Kugabura ikawa (Barista) mu Rwanda, umwuga winjiza akayabo kandi ukeneye benshi bo kuwukora

Batsinda Sugira Blaise w’imyaka 26 y’amavuko avuga ko nta wamuha akazi kamuhemba amafaranga ari munsi ya miliyoni eshatu ku kwezi, ngo amwemerere kuva ku gukora ibinyobwa birimo ikawa no kubigaburira abantu.

Kugabura ikawa (Barista) mu Rwanda, umwuga winjiza akayabo kandi ukeneye benshi bo kuwukora
Kugabura ikawa (Barista) mu Rwanda, umwuga winjiza akayabo kandi ukeneye benshi bo kuwukora

Batsinda akorera mu nyubako ya CHIC i Kigali aho agabura ikawa, akavuga ko umukozi w’icyo kinyobwa (Barista) wabonye abakiriya benshi ngo ashobora gucyura inyungu y’amafaranga atari munsi y’ibihumbi 60 ku munsi mu gihe cy’ubukonje.

Batsinda ntabwo ari we ‘Barista’ wenyine ukorera mu nyubako ya CHIC (kuko hari imiryango irenga 3 itanga kawa), ndetse nta n’ubwo inyubako zose mu Rwanda zifite Ababarista hafi bashobora kugabura kawa.

Batsinda avuga ko atumiza i Nyamasheke ikawa y’intete ikaza ikaranze, akayishyira mu mashini isya igahinduka ifu, ya fu akayishyira mu yindi mashini iyivanga n’amazi, bikaza ari umutobe ushyushye wa kawa, akawuha abakiriya bamwishyura amafaranga y’u Rwanda 2,000Frw ku gikombe.

Abenshi ariko ni abamusaba kubavangira n’amata n’isukari, aho igikombe ahita akigurisha amafaranga 2,500Frw, akahava agurishije ibikombe bitari munsi ya 75 ku munsi.

Batsinda wahoze ari umukozi muri resitora mbere y’umwaka wa 2020 ubwo we n’abavandimwe be babiri bigiraga inama yo kwiga kuba Barista, agira ati “Umuntu arunguka kabisa, ikawa ushobora gufataho inyungu y’amafaranga nka 800Frw gutyo cyangwa 900Frw.”

Batsinda umaze imyaka hafi 5 akora uyu mwuga wo kuba Barista (kuva muri 2020), avuga ko atigeze awamamaza cyane uretse igihe yagiye ku ma radio no mu nshuti ze, nyamara ngo amaze kumenyekana cyane kubera ko abakiriya bakururwa n’impumuro y’ahacururizwa kawa, ku buryo ngo abenshi yabaciye ku nzoga.

Batsinda agira ati “Abantu benshi bamaze kumenyera kunywa ikawa pe, ariko hari n’abataramenya ko ihari n’ubwo bayikeneye, mu bihe by’imbeho iba ikenewe cyane. Gusa nkeneye no kwagura ibikorwa nkajya n’ahandi, hari henshi bakeneye kunywa kawa.”

Hirya ye hacururiza uwitwa Pascal Uwineza na we wahereye muri 2022 akora kandi agabura kawa, aho ajya mu maguriro (supermarkets) akarangura intete z’ikawa ikaranze, akazisya akanayivanga n’ibindi abakiriya bakeneye nk’amata, ubuki cyangwa isukari.

Uwineza avuga ko kuba barista atari umwuga umuntu yitekerereza ngo bucye ajya kuwukora, akaba arimo kuwiga, kandi ngo hakenewe amafaranga y’ishuri arenga ibihumbi 200 hamwe n’igishoro cyo kugura imashini n’aho gukorera, ku buryo bitajya munsi ya miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Batsinda Sugira Blaise w'imyaka 26 y'amavuko yihebeye umwuga wo kugabura ikawa
Batsinda Sugira Blaise w’imyaka 26 y’amavuko yihebeye umwuga wo kugabura ikawa

Uwineza avuga ko umukozi wize neza kuba Barista ahembwa amafaranga agera ku 100,000Frw ku kwezi.

Abanywa kawa bayikundira iki?

Umukobwa witwa Rwigema wari uje kugura kawa aho bayikorera kwa Batsinda, avuga ko ayigura mu gihe cy’imvura cyangwa mu gitondo iyo hakonje, aho akururwa n’impumuro yayo, kandi yayinywa ivanze n’amata akirirwa aguwe neza, afite imbaraga zo gucuruza muri CHIC.

Rwigema ati “Ikawa iraryoha, uba wumva ihumura neza kandi icyiza cyayo wayinywa mu buryo bwinshi mu gihe waba utayikunda yonyine. Ushobora kuyinywa irimo amata, irwanya ibitotsi igatuma nita ku bakiriya neza.”

Umusore ugendana igikombe cya kawa mu ntoki aho agenda asomaho buri kanya, avuga ko kubura kw’ikinyabutabire cyitwa caffeine mu mubiri we bituma yumva atamerewe neza, ku buryo ngo nta mbaraga yabona zo kugira icyo akora mu gihe atabonye kawa.

Aho bigira kuba Barista n’impamvu ikawa itangiye kuyobokwa na benshi mu Rwanda

Uwitwa Mukamusinga Perpetue ni umwe mu bashinze ibigo bikora bikanagabura kawa, ariko akabifatanya no guhugura urubyiruko n’abagore bakiri bato gukora uwo mwuga w’abitwa Barista.

Mukamusinga ufite ikigo cyitwa Integrated Barista Training Center (IBTC), avuga ko mbere yo kumva akamaro k’umwuga wo kuba Barista, abantu bakwiye kubanza kumva akamaro ko kunywa kawa ku rugero rusabwa n’abahanga mu by’ubuzima bushingiye ku mirire.

Mukamusinga wabanje kuba umuforomo mbere yo gutangira umwuga wo kuba Barista no kubyigisha, avuga ko ikawa ari ikinyobwa mbaturamubiri gituma umuntu uri mu mirimo adashobora guhondobera cyangwa gucika intege.

Ikawa kandi ngo irinda umuntu kurwara umutwe cyane cyane uw’uruhande rumwe (migraine), ikarinda umuntu gutera guke k’umutima cyangwa umuvuduko muke w’amaraso (hypotension), ariko ikaba atari nziza ku bafite umuvuduko ukabije w’amaraso (kuko ifungura imijyana n’imigarura).

Mukamusinga avuga ko abantu bafite indwara y’igisukari mu mubiri (hyperglicémie) cyangwa diyabeti, ikawa ibafasha kubigabanya ndetse ikavura ibimenyetso by’izo ndwara birimo umwuma ukabije, kwihagarika buri kanya, umunaniro no kubona ibicyezicyezi mu maso (kutabona neza).

Avuga kandi ko ikawa ivura kugugara mu gihe umuntu atarimo kwituma neza, ikarinda uburibwe umugore uri mu mihango ndetse ko umuntu ufite uruhu rufite ibiheri, ibishishi, ibihushi n’ibindi ngo ashobora kwisiga umutobe w’ikawa cyangwa ibikatsi byayo, akagarukana itoto ku mubiri.

Aba Barista mu Rwanda baracyari bake
Aba Barista mu Rwanda baracyari bake

Mukamusinga avuga ko ikawa igira ifumbire nziza ku buryo imyaka yafumbijwe ibikatsi cyangwa ibishishwa byayo ngo ishisha neza, kandi ko inzu irimo impumuro y’ikawa ngo yirukana imibu n’ubwo bitabuza abantu kurara mu nzitiramibu.

Mukamusinga avuga ko kugira ngo ikawa ibashe kugirira umubiri akamaro kavuzwe, bisaba umuntu kwiga kuyitegura no kuyitanga, aho amara ukwezi yiga kuyisya, kuyitegura mu buryo butandukanye, kuyisogongera, isuku, kumenya uko akoresha ibigize ikinyobwa agiye gutanga, ndetse n’imyitwarire imbere y’abakiliya.

Mukamusinga agira ati “Hari abantu bazaga bakambwira ko ikawa bagabura nta musaruro itanga, akavuga ngo ‘ndagura ikiro kimwe ugasanga nkuyemo ibikombe bike’, bivuze ko abayitegura rimwe na rimwe barayangiza.”

Mukamusinga avuga ko kuva mu mwaka wa 2009 ubwo yatangiraga kuba Barista, amaze kwigisha abanyeshuri (bavuyemo aba Baristas) barenga 1,800, harimo abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga 17, ariko aba bose ngo baracyari bake cyane (nk’igitonyanga mu nyanja) ubagereranyije n’abakenewe mu Rwanda.

Mukamusinga avuga ko aba Baristas mu Rwanda bakiri bake, ashingiye ku buryo ahandi ku Isi banywa ikawa kandi bamenye akamaro kayo, aho inyigo yakoze igaragaza ko muri Finland buri muturage waho anywa ibiro 12 (kg) bya kawa ku mwaka, muri Norway 10kg, Iceland 10kg, Denmark 8.7kg, Netherlands 8.4kg.

Mukamusinga avuga ko hari urubyiruko rwinshi rurimo abakobwa babyariye iwabo bakeneye kwiga kuba Barista, ariko hakabura amikoro yo kwiyishyurira ikiguzi cy’ayo mahugurwa amara amezi abiri, ndetse ko aramutse abonye igishoro yashyiraho ibyumba byo kwimenyererezamo umwuga ku bo yigisha.

Gahunda ya Mastercard Foundation

Umwuga wo kuba Barista ni umwe mu yatewe inkunga na gahunda yitwa Hanga Ahazaza y’Umuryango ‘Mastercard Foundation’, uvuga ko watanze Amadolari ya Amerika agera kuri miliyoni 50$ (ahwanye n’amafaranga y’u Rwanda miliyari 70), aho imirimo ingana na 20,325 yahangiwe urubyiruko n’abagore bato kuva muri 2020 kugera muri 2024.

Iyi mirimo ikaba yarateje imbere ubukerarugendo n’amahoteli, kuko u Rwanda ngo rwinjizaga amadolari ya Amerika miliyoni 164 mbere y’icyorezo Covid-19, ariko uwo musaruro uza kwikuba hafi inshuro ishatu ugera ku madolari ya Amerika miliyoni 455 nyuma ya Covid-19 ubwo iyo mirimo yari imaze kuba myinshi.

Uyu muryango uvuga ko ukomeje gukorana n’ibigo bitandukanye birimo Inkomoko, GroFin, ESPartners, Education First (EF), Cornell University, Harambee Youth Employment Accelerator, ndetse na Vatel Rwanda, bizashyira mu bikorwa gahunda za Hanga Ahazaza ku rubyiruko n’abagore 300,000 kugera muri 2030, haba mu gutanga inkunga n’inguzanyo ndetse n’amahugurwa.

Umukozi muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), ushinzwe kongera ubushobozi bw’inzego za Leta n’abikorera, Felly Nkusi, avuga ko barimo gukangurira abikorera gushora imari mu kubaka amashuri yigisha kuba Barista, nka kimwe mu byafasha Leta y’u Rwanda kuzaba yahangiye imirimo abagera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 250 mu myaka itanu iri imbere (2024-2029).

Nkusi avuga kandi ko barimo gushaka abafatanyabikorwa batera inkunga abakeneye kwiga imyuga itandukanye irimo uwo kuba Barista ariko batishoboye, ariko abashoboye na bo bagakangurirwa kwiyishyurira nk’uko bishyura mu yandi mashuri bisanzwe.

Nkusi ashima ko amaguriro y’ikawa ku mihanda yo mu Rwanda agenda yiyongera ku buryo bugaragara kandi buri guriro rikoresha abantu batari munsi ya 20.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka