Kuboneza urubyaro: Igisubizo ku kibazo cy’ubucucike bw’abaturage

Umuryango Imbuto Foundation ugaragaza ko kwitabira gahunda yo kuboneza urubyaro ku bagabo n’abagore, bizakemura ikibazo cy’ubucucike n’ubwiyongere bw’abaturage bikomeje guteza ingaruka zo kugabanuka k’ubutaka buturwaho n’ubuhingwaho.

Ibi umuryango Imbuto Foundation wabitangarije mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Gicurasi 2019 mu bukangurambaga bugamije imibereho myiza mu muryango, ubukangurambaga bwitwa ‘Baho Neza’.

Umurenge wa Gataraga utuwe n’abaturage ibihumbi 20 n’abaturage 506 bahinga kandi bagatura ku buso bwa Kilometero kare 42. Bivuze ko kilometero kare imwe ituweho n’abagera kuri 448, ibintu bishyira uyu murenge mu yifite ubucucike bw’abaturage buri hejuru kandi bwiyongera umunsi ku wundi. Ni nako ibipimo bigaragaza ko abawutuye bari inyuma muri gahunda yo kuboneza urubyaro.

Abaganiriye na Kigali Today barimo uwitwa Kamali w’imyaka 67 y’amavuko bavuga ko kutitabira kuboneza urubyaro babiterwa n’imyumvire bari bafite yo hambere y’uko kubyara abana benshi ari igisobanuro cy’uko umuntu yifite.

Ni mu gihe undi witwa Uwingeneye Charlotte we asobanura ko hari abagifite imyumvire yo hasi y’uko uwaboneje urubyaro hari ingaruka bimugiraho; ibi ariko bikavuguruzwa na Uwamahoro Emerine, umubyeyi ufite abana babiri witabiriye gahunda yo kuboneza urubyaro, bituma abasha kubarera neza no kubabonera ibikenerwa byose.

Yagize ati: “Nkimara kubyara umwana wa mbere nahise mboneza urubyaro, umwana agize imyaka ine nibwo namukurikije; byatumye mbasha kubarera neza, mbitaho uko bikwiye bitanduhije kandi ntibyambujije gukomeza akazi nsanzwe nkora ka buri munsi, ubu uwo wa mbere afite imyaka cumi n’ine undi afite imyaka icumi”.

Mu gikorwa cy’ubukangurambaga bukomatanyije kuri gahunda y’imibereho myiza mu muryango yitwa ‘Baho Neza’ cyateguwe n’umuryango Imbuto Foundation n’abafatanyabikorwa bawo cyabereye mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, abaturage bibukijwe ko badafashe ingamba hakiri kare ngo bitabire kuboneza urubyaro bashobora kuzisanga batagifite aho gutura cyangwa guhinga.

Isabelle Kalisa, umukozi w’umuryango Imbuto Foundation mu ishami rishinzwe ubuzima, yahamije ko iki gikorwa cyateguwe kugira ngo bafashe abaturage kumenya akamaro ko kuboneza urubyaro kandi babyitabire.

Yagize ati: “Turifuza ko abaturage bacu badakomeza kugerwaho n’ingaruka z’ubwiyongere n’ubucucike bwa hato na hato. Kuboneza urubyaro ni kimwe mu bizadufasha kugera kuri iyo ntego, bitume n’abantu babasha kugena ahazaza habo bafite aho batuye kandi hisanzuye n’ibibabeshaho bihagije”.

Kubyara abana benshi bimaze kugaragara ko ari kimwe mu bibazo biteye igihugu impungenge dore ko uko abaturage biyongera ari na ko aho batura hagenda hashira; Umuryango Imbuto Foundation ugakangurira abaturage ubibutsa ko iki ari cyo gihe kugira ngo bafate iya mbere bagihagurukire.

Madame Kalisa ati: “Ni urugamba dusaba ko abagabo n’abagore bafatanya kuko rutashoboka badashyize hamwe”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwemeza ko, aho bigaragariye ko abitabira kuboneza urubyaro bakiri bake, byatumye bushyira imbaraga mu kwigisha imiryango kumenya akamaro ko kuboneza urubyaro, no gufasha urubyiruko gutekereza hakiri kare ku miryango bazashinga.

Uwamariya Marie Claire, Umuyobozi wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage mu Karere ka Musanze ati: “Uretse abamaze gushinga ingo, turifuza ko n’urubyiruko rwitegura kuzavamo abagabo n’abagore batangira kumenya hakiri kare akamaro ko kuboneza urubyaro, kugira ngo nibaba bamaze kuvamo abagabo n’abagore bazabe baramaze gucengerwa n’akamaro kabyo”.

Uretse izi serivisi ziyongeraho no gupima abagore batwite n’imikurire y’abana bari munsi y’imyaka itanu zegerejwe abaturage ku buntu kandi hafi yabo, muri ubu bukangurambaga urubyiruko ruhabwa n’ibiganiro ku kamaro k’imyororekere no kwirinda inda ziterwa abangavu.

Abitabiriye serivisi zo kuboneza urubyaro mu bukangurambaga ‘Baho Neza’ mu Murenge wa Gataraga ni 27 bahisemo uburyo bw’amezi atatu, naho 18 bahitamo uburyo bw’ imyaka itatu.

Batanu bahisemo uburyo bwo kuboneza urubyaro bw’imyaka itanu, naho abantu 20 bahitamo uburyo bw’agakingirizo, abitabiriye serivisi zo kuboneza urubyaro bose hamwe bakaba ari 70.

Andi mafoto:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka