Kuboneza urubyaro bituma umuryango ugira iterambere rirambye - Madamu Jeannette Kagame

Mu ijambo Madamu Jeannette Kagame yagejeje ku bitabiriye inama ya kane, y’ihuriro ry’abagore b’abayobozi ibera mu gihugu cy’u Burundi, kuva tariki ya 9 Ukwakira 2023, yagaragaje ko kuboneza urubyaro bituma umuryango ugira iterambere rirambye.

Madame Jeannette Kagame ageza ijambo ku bitabiriye iyi nama, aha ari kumwe na Madamu Angeline Ndayishimiye
Madame Jeannette Kagame ageza ijambo ku bitabiriye iyi nama, aha ari kumwe na Madamu Angeline Ndayishimiye

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko kuboneza urubyaro abantu bose bakwiye kubyumva, nk’umwe mu murongo wo kunoza ejo hazaza ha muntu, kuko bituma umuryango ugira imibereho myiza n’iterambere rirambye.

Yagaragaje ko kuboneza urubyaro bifitanye isano no guhangana n’imirire mibi, ndetse no guteza imbere abaraturage.

Ati “Nta gushidikanya, kuboneza urubyaro no kurwanya imirire mibi bisaba ko inzego zinyuranye zibigiramo uruhare rutuma habaho kwihutisha iterambere mu nk’inkingi eshanu z’ingenzi, zijyanye n’intego y’iterambere rirambye by’umwihariko abantu, Isi, Uburumbuke, Amahoro n’Ubufatanye”.

Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko kuboneza urubyaro atari ukugena umubare w’abana bavuka, ahubwo ari ukugena mu buryo bunoze ahazaza h’abatuye Isi.

Ati “Hari igihe politiki y’Isi yari ishingiye ku mugabo bigasaba ko umugore yinginga, kugira ngo yitabweho mu kugira umutungo, nyamara na we yabaga yagizemo uruhare mu kuwugeza ku muryango. Ahazaza h’abana be habaga hatandukanye gahoro n’ahe bwite, imirire mibi n’indwara byahitanaga abakiri bato, nyamara nk’uko bikwiriye ikiremwa muntu babaga bakwiriye kugira amahirwe yo gukura mu mahoro, bafite ubuzima buzira umuze”.

Inama yitabiriwe n'abantu batandukanye
Inama yitabiriwe n’abantu batandukanye

Madamu Jeannette Kagame yatangaje ko hagati ya 2005 na 2020, ikoresha ry’uburyo bwo kuboneza urubyaro mu Rwanda ryavuye kuri 17% rigera kuri 64%, bituma n’igipimo cy’uburumbuke ku mugore kiva ku bana 6 kigera ku bana 4.

Yagaragaje kandi ko igwingira mu gikuriro ryagabanutseho 18%, bitewe na gahunda yo kwita ku mwana mu minsi 1000 ya mbere uhereye akivuka.

Impfu z’abana zaragabanutse ziva ku bana 86 zigera kuri 33 ku bana igihumbi baba bavutse, ariko yongeyeho ko ari uko impfu zikumirwa burundu.

Madamu Jeannnete Kagame yagarutse ku gaciro k’ingo mbonezamikurire y’abana bato, zitanga serivisi zishingiye ku mirire iboneye n’ibikorwa by’isuku n’isukura mu buryo buhoraho, kuko izi ngo mbonezamikurire zigakangura ubuzima bwabo haba mu mitekerereze, imikurire, imibanire yabo n’abandi imikino n’ibindi.

Yanasobanuye kuri gahunda y’akarima k’igikoni, gahingwamo imboga kuri buri rugo ifasha abagize umuryango kubona ifunguro ryiza kandi ryuje intungamubiri.

Ati “Nidushyigikira politiki zo kuringaniza urubyaro tuzaba twubaka sosiyete nziza, yuje ubumuntu aho abaturage bari mu cyiciro cyo gukora, bazaba bashobora kubona ibyo abakiri bato bakeneye. Dufite amahirwe yo kuba twahuriye hamwe uyu munsi nk’abantu bafite urubuga n’ubushobozi, bwo gushishikariza abandi kugira icyo bakora.”

Yakiriwe na mugenzi we w'u Burundi
Yakiriwe na mugenzi we w’u Burundi

Yunzemo ko mu bigomba gushyirwamo imbaraga harimo kongera gusuzuma imiterere ya politiki, gushyira imbaraga mu bukangurambaga bwo gushishikariza abantu kuboneza urubyaro, no kurwanya imirire mibi n’igwingira.

Hari kandi gutera inkunga ibikorwa by’ubushakashatsi kuri izi ngingo, no gushimangira ubufatanye bw’ibihugu, abikorera na sosiyete sivile. Hari no gushyiraho inzego z’ubuzima zitajegajega kandi zegereye abaturage, ku buryo bagerwaho mu buryo burambye na serivisi z’ubuzima bw’imyororokere.

Madame wa Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Angeline Ndayishimiye, we yagaragaje ko iyo hatabayeho kuboneza urubyaro umubyeyi w’umugore, ahora mu bibazo by’urudaca bituma atabasha kwiteza imbere ndetse n’igihugu ikahazaharira.

Insanganyamatsiko y’iyi nama igira iti “Kuboneza urubyaro hagamijwe guteza imbere imirire myiza no kugabanya ubwiyongere bw’abaturage”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka