDLR utaramenya ukuri ku Rwanda kuko ngo bumva amaradiyo ko mu Rwanda ari amahoro abavuga ko nta mahoro ari mu Rwanda ngo baba bafite ikindi bari kwikekaho baba barakoze.
Aba basirikare barashishikariza bagenzi babo gutahuka bakaza gufatanya n’abandi kubaka igihugu kuko nta kintu na kimwe gifatika bigeze babona mu mashyamba ya Congo.

Aba barwanyi bitandukanyije n’umutwe wa FDLR batahukanye n’imiryango yabo abagore babiri n’abana barindwi bose bakaba bavuye muri zone ya Mwenga mu birindiro bikuru bya FDLR.
Umuyobozi w’inkambi y’agateganyo ya Nyagatare, Munyemana Anastase, yakiriye aba basirikare n’imiryango yabo abasaba kurangwa n’ikinyabufura ubundi ababwira ko bagomba gukunda igihugu kimwe n’abandi Banyarwanda aha yabakanguriye kandi kwivanamo intekerezo zo mu mashyamba bagaharanira gushaka uburyo bakwiteza imbere.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
nimutahe twubake urwatubyaye abanabige ntabyizabyi ntambara
IBI BINTU NI CONTRADICTION cg se PARADOX
REBA IZI PARAGRAPHES ZOMBI Z’IYI NKURU:
1. Ikindi cyabujije aba basirikare gutahuka ngo ni ukubura amakuru y’impamo ku Rwanda kuko ababwibwa ko nta mutekano uri mu Rwanda.
2. Kugeza ubu ngo ntawe uri muri FDLR utaramenya ukuri ku Rwanda kuko ngo bumva amaradiyo ko mu Rwanda ari amahoro abavuga ko nta mahoro ari mu Rwanda ngo baba bafite ikindi bari kwikekaho baba barakoze.
Njyewe byancanze mu mutwe naniwe kubyumva.