Kubaka inzu zijyanye n’icyerekezo cy’umujyi wa Musanze bigeze kuri 65%

Nyuma y’uko ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bushyizeho amabwiriza ajyanye n’imyubakire ibereye umujyi wa Musanze, ubuyobozi buremeza ko ibikorwa byo kubaka inzu zijyanye n’igihe biri kugenda neza aho bigeze kuri 65%.

Isoko rikuru rya Musanze (GOICO)
Isoko rikuru rya Musanze (GOICO)

Ni nyuma y’uko inzu zimwe zakorerwagamo ubucuruzi zari zarafunzwe, ubwo ba nyirazo basabwaga kubaka inzu zijyanye n’igihe bamwe ntibabyakire neza.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, avuga ko igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Musanze kiri mu nzira zo kuvugururwa, ukazaba wubatse ku buso bwa hegitari ibihumbi 10, aho ku bufatanye na Rwanda Housing Autholity hari gukorwa ivugurura rishya ry’igishushanyo mbonera rikaba rigeze kuri 90%.

Nk’uko uwo muyobozi akomeza abivuga, inzu zemerewe kubakwa mu mujyi wa Musanze mu gice cyahariwe ubucuruzi ni izigeretse gatatu kuzamura.

Ati “Akarere ka Musanze kafashe ingamba zo kuvugurura umujyi hakurikijwe igishushanyo mbonera, aho uyu munsi inzu zubakwa mu gice cyahariwe ubucuruzi ari izifite byibura nivo eshatu gusubiza hejuru. Mu rwego rwo guhangana n’amazi ava mu Birunga akisuka mu mujyi, ubu mu mugezi wa Rwebeya ndetse na Mpenge hubatswe ruhurura ifite uburebure bwa metero 920, tunashimira Perezida wa Repubulika wadufashije mu mushinga wo gukumira amazi ava mu birunga”.

Bamwe mu bacuruzi bari bafite inzu zishaje mu mujyi wa musanze, bavuga ko batangiye batumva ibyo ubuyobozi bubasaba byo gusenya inyubako zishaje bakubaka izijyanye n’igihe, ariko ngo bamaze kubona inyungu zabyo nk’uko umwe muri bo yabitangarije Kigali Today.

Ati “Ubuyobozi bwaje budusaba gusenya inzu zitajyanye n’igihe tukubaka izigezweho, twatangiye tubyumva nabi ariko aho nsenyeye inzu zanjye zari zishaje nkubakamo imwe ya etage ndi mu nyungu nyinshi. Nk’ubu mbere nazikodeshaka amafaranga ibihumbi 800 ku kwezi, none abu ahonujurije inshya bari kumpa miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana atanu ku kwezi by’ubukode”.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Andrew Rucyahanampuhwe ukurikirana ibyo bikorwa by’ubwubatsi umunsi ku wundi, avuga ko kubaka inzu zijyanye n’igihe mu gace k’ubucuruzi bigeze ku kigero gishimishije.

Yagize ati “Nawe urabona ko amazu meza mu mujyi wa Musanze ari kuzamuka, twavuga ko bigeze ku kigereranyo cya 65%, ukurikije izagombaga kubakwa, hari n’abandi basabye ibyangombwa bari mu mushinga wo kwisuganya ngo bubake. Hari n’abagize intege nkeya bakaba baragurishije abafite ubushobozi, hari n’abarimo gufatanya kubaka, twibwira ko iki gikorwa gikomeje kugenda neza kandi dushimira abafatanyabikorwa dufatanyije”.

Uwo muyobozi yavuze ko ikibazo cyagiye kigaragara ari icy’umwanya muto ugenewe ahaparikwa imodoka, ariko ngo bakaba baramaze kukibonera umuti aho inzu nshya zirimo kubakwa zose zizaba zifite parikingi ihagije.

Ati “Ikibazo twakomeje kugenda tugaragaza ni imyubakire ifite parikingi nto, ariko mu mazu mashya arimo gusabirwa ibyemezo byo kubaka yose turimo gukurikirana kugira ngo tuganire n’abashaka kubaka ku bishushanyo bakora, kujya bagaragaza aho imodoka z’abakoresha ayo mazu bazajya baziparika, rero mu mazu muzabona atangiye kubakwa mu minsi iri imbere amenshi muzagenda mubona parikingi nini, kuko twari tumaze kubona ikibazo gikomeye cya Parikingi mu mujyi wa Musanze”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka