“Kugabanya imbyaro bizatuma abaturage batera imbere” – Umuyobozi wa Kayonza

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza, Mugabo John, asanga mu gihe abaturage badashishikarijwe kugabanya imbyaro nta terambere akarere ka Kayonza muri rusange kageraho. Impuzandengo y’ibarura riheruka igaragaza ko mu karere ka Kayonza umubyeyi umwe abyara nibura abana batanu.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza avuga ko abayobozi muri ako karere bafite akazi gakomeye kuko usanga kenshi ababyara abana benshi ari bantu batanafite amikoro, baba biganjemo abimukira bagiye gushaka imibereho i Kayonza.

Bamwe mu baturage baca intege bagenzi babo bababuza kwitabira gahunda yo kuboneza imbyaro; nk’uko byemezwa n’umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Cyarubare.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza yasabye ko abo bantu bapfobya gahunda yo kuboneza urubyaro bigishwa ubwiza bwabyo byaba na ngombwa hagategurwa ikiganiro kizaca kuri radiyo aho abitabiriye kuboneza urubyaro bazatanga ubuhamya.

Bamwe mu baturage bavuga ko batangiye kubona ingaruka zo kubyara abana benshi ku buryo bavuga ko bagiye guhagurukira kugabanya imbyaro.

“Biragoye rwose, nk’iyo ufite abana batanu bose bagusaba amafaranga y’ishuri kandi wabuze n’ayo kubagurira ibyo kurya wumva utaye umutwe. Abakiri bato bakwiye kwitabira kugabanya imbyaro”; nk’uko Christine Mukamabano w’imyaka ikabakaba 50 yabidutangarije.

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari dutandukanye two mukarere ka Kayonza bavuga ko bagiye gufatanya n’abajyanama b’ubuzima mu kurushaho kwigisha abaturage kugira ngo bahindure imyumvire bitabire kugabanya imbayaro.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka