Kubasha gukora neza inshingano twahawe ni indangagaciro y’ingenzi - Minisitiri Bizimana
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ko kubaka iterambere rirambye u Rwanda rwifuza mu cyerekezo 2050, bikeneye kubakira ku muco Nyarwanda no ku ndangagaciro zawo.
Yabivugiye mu kiganiro kigaruka ku ruhare rw’amateka n’indangagaciro z’umuco Nyarwanda mu kwimakaza imyumvire n’imitekerereze ihamye, yagejeje ku bitabiriye Ihuriro rya 17 rya Unity Club Intwararumuri.
Muri iri huriro ryatangijwe na Madamu Jeannette Kagame, Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko u Rwanda rwahisemo ibintu bitatu ari byo kuba umwe, gukorera hamwe no kubazwa inshingano, hamwe no kureba kure, ari na byo bishimangira uburyo budasanzwe bwo gukora.
Minisitiri Bizimana yagize ati “Kubasha gukora neza inshingano twahawe ni indangagaciro y’ingenzi”.
Minisitiri Dr. Bizima yavuze ko aya mahame uko ari tatu ari ingenzi mu miyoborere y’u Rwanda, kuko u Rwanda rufata umuco n’indangagaciro zarwo nk’umusingi ruzubakiraho mu kugera ku iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu bw’abaturage.
Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko Igihugu gitangiza gahunda 2050, cyarebye kure kuko mu mateka y’u Rwanda, indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda ari byo byatumye u Rwanda rubaho mu binyejana byinshi.
Ati “Ntabwo u Rwanda rwigeze na rimwe ruheranwa n’ibibazo, kandi iteka rwishakagamo ibisubizo bishingiye ku muco”.
Yavuze ko urugamba rwo kubohora Igihugu no kwiyubaka k’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, byashingiye ku ndangagaciro Nyarwanda.
Ati “Gushyira mu bikorwa izi ndangagaciro byashobotse kuko Abanyarwanda bazihuza na za kirazira, cyangwa se imiziro kandi no muri yo hakabamo kurwanya no kurinda amacakubiri, ivangura, urwango, ishyari, ubutindi, ubuhemu, ubugwari n’izindi”.
Dr. Bizimana yavuze ko izi ndangagaciro zatumye u Rwanda rukomera ibinyejana byinshi, zaje gusenywa n’ubukoloni n’amadini mvamahanga, ari na ho Abanyarwanda baciriye umugani ko ‘Kiliziya yakuye kirazira’, bashaka kugaragaza uruhare rw’amadini mu gusenya indangagaciro Nyarwanda.
Minisitiri Bizimana agaragaza ko iyi myumvire yita ‘igoramye’, hari Abanyarwanda bakiyigenderamo, ndetse hakaba n’abayikoresha bagamije guheza abandi mu bukene, ubujiji, ubuhanuzi bushukana, irondabwoko ndetse n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Mu guhuza iki kibazo n’igihe u Rwanda rurimo, Minisitiri Bizimana yagarutse ku byavuye mu biganiro byabaye mu Ukwakira mu Gihugu hose, hasuzumwa urugendo rw’ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa ndetse n’inzitizi zibubangamiye.
Muri ibyo biganiro hagarutswe ku kamaro ko gukomeza kubaka Igihugu, Abanyarwanda bakavana amasomo ku mateka y’Igihugu ndetse no ku muco wabo.
Muri ibyo biganiro kandi, hanaragagajwe ikibazo cy’imyumvire idahwitse, igira uruhare mu kudindiza ubumwe, iterambere, ubudaheranwa n’imibanire y’Abanyarwanda.
Ati “Mu nzego zose, hari abantu bagifite imyumvire idashaka guhinduka, itsimbaraye ku mateka y’imitegekere y’Igihugu ku butegetsi bwa Repubulika ya Mbere n’iya Kabiri".
Hari kandi ngo n’abakibona kandi bashyigikiye irondabwoko n’irondakarere byaranze ubutegetsi, bitewe n’uko iyi politiki ya gatanya yatotezaga bamwe mu Banyarwanda igatonesha abandi, hakaba hari abayivanyemo indonke yabahumye amaso igatuma batabasha kubona ukuri.
Minisitiri Bizimana kandi yanagarutse ku bushakashatsi bwakozwe mu mwaka ushize wa 2023, bwari bugamije kureba akamaro k’indangagaciro y’ubudaheranwa, gufasha Abanyarwanda gukira ibikomere bishingiye ku mateka no kwikemurira ibibazo.
Ubwo bushakashatsi wagaragaje ko 99% by’Abanyarwanda bemeje ko bashyize imbere ubudaheranwa no kwimakaza Ubunyarwanda kurusha ibindi byose bibatanya.
Ubu bushakashatsi bwerekanye ko ku rwego rw’umuntu ku giti cye, igipimo kiri kuri 80% by’abagaragaza ko kwimakaza ubudaheranwa bibafasha guhangana no gukira ibikomere bishingiye ku mateka.
Ku rwego rw’umuryango, igipimo kiri kuri 77%, ku rwego rwa Sosiyete Nyarwanda, igipimo kiri kuri 86% naho mu nzego z’imiyoborere kikaba kuri 85%.
Minisitiri Bizimana yavuze ko igabanuka ry’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside ryagabanutseho 14% mu myaka ine ishize.
Minisitiri Bizimana ati “Birerekana akamaro k’indangagaciro y’ubudaheranwa mu gufasha Abanyarwanda gukira ibikomere, kwishakamo ibisubizo, gushimangira Ubunyarwanda, kwigira no kwiteza imbere.”
Minisitiri Bizimana yagaragaje ko hakenewe ingamba zirimo guhindura imyumvire mu mikorere, bihereye ku bayobozi ndetse n’abakozi ba Leta, imiryango itari iya Leta ndetse n’imiryango ishingiye ku myemerere n’ibindi.
Ohereza igitekerezo
|