Kubaka urukarabiro byatumye haboneka umubiri w’uwazize Jenoside

Ku bwinjiriro bw’Ikigo Nderabuzima cya Karama mu Karere ka Huye, kuwa mbere tariki 21 Nzeri habonetse umubiri w’uwazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, ahatunganywaga ngo hubakwe urukarabiro.

Uwo mubiri wabonetse hatunganywa ahagiye kubakwa urukarabiro
Uwo mubiri wabonetse hatunganywa ahagiye kubakwa urukarabiro

Nk’uko bivugwa na Gérard Muligo uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Karama mu Karere ka Huye, ngo si ubwa mbere aha hantu haboneka umubiri w’uwazize Jenoside, kuko hari n’uwahabonetse mu cyumweru gishize, ndetse no mu gihe hubakwaga ubwinjiro bw’iki kigo nderabuzima hari habonetse undi.

Anavuga ko hatarafatwa gahunda yo gushakisha imibiri muri kariya gace, ariko ko na none bidatangaje kuba ikomeza kuhaboneka kuko mu gihe cya Jenoside hahungiye Abatutsi benshi bakanahicirwa, ku buryo urwibutso rwa Jenoside ubwarwo ruhubatse rushyinguyemo imibiri ibarirwa mu bihumbi 70.

Muligo ati “I Karama hari hahungiye abantu baturutse muri Komini Runyinya, Nyakizu, Rwamiko, Maraba, Mubuga ndetse n’igice cya Gishamvu. Bari baje bagana ku kiliziya, ibiro bya komine n’ikigo nderabuzima”.

Aho hose ngo hari abantu benshi ku buryo hari n’abari ku kibuga gihari ndetse no mu nzu z’abihayimana zihari, kandi hose barahiciwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Byaribikwiyeko ahantuhose,hazwikohiciwe,inzirakarenganezizira jenoside yakorewe Abatutsi,byakabayengombwahakajyahaba igikorwacyogushakisha imibiriyabo itarabonetse igashingurwamucyubahiro,kandinabacitsekwicumuryajenoside yakorewe abatutsibakitabwaho cyane,dorekoharinabagezemuzabukuru,ndetsetunakumira abahembera ingengabitekerezoya jenoside twamagana abagikomejenokuyipfobyandetsenabayikoze,ahobarihose,habamu Rwanda,nohanzeyarwo bagakurikiranwa bakaryozw’ibyobakozwe,abangirijwe imitungobakayisubizwa

Niyibizi J.M.V yanditse ku itariki ya: 23-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka