Kubaka urugomero rwa Nyabarongo II ni wo mushinga munini u Bushinwa bukoze mu Rwanda

Ku mugezi wa Nyabarongo hagati y’Uturere twa Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo na Rulindo na Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru, tariki 21 Gicurasi 2022 hatangijwe ku mugaragaro umushinga wo kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwahawe izina rya Nyabarongo ya Kabiri (Nyabarongo II).

Abayobozi ku ruhande rw'u Rwanda n'u Bushinwa bashyize ibuye ry'ifatizo ahazubakwa uru rugomero
Abayobozi ku ruhande rw’u Rwanda n’u Bushinwa bashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa uru rugomero

Kubaka urugomero rwa Nyabarongo II ni umushinga wa Leta y’u Rwanda ushyirwa mu bikorwa na Kompanyi y’Abashinwa. Uyu mushinga ugamije kongera ingano y’amashanyarazi aboneka mu Gihugu, urugomero rwubakwa rukaba rwitezweho gutanga amashanyarazi angana na megawati 43,5.

Biteganyijwe ko ibikorwa byose bijyanye no kubaka urwo rugomero bizakorwa mu gihe kingana n’amezi 56 (ni ukuvuga mu myaka ine n’amezi umunani). Urwo rugomero ruzuzura rutwaye abarirwa muri miliyari 215 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibikorwa nyiri izina byo kubaka urwo rugomero byatangiye tariki 15 Mata 2022, rukaba rurimo rwubakwa ku mugezi wa Nyabarongo ku birometero 27 uvuye mu Mujyi wa Kigali.

Ubutaka bungana na hegitari 600 buherereye mu turere twa Rulindo, Gakenke na Kamonyi ni bwo buzakoreshwa n’uru rugomero.

U Rwanda ni rwo ruzishyura amafaranga yo gushyira mu bikorwa uyu mushinga ariko ku nguzanyo y’u Bushinwa, nk’uko byasobanuwe mu gutangiza uwo mushinga ku mugaragaro.

Igishushanyo kigaragaza uko uru rugomero ruzaba ruteye nirwuzura
Igishushanyo kigaragaza uko uru rugomero ruzaba ruteye nirwuzura

Uyu mushinga witezweho guha akazi abaturage bityo bakabona amafaranga bayakoreye, hakaba n’abazahabwa amafaranga y’ubutaka n’imitungo yabo yari iri ahazakorerwa uyu mushinga. Ayo mafaranga abaturage basabwe kuzayakoresha neza akabagirira akamaro.

WANG Jiaxin, Umujyanama mu byerekeranye n’ubucuruzi muri Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, yavuze ko kubaka uru rugomero rwa Nyabarongo II ari wo mushinga munini ushyigikiwe n’u Bushinwa mu Rwanda, haba mu bijyanye no gutanga inguzanyo izakoreshwa mu kurwubaka, ndetse na kompanyi izarwubaka ikaba ari iyo mu Bushinwa.

WANG Jiaxin, Umujyanama mu byerekeranye n'ubucuruzi muri Ambasade y'u Bushinwa mu Rwanda
WANG Jiaxin, Umujyanama mu byerekeranye n’ubucuruzi muri Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda

Ibi byose ngo biri mu rwego rwo gushyigikira gahunda u Rwanda rufite yo gukwirakwiza amashanyarazi hirya no hino mu baturage kugira ngo barusheho kwiteza imbere.

Uyu mushinga kandi uzafasha no mu gutunganya amazi ashobora kwifashishwa n’abatuye hafi aho, gukora imihanda ya kaburimbo muri ako gace, no kurwanya isuri mu gace urwo rugomero ruherereyemo.

Amashanyarazi azatangwa n’uru rugomero azanyuzwa mu miyoboro mishya izubakwa ireshya n’ibirometero 19,2 izayageza muri sitasiyo ya Rulindo kugira ngo abashe kwinjizwa mu muyoboro rusange w’Igihugu.

Imiryango 973 yo mu turere twa Gakenke, Rulindo na Kamonyi ni yo izimurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga, ikazishyurwa asaga gato miliyari ebyiri na miliyoni magana abiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Uru rugomero ruzakorwa hubakwa urukuta rwagati mu mugezi wa Nyabarongo ruzatuma amazi yo haruguru azamuka mu buhagarike bityo abashe gutanga amashanyarazi
Uru rugomero ruzakorwa hubakwa urukuta rwagati mu mugezi wa Nyabarongo ruzatuma amazi yo haruguru azamuka mu buhagarike bityo abashe gutanga amashanyarazi
Abahagarariye inzego zitandukanye bitabiriye gutangiza uyu mushinga, basobanuriwe uko uzashyirwa mu bikorwa
Abahagarariye inzego zitandukanye bitabiriye gutangiza uyu mushinga, basobanuriwe uko uzashyirwa mu bikorwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Babahe nikiraro cya Gahira bigaragara ko abandi cyabananiye

Mbuga yanditse ku itariki ya: 26-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka