Kubona imodoka byatangiye kugora abajya kwizihiza Noheli
Kuva kuri uyu wa mbere tariki 23 Ukuboza 2019 imodoka ziva i Kigali zerekeza mu ntara zitandukanye zatangiye kubura, ku buryo bamwe mu bagenzi badafite icyizere cyo kuzasangira Noheli n’imiryango yabo.
Ku isaa kumi z’umugoroba, Ikigo gitwara abagenzi mu ntara RITCO, cyarimo gutanga amatike ya saa moya z’ijoro kubera ko amatike ya mbere yaho yari yashize.
Uwitwa Niyobuhungiro Magnifique ukorera i Kigali yageze muri gare y’i Nyabugogo kuri iyo saha, akaba avuga ko agiye iwabo i Karongi kwizihiza Noheli, ariko ngo nta cyizere afite cy’uko aza kubona imodoka.
Yagize ati "Ntabwo nzi niba ndi bubone imodoka kuko najyaga ngenda kare, abagenzi ni benshi cyane".
Nyinawumuntu Solange ushinzwe ibijyanye no kwita ku bakiriya mu kigo gitwara abagenzi mu ntara y’Amajyepfo, Horizon Express, yavugaga ko umuntu ujya i Nyamagabe abona itike y’imodoka iza kumujyana nyuma y’amasaha ane(saa 18h30).
Benshi mu bashaka amatike y’imodoka bari bahagaze babaye nk’abumiwe, kuko babuze aho berekeza mu bigo byose bitwara abagenzi mu Rwanda.
Umuyobozi ushinzwe imirimo ya RITCO muri gare i Nyabugogo, Mutabaruka David avuga ko batazahagarika gukora mu gihe cyose bakibona abagenzi muri gare, kabone n’ubwo haba mu gicuku.
Ati "Nk’urugero hari umushoferi wagiye i Rusizi, kuri uyu mugoroba aragarutse imodoka duhite tuyiha undi mushoferi, uyu aragenda aruhuke na we aze kubyuka nka saa munani na we atangire akazi".
"Saa munani(z’ijoro) hari ijya i Rusizi, i Rubavu,...haba hari abagenzi benshi cyane bajyayo, iyo ugeze hano nka saa munani ubona imodoka ya saa cyenda ikagutwara".
Hari abagenzi bavugaga ko ikibazo bafite ari ubuke bw’imodoka za RITCO n’ubwo iyo kompanyi itwara abagenzi yo itwara abantu igihe cyose.
Kugeza ubwo twari tukirimo kwandika iyi nkuru, ntacyo Ishyihahamwe ry’abatwara abagenzi mu modoka(ATPR) ryari ryatangaje ku bijyanye na gahunda y’umwihariko wo gutwara abagenzi mu gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka.
Ku rundi ruhande ariko Urwego Ngenzuramikorere(RURA), ruvuga ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 24 Ukuboza, ruza gukorana inama n’ibigo bitwara abagenzi kugira ngo byongere imodoka n’amasaha y’ijoro muri iyi minsi isoza umwaka.
Umuyobozi wa serivisi zo gutwara abantu n’ibintu muri RURA, Anthony Kulamba avuga ko bazakomeza basaba ibigo bitwara abagenzi kwitegura kuzajyana abana ku mashuri muri iyo gahunda yo gukora amanywa n’ijoro.
Biramenyerewe ko hari abantu barara mu nzira cyane cyane ku mabaraza y’ibiro bikatirwamo amatike muri gare i Nyabugogo, kubera kubura imodoka zibageza mu miryango yabo mu gihe cya Noheli n’Ubunani.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
NOHELI niwo munsi mukuru wizihizwa n’abantu benshi ku isi kurusha iyindi.Igitangaje nuko n’amadini atemera YESU nayo awizihiza cyane mu rwego rwo "kwishimisha" no Gucuruza: Aba Hindous,Abaslamu,aba Bouddhists,aba Shintos,Animists,etc... Nubwo bimeze gutyo,NOHELI niwo munsi ubabaza Imana kurusha iyindi kubera ko aribwo abantu bakora ibyaha cyane kurusha indi minsi.Barasinda ku bwinshi cyane,bakarwana,bakicana,bagasambana kurusha indi minsi mu rwego rwo kwishimisha.Nubwo isi yose iwizihiza bavuga ko ariwo Munsi Yesu yavutse,ni ikinyoma.Ntabwo Yesu yavutse le 25 December.Nta muntu uzi itariki Yesu yavukiyeho.Ikibi kurushaho,nuko iyo tariki yari umunsi mukuru Abaroma bizihizagaho Ikigirwamana cyabo kitwaga MYTHRA.Imana itubuza kuvanga ibintu byayo n’ibyerekeye Ibigirwamana.Birayibabaza cyane.Niyo mpamvu abakristu nyakuri batizihiza Noheli.Abigishwa ba Yezu tugenderaho,nta na rimwe bizihije NOHELI.Yatangiye kwizihizwa n’Abagatolika le 25/12/354.