Kudakemura ku gihe ibibazo by’abaturage bidindiza iterambere - Min Kaboneka

Minisititi w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka, arasaba abayobozi mu nzego z’ibanze kwegera abaturage babakemurira ibibazo kuko kudakemura ibibazo by’abaturage bidindiza iterambere bigatuma icyerekezo cy’iterambere u Rwanda rwihaye cya 2020 kitagerwaho neza.

Minisititi Kaboneka yabivugiye mu nama nyungurana bitekerezo y’intara y’Iburasirazuba, yo kuri uyu wa 08/10/2014, yahuje abayobozi kuva mu mudugudu kugera ku rwego rw’intara ndetse n’izindi nzego zirimo abikorera n’abanyamadini.

Minisitiri Kaboneka asanga kuba abayobozi badakemura ibibazo by'abaturage ku gihe ari imbogamizi ku iterambere no kugera kuri Vision 2020.
Minisitiri Kaboneka asanga kuba abayobozi badakemura ibibazo by’abaturage ku gihe ari imbogamizi ku iterambere no kugera kuri Vision 2020.

Asaba aba bayobozi kumanuka bagakemura ibibazo by’abaturage, Minisititi w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka yavuga ko kudakemura ibibazo by’abaturage ari imungu ikomeye y’iterambere ndetse n’imbogamizi ku kugera ku cyerekezo 2020 Abanyarwanda biyemeje kuko bituma abaturage batitabira gahunda z’iterambere.

Yagize ati “Ntiwabwira umuturage kwitabira ibikorwa by’iterambere utamukemuriye ikibazo ngo abyumve. Ntago tuzagera kuri vision 2020 tugifite abaturage batonda umurongo baje kubaza ibibazo. Bayobozi muri ahangaha ndabasaba ngo turwane urugamba rwo kuvuga ngo tugiye kuba igisubizo cy’ibibazo by’abaturage.”

Muri iyi nama Minisititi w’ubutegetsi bw’igihugu yasobanuye ko imirongo miremire y’abaturage babaza ibibazo byabo igenda igaragara ahaje abayobozi bakuru barimo na Perezida wa Republika ari gihamya yuko hari abayobozi mu nzego z’ibanze badakemura ibibazo by’abo bashinzwe kuko ngo usanga biba ari ibibazo bitananiranye ahubwo akenshi usanga biba byarabuze abayobozi ngo babikemure.

Minisitiri Kaboneka asanga imirongo y'abaturage babaza ibibazo igihe abayobozi bakuru baje ari gihamya ko abatuarge badakemurirwa ibibazo kugihe.
Minisitiri Kaboneka asanga imirongo y’abaturage babaza ibibazo igihe abayobozi bakuru baje ari gihamya ko abatuarge badakemurirwa ibibazo kugihe.

Umuyobozi wa Polisi y’igihugu, IGP Gasana Emmanuel, yabwiye aba bayobozi ko iyo badakemuye ibibazo by’abaturage kare usanga ari nabyo biba intandaro y’ibihungabanya umutekano ndetse n’impfu zigenda zigaragara hirya no hino.

Ku ruhande rw’abayobozi nabo bemera ko hari aho bateshuka ariko nyuma y’iyi nama ngo bafashe ingamba zo kwegera abaturage bakamenya ibibazo bafite maze bakabikemura; nk’uko Guverineri w’intara y’iburasirazuba Uwamariya Odette abivuga.

Yabisobanuye agira ati “Kumanuka kenshi kwegera abaturage kubakemurira ibibazo byabo ni ikintu twiyemeje ko tugiye gushyiramo ingufu kugira ibibazo by’abaturage bijye bikemuka kare bitarindiriye abayobozi bakuru.”

Nubwo inama yari igenewe abayobozi bamwe mu baturage bariyibye baza kubaza Minisitiri ibibazo byabo bitakemuwe.
Nubwo inama yari igenewe abayobozi bamwe mu baturage bariyibye baza kubaza Minisitiri ibibazo byabo bitakemuwe.

Minisititi Kaboneka kandi yongeye kwibutsa abayobozi batarara aho bakorera ko ariyo ntandaro yo kutegera abaturage kuko utamenya ibibazo byabo utabana nabo.

Muri iyi nama kandi hanenzwe abayobozi bagira umuco wo guhisha ibibazo biri aho bakorera ndetse ngo ugasanga hari na bamwe babuza abaturage kubibaza abayobozi bakuru nkuko hari aho byagaragaye muri iyi ntara.

Muri iyi nama hanahembwe uturere tune twaje mu icumi twa mbere mu mihigo iheruka two muri iyi ntara aho hahembwe akarere ka Ngoma, Kirehe, Kayonza na Nyagatare.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

serivisi ziragenda zirusahho kunoga. nko ku karere ka Ngororero nta mirongo y’abaturage ikiboneka kuko ibyinshi bisubirizwa mu tugari n’imirenge. inteko z’abaturage ku nzego zose nazo zikemura ibibazo.

nshimyumuremyi yanditse ku itariki ya: 9-10-2014  →  Musubize

gusiragira mu buyobozi koko bidindiza iterambere. mu z’ibanze cyakora hamaze kugaragara impinduka nziza. abayobozi bamaze kumenya gusasa inzobe n’abaturage ku buryo ibibazo bigenda bigabanuka cyane cyane muri kwa kwezi kw’imiyoborere myiza.

nshimyumuremyi yanditse ku itariki ya: 9-10-2014  →  Musubize

Nyakubahwa Minister rwose uzavuga unanirwe pe ! uzi gusiragira ku murenge, ku karere n’ahandi mu nzego z’ibanze mu gihe kingana n’amezi atandatu usaba signature y’umuyobozi ukuntu bihenze ! birutwa no gukora amanyanga ugacibwa amande bifuza yose ! nyamara mu ma discours bavuga ko ibintu byose ari ntamakemwa ! imvugo z’abayobozi cyane abo mu nzego zo hasi nizihuzwe n’ibikorwa nibitaba ibyo abanyuranya n’amabwiriza y’umukuru w’Igihugu beguzwe akazi gahamwe abahashoboye.
Murakoze

bigabo yanditse ku itariki ya: 9-10-2014  →  Musubize

uretse ko n’ubundi inshingano z’abayobozi n’ugukemura ibibazo by’abaturage no kubishakira ibisubizo

bideri yanditse ku itariki ya: 9-10-2014  →  Musubize

ubuyobozi bukemura ibibazo by’abaturage nibwo dukeneye kandi tunasyize imbere ubwo rero ababa batari muri uyu murongo sinzi aho bari

kaboneka yanditse ku itariki ya: 9-10-2014  →  Musubize

birarindindiza ko biri didniza cyane, ibibazo byose bitekereza H.E ibi ni igihombo rwose byakgiye bicyemuka kare hagakorwa nibindi biteza imbere igihugu ibi nibyo H.E ahora avuga watera imbere udakorera ibintu kugihe

manzi yanditse ku itariki ya: 9-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka