Kubura ubwishingizi biratuma hari abamotari batabasha gukora kuri uyu wa mbere

Abamotari bakorera mu Karere ka Huye baravuga ko nubwo bakomorerwa kuri uyu wa mbere bakongera gukora, hari abatabibasha kubera kubura amafaranga y’ubwishingizi bwa moto zabo.

Abavuga gutya ni abo Guma mu rugo yahuriranye n’uko ubwishingizi bwabo bwari burangiye, ndetse n’abo bwarangiye muri iyi minsi bari mu rugo, batibutse cyangwa batabashije kubuhagarikisha, hanyuma ngo babashe kubuheraho muri iyi minsi batarabona amafaranga yo kugura ubundi.

Umwe muri abo bamotari witwa Fabrice Tuyizere agira ati “Guma mu rugo yatangiye ubwishingizi bwa moto yanjye na yo bwarangiye. N’amafaranga nari kwifashisha mu kugura ubundi nayifashishije mu gihe cya Guma mu rugo. Ni ibintu bitugoye.”

Impamvu bibagoye cyane, ni uko ngo nta wajyana mu muhanda ikinyabiziga kidafite ubwishingizi nk’uko bisobanurwa na Iryumugabe Pascal na we w’umumotari.

Agira ati “Iyo ugiye mu muhanda nta bwishingizi Abapolisi bakagufata, bakwandikira ibihumbi 30, moto bakayifunga, bakazayigusubiza wishyuye, wanaguze ubwishingizi. Igikomeye kurusha ni uko ugize ibyago ukagonga umuntu nta bwishingizi, bagurisha ya moto n’ibyawe byose kugira ngo ubone ubwishyu, ndetse bakanagufunga.”

Mu gukemura iki kibazo, abayobozi ba koperative z’abamotari bakorera i Huye bavuga ko bagiye gufata inguzanyo zizagurizwa abanyamuryango bafite iki kibazo, hanyuma bo bakazishyura koperative, uko bazagenda bakorera amafaranga.

Eric Ngirumpatse uyobora koperative CIM ati “Tugiye gukora ibarura tumenye abakeneye gufashwa, hanyuma tuzafate iyo nguzanyo.”

Ku rundi ruhande ariko, hari abamotari bashoboraga kuba bafite ubwishingizi baheraho muri iyi minsi ariko batabufite, kuko batahagarikishije ubwo bari bagifite mu gihe cya Guma mu rugo.

Pascal Iryumugabe ni umwe muri bo. Afite moto zirindwi kandi zose ubwishingizi bwazo bwashize mu gihe cya Guma mu rugo. Bimusaba ibihumbi bibarirwa muri 500 kugira ngo azigurire ubwishingizi zose icyarimwe, nyamara hitawe ku bwo atakoresheje byamufasha gukora ashaka ubundi.

Agira ati “Baduhagaritse badutunguye kubera Coronavirus, aho kugenda byemerewe tugeze mu mujyi batubwira ko twagombaga guhagarikisha ubwishingizi bitewe n’uko tutakoraga. Iki kibazo tugifite turi benshi, kandi uretse kuba guhagarikisha byaranaturenzeho, hari n’abatari kubasha kuza bitewe n’uko badatuye mu mujyi i Huye.”

Ibi binashimangirwa na Jean Bosco Munyaneza agira ati “Ntabwo umuntu yari kuva i Nyaruguru, i Gisagara cyangwa i Nyamagabe aje guhagarikisha ubwishingizi, kandi ari bukenere gusubirayo. No kuza n’amaguru na byo ntibyari gushoboka.”

Aba bose bifuza ko amasosiyete y’ubwishingizi bakorana yakwita ku gihe bamaze badakora kuko igihe bahagarikiye gutwara abagenzi ntawe utakizi bitewe n’uko byari rusange.

Ngo nta n’utazi ko n’ubwo hari abamotari bakeya banyuzagamo bakifashisha moto zabo, urugero nko guhaha cyangwa gutwara imizigo, abazibitse ari bo benshi. Ikindi ngo ubwishingizi bwa moto zikora taxi buba bureba utwaye ndetse n’umugenzi utwawe, ntibureba imizigo.

Ngirumpatse uyobora koperative CIM avuga ko bazareba abo bayobora bafite iki kibazo, hanyuma banegere sosiyete z’ubwishingizi, kugira ngo barebe niba cyakemuka.

Moto imwe itanga ubwishingizi bw’umwaka buri hagati y’ibihumbi 62 na 82. Ubwishingizi bugenda buhenda bitewe n’imyaka moto zimaze. Inshyashya yishyurirwa ibihumbi 62, naho imaze imyaka irenga itanu ikishyurirwa ibihumbi 82.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka