Kubera iki hari indangamuntu zibonekamo amakosa akanatinda gukosorwa?

Hirya no hino mu gihugu hagenda haboneka abantu bamwe na bamwe bavuga ko bafite indangamuntu zagaragayemo amakosa, bakibaza impamvu yabyo ndetse n’igituma kuyakosora bifata igihe.

Nka Alexis Rwandanga w’i Huye, wavutse mu mwaka w’1992, mu kwezi kwa Kamena k’uyu mwaka wa 2023 yagiye kwirihira mituweri kuko ari bwo yari akiva ku kubarirwa ku babyeyi be, barebye basanga n’ubwo afite indangamuntu idafite ikibazo uyitegereje, iyo bayirebye mu buryo bw’ikoranabuhanga basanga haza imyirondoro itari iye.

Ngo yari yanditse ku wundi utari we ngo wigeze no gukatirwa n’inkiko, nyamara we bitarigeze bimubaho.

Ngo yakomeje gushaka uko byakosorwa kugira ngo anabashe gusezerana byemewe n’amategeko n’umugore we, ntiyabona igisubizo, ariko byakozwe muri iki cyumweru nyuma y’uko yabigaragarije abakozi bo ku rwego rw’Umuvunyi bagendereye Akarere ka Huye guhera ku itariki ya 13 kugeza ku ya 17 Ugushyingo 2023.

Icyakora, n’ubwo imyirondoro igaragara kuri nomero ye yakosowe, aracyagaragara nk’uwakatiwe n’inkiko, ku buryo ku Murenge wa Ngoma abarizwamo bamutumye ibyemezo byo mu nzego zo hasi byemeza ko atari byo.

Eric Habimana wo mu Karere ka Gisagara ufite imyaka 19, indangamuntu ye yagaragayemo amakosa yo kongererwa imyaka akiyifata ku myaka 16, nyina asiragira kenshi ku Murenge wa Ndora babarizwamo, ariko iyi ndangamuntu yakosowe ari uko ikibazo cye kigaragaye mu itangazamakuru, nyuma y’imyaka itatu.

Hari n’abandi usanga bavuga ko batagira indangamuntu kuko bazibuze zigitangwa ku ikubitiro, abandi bakavuga ko zagiye zigaragaramo amakosa hanyuma hagashira igihe kirekire batarabikemurirwa.

Umukecuru umwe wo mu Karere ka Nyaruguru yagaragarije bene iki kibazo abakozi bo mu kigo gishinzwe indangamuntu, ubwo babagendereraga mu mpera z’ukwezi gushize k’Ukwakira.

Icyo gihe yagize ati “Ikibazo mfite ni uko bampaye imyaka y’uruhinja, nk’abandi bakecuru bahabwa inkunga njyewe sinyibone, najya kwivuza bakavuga ngo indangamuntu si iyanjye.”

Uyu mukecuru ngo yavutse mu za 1950, ariko ku ndangamuntu ye hari handitse ko yavutse mu 1979.

Uwitwa Blaise Ishimwe wo mu Karere ka Nyaruguru na we icyo gihe yagaragaje ko ku ndangamuntu ye handitse ko ari uw’igitsina gore nyamara ari umugabo.

Icyo gihe yagize ati “Iyo ngiye gukorera perimi barambwira ngo nintahe, ni undi muntu naje gukorera, nasobanura ko habayemo kwibeshya, bakambwira ngo nintahe nzajye kubanza nyikosoze.”

Ikigo gishinzwe indangamuntu ntacyo kiravuga ku gitera bene aya makosa, ku mpamvu hari igihe atinda gukosorwa ndetse no ku cyo abafite ibibazo by’indangamuntu bakora kugira ngo babikemurirwe bidatinze, kuko umukozi wacyo ushinzwe inozabubanyi atarahuza Kigali Today n’ubivugaho.

Nyamara yari yemeye kumushaka aramutse ashyikirijwe mu nyandiko ibibazo byifurizwa ibisubizo, akaba yarabihawe, ubu iminsi ikaba ibaye itatu atarasubiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Jyewe nifotoje mu kwezi kwa gatandatu bambwira ko indangamuntu nzayibona mugihe cyukwezi nubu ntabwo iraboneka. Kandi ubwo nifotoreje ku kabindi bamaze kumbwira ko aribwo bizihuta. Nubu amaso yaheze mu kirere

Alex yanditse ku itariki ya: 21-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka